Habe no kwibeshya - Dr Biruta avuga ku bishinjwa ingabo z’u Rwanda ko zashimuse Abanya-Uganda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 Kanama 2020 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko ibaruwa ya Uganda isaba abaturage bayo guhagarika ingendo mu Rwanda yayibonye ndetse ko ari uburenganzira bw’iki gihugu kugira inama abaturage bacyo, gusa ibivugwamo ko ingabo z’u Rwanda zinjira muri Uganda zigashimuta abaturage byo atari ukuri ahubwo bikorwa n’Ingabo za Uganda zigeze gutwara umunyarwanda akarekurwa ari uko atanze amafaranga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibibazo by’umubano n’amahanga nk’u Burundi na Uganda ndetse n’ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Kimwe mu byo yabajijwe ni ku bijyanye n’ibaruwa yo ku wa 4 Kanama 2020 aho Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, byandikiye ba komiseri b’uturere n’ababungirije cyane mu bice bihana imbibi n’u Rwanda isaba abaturage ba Uganda guhagarika ingendo zigana mu Rwanda ndetse n’abayobozi bagatangira gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza.

Iyo baruwa iriho umukono wa Minisitiri muri Perezidansi ya Uganda, Esther Mbayo, ivuga ko umuturage wa Uganda uzakorera ingendo mu Rwanda azirengera ibizamubaho byose.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko iyo baruwa u Rwanda rwayibonye gusa ko rutabashije kumenya niba yizewe nubwo nta muntu n’umwe urahakana ibyanditswemo.

Ati “Iriya baruwa ya Uganda, ni ibaruwa ubuyobozi bwandikiye abandi bayobozi ba Uganda, ntabwo twe batwandikiye ariko yavugaga ibibazo birebana n’u Rwanda. Ntabwo twabashije guhamya ko ariyo ariko nta n’uwayihakanye mu bayanditse.”

Yakomeje avuga ko icy’ingenzi k’u Rwanda ari ukumenya ibyari biyirimo ndetse no kureba uko rwabyitwaramo ariko ko rudashobora guceceka mu gihe hari ibiyirimo birureba kandi bihabanye n’ukuri.

Muri iyo baruwa Uganda ivuga ko impamvu yo kubuza abaturage bayo gukorera ingendo mu Rwanda ishingiye ku kuba abasirikare b’u Rwanda bararashe “abacuruza magendu” badafite intwaro, nubwo ibyo baba bakora “bitemewe n’amategeko”.

Dr Biruta yavuze ko kuba hari abarashwe, u Rwanda rwagiye rubiganirizaho Uganda runayisaba gukumira ko abaturage bayo bishora muri magendu.

Ati “Kuvuga ko abaza mu Rwanda mu bikorwa bya magendu baraswa byabayeho kandi byarasobanuwe [...] iyo urwanyije abashinzwe umutekano nabyo bigira ingaruka, hari abagiye barasirwa muri ibyo bikorwa kandi igihe cyose byabaye byarasobanuwe, ntabwo ari ibintu byo guhohotera abantu nk’uko iriya baruwa ishaka kubivuga.”

Dr Biruta yavuze ko Uganda ifite uburenganzira bwo kuburira abaturage bayo ikabasaba kudakorera ingendo mu Rwanda, ashimangira ko ntacyo bitwaye kuko narwo rwigeze kubikora mu gihe rwabonaga ko abaturage barwo bakorera ingendo muri iki gihugu cy’igituranyi badafite umutekano uhagije.

Ati “Kuba bagira abaturage babo inama yo kutagenda mu gihugu iki n’iki, ni uburenganzira bwabo natwe twigeze kubikora”

Gusa Dr Biruta asobanura ko muri iki gihe imipaka ifunze, kubwira abaturage ngo ntimukore ingendo biteye urujijo kuko ubusanzwe abakora ingendo ari abasanzwe batwara amakamyo y’ibicuruzwa gusa n’abandi baza mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati “Muri iki gihe byo biragoranye kubyumva kubera ko n’ubundi imipaka irafunze kubera iki cyorezo cya COVID-19, imipaka irafunze, usibye imodoka zigenda zizanye ibicuruzwa zikaba zifite abazitwaye, abo nibo bantu tuzi ubundi bambuka imipaka. Abandi bose bambukira ahantu hatemewe kandi bajyanywe n’ibikorwa nk’ibyo by’ubucuruzi butemewe ni abantu baba bari mu makosa.”

“Rero kubwira abantu ko batemerewe kugenda, kwambuka umupaka, ubundi ni ibintu natekerezaga ko aribyo biriho kuko iyo ufunze umupaka uba uvuze ngo abantu ntibemerewe kwambuka n’ubundi niko byari bisanzwe. Ni cyo kintu kimeze nk’urujijo muri iriya baruwa.”

Abasirikare ba Uganda bashimuse umunyarwanda bamurekura atanze amafaranga

Muri iyo baruwa, Uganda ishinja u Rwanda ko ingabo zarwo zinjiye ku butaka bwayo “zigashimuta abaturage b’Abanya-Uganda” ndetse ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe umurongo wa “politiki yo kwimakaza ibyaha”.

Dr Biruta yasobanuye ko nta musirikare w’u Rwanda wigeze ujya ku butaka bw’u Rwanda kabone no kuba yakwibeshya ku mbago z’umupaka ngo yisange yageze muri iki gihugu cy’igituranyi.

Ati “Ibindi byavuzwe by’abasirikare bacu bambuka bakajya guhohotera abaturage ni bishya.”

Yavuze ko ahubwo abasirikare ba Uganda bigeze kwinjira ku butaka bw’u Rwanda bagahohotera abaturage ndetse ko hari umwe bashimuse bakamurekura ari uko atanze amafaranga.

Ati “Hari n’umwe batwaye ndetse bamurekura ari uko basabye amafaranga, hari umuturage waho wayatanze baramurekura, ndetse hari n’ahandi babigerageje.”

Yakomeje ashimangira ko “nta na hamwe umusirikare w’u Rwanda yambutse umupaka” ngo yinjire muri Uganda nubwo byaba ari ukwibeshya.

Ati “Twe uko tubizi nta munsi n’umwe, nta hantu na hamwe tuzi haba hari umusirikare w’u Rwanda waba warambutse umupaka ngo agere mu gihugu cya Uganda, habe n’uko wavuga ngo yari yibeshye aragaruka. Ibyo bintu ntabwo twigeze tubibona mbere, twabibonye muri iriya nyandiko.”

Yavuze ko ibi birego bya Uganda ari uburyo bwo gushaka gushyira ibibazo ku Rwanda mu gihe bizwi neza ko Uganda ariyo ikora ibikorwa bibangamiye umutekano w’u Rwanda.

Yavuze ko nyuma y’inama zigamije kuzahura umubano yaba izahuje abakuru b’ibihugu cyangwa se komisiyo zashyizweho n’impande zombi nta kirahinduka kuko Uganda yakomeje ibikorwa byayo byo gushyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no guhohotera abanyarwanda, gusa ko u Rwanda rwiteguye gukomeza inzira y’ibiganiro yo kuzahura umubano.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko nta munsi n'umwe ingabo z'u Rwanda zigeze zirenga umupaka ngo zinjire muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .