Harakekwa byinshi ku cyateye inkongi muri Kaminuza ya Makerere

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 22 Nzeri 2020 saa 03:37
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 20 Nzeri, ni bwo induru zavuze muri Kaminuza ya Makarere nyuma y’uko umuriro wa rutura wototeye inyubako y’amateka muri iyo kaminuza, ukangiza ibirimo inyandiko n’ibindi byinshi.

Inyubako yahiye yakoreragamo ubuyobozi bukuru bwa kaminuza, by’umwihariko ishami rishinzwe icungamutungo ari naryo ryabikaga amadosiye akubiyemo amakuru y’iyo kaminuza mu bijyanye n’imari n’umutungo.

Yafashwe n’inkongi mu gihe Kaminuza ya Makerere yari irimo gukorerwa igenzura ku ikoreshwa ry’umutungo, bigatuma benshi bagaragaraza ko biteye amakenga.

Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza ya Makerere, Jackie Ayorekire, yagize ati "Kuki ihiye ubu? Kuki hahiye igice cy’inyubako gikoreramo icungamutungo? Kuki yahiye ari ku cyumweru? Hari byinshi byo kwibazaho, igihe cyo gukenga kiracyakomeje."

Umuriro wahungabanyije Kaminuza ya Makerere wahereye mu gihe cyo hejuru, ugenda umanuka wototera ibiro by’icungamutungo kugeza na byo bihiye.

Polisi ya Uganda yatangiye iperereza ryo ku rwego rwo hejuru, ndetse abapolisi babiri barimo uwagombaga kurinda izamu ku munsi inyubako yahiyeho n’usanzwe ahacunga umutekano, bamaze gutabwa muri yombi.

Inyubako ya Kaminuza yahiye nta buryo yari ifite bwo kurindwa inkongi z’umuriro, habe n’ibikoresho bihagije byifashishwa mu kuwuzimya mu gihe waramuka uteye.

Nubwo bwose zari zishaje, izi nyubako nta bwishingizi bw’inkongi z’umuriro zari zifite, icyakora ngo ibi byari mu mishinga yihutirwa, usibye ko byadindijwe n’inzira ndende bigomba kunyuramo mbere yo kwemezwa.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza ya Makerere, Prof. Barnabas Nawangwe, yavuze ko bazongera "kubaka inyubako [za Makerere] nk’uko zahoze, kandi bizakorwa mu gihe gito gishoboka."

Etage eshatu mu gice cy'inyubako cyitwa 'Umunara w'ihembe ry'inzovu kiri mu byahiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .