Hakorwa iki ngo imibare y’abarokotse Jenoside bafite agahinda gakabije igabanuke?

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu 2018 bwagaragaje ko Abanyarwanda 12% bafite indwara y’agahinda gakabije, mu gihe 35% by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nabo bafite ikibazo cy’indwara y’agahinda gakabije.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko 3.6% by’Abanyarwanda muri rusange bagaragaweho n’indwara y’ihungabana, mu gihe 28% by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari bo bafite iki kibazo.

Mu gihe Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Ubuzima bwo mu mutwe wizihizwa tariki ya 10 Ukwakira, Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, kuri uyu wa 11 Ukwakira wateguye ikiganiro gifunguye cyareberwagamo icyakorwa kugira ngo ubuzima bwo mu mutwe bw’abacitse ku icumu burusheho gusigasirwa.

Muri iki kiganiro cyari gifite intego igira iti “Twite ku buzima bwo mu mutwe twongera imbaraga mu gufasha abahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi”, hagaragajwe ko hakiri byinshi bigomba gukorwa kugira ngo ubuzima bwo mu mutwe bw’abacitse ku icumu bumere neza.

Perezida wa IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko hari byinshi bigomba gukorwa mu nzego zitandukanye kugira ngo abacitse ku icumu be guheranwa n’agahinda.

Ati “Icya mbere ni ukwitabira gahunda zashyizweho n’ubuyobozi zishyiriweho kugira ngo abantu babashe kwiyubaka, iyaba buri wese yakurikizaga izo gahunda, iyaba ibigenerwa abacitse ku icumu byabagereragaho igihe, iyaba ibibazo bahura nabyo byari bikemutse.”

“Ikindi ni ukuvugurura gahunda y’ibigendanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe kugira ngo irusheho gutanga umusaruro, inzobere mu kwita ku bafite ibibazo mu buzima bwo mu mutwe zikegerezwa abaturage cyane, aho batuye, aho bakorera ndetse no ku mashuri.”

Prof. Dusingizemungu yavuze ko abakozi bari ku bigo nderabuzima no ku bitaro badahagije ugereranyije n’uko iki kibazo gihagaze ndetse haracyari n’abakigira ipfunwe ryo kujyayo.

Yatanze icyifuzo ko hakongerwa imbaraga mu bukangurambaga bwisumbuyeho kugira ngo abantu bakangukire kwitabira serivisi z’ubujyanama bugendanye n’ubuzima bwo mu mutwe, zaba izitangwa n’abaganga cyangwa izitangirwa mu matsinda yabigenewe.

Pasiteri Mazimpaka Hortense usanzwe umenyereweho inyigisho z’ubujyanama n’isanamitima wari umutumirwa muri iki kiganiro, yavuze ko abantu badakwiye guterwa ipfunwe no gusaba serivisi z’ibigendanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ati “Ntabwo umuntu akwiye kugira isoni zo kujya kwisuzumisha no gushaka umujyanama wamufasha mu gihe yagize ibibazo ku buzima bwo mu mutwe, umuntu akwiriye kwegera abajyanama babihuguriwe bakamufasha.”

Mu bindi byagaragajwe nk’ibyafasha mu kugabanya iyi mibare y’abarokotse Jenoside bafite agahinda gakabije, harimo kongera ubushobozi bugenerwa kwita ku buzima bwo mu mutwe bikanatuma benshi bize ibijyanye nabyo babona akazi bagatanga uruhare rwa bo.

Ikindi ngo ni ugushyira imbaraga mu matsinda yo kuganiriramo ku bantu bahuje ibibazo. Aya matsinda ngo aracyari make kandi ngo ni hamwe mu hantu hafasha mu gutuma umuntu adaheranwa n’agahinda.

Centre Aheza Hilling and Career Center iherereye mu Bugesera, yashyizweho na GAERG igamije guhangana n’ibibazo by’ihungabana no gufasha mu nama zo kwiyubaka, umusaruro wayo ngo ugaragaza ko zikwiye kongerwa kugira ngo zifashe benshi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kivuga ko hari gahunda yo gushyira muri buri mudugudu w’abacitse ku icumu, umujyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe, kugira ngo bafashe benshi ndetse bajye banayobora amatsinda bahuriramo babahe ubujyanama bwisumbuyeho.

Perezida wa IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko hari byinshi bigomba gukorwa mu nzego zitandukanye kugira ngo abacitse ku icumu be guheranwa n’agahinda
Pasiteri Mazimpaka Hortense yavuze ko abantu badakwiye guterwa ipfunwe no gusaba serivisi z’ibigendanye n’ubuzima bwo mu mutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .