Hari abangavu bashobora kudasubira ku ishuri kubera ingaruka za Coronavirus- Ubushakashatsi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 17 Ukwakira 2020 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango uharanira Iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, Save Generations Organization, bwerekanye ko icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus cyagize ingaruka ku bana kubera ko amashuri afunze, by’umwihariko bubereka ko hari abangavu bashobora kutazasubira kwiga kubera impamvu zitandukanye zirmo no gutwita imburagihe.

Ni ubushakashatsi bwakorewe mu turere twa Kamonyi na Gasabo muri Mata no muri Nyakanga 2020 bwerekana ko kuba muri iki gihe abana batari ku ishuri byabagizeho ingaruka zitari nziza.

Ubwo bushakashatsi bwagarutsweho mu nama y’ubuvugizi yabereye mu turere twa Kamonyi na Gasabo yahurije hamwe abayobozi mu nzego z’ibanze; Urwego rw’igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore (GMO); abo mu nama y’igihugu y’abagore n’abo mu nama nkuru y’abana, abahagarariye ibigo by’amashuri, ababyeyi na bamwe mu banyeshuri b’abakobwa n’abahungu bahagarariye abandi.

Impuguke akaba n’Umushakashatsi mu buzima bw’imyororokere, Dr Nzabonimpa Anicet, yagaragaje ko muri rusange COVID-19 yagize ingaruka ku rubyiruko rw’abanyeshuri mu Rwanda rugera kuri 3.626.448 kandi muri bo abagera ku 1.814.085 ari abakobwa.

Yavuze ko izo ngaruka ziterwa n’uko muri iki gihe batari ku ishuri bahura n’ibishuko bitandukanye bibajyana mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi no gufata ibiyobyabwenge ndetse no kujya gukora imirimo ivunanye.

Yagaragaje ko hari abangavu batwaye inda imburagihe, abafashwe ku ngufu, abashyingiwe ndetse n’abakuyemo inda mu buryo bwa magendu bishobora kuzabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kudasubira kwiga igihe amashuri azaba afunguye.

Ati “Abo rero bakaba bari hanze kandi abakobwa bo bagiye bahura n’ibishuko by’ababakoresha imibonano mpuzabitsina, hari abatwita, abafatwa ku ngufu, abashyingiwe ku ngufu, ugasanga izo ngaruka zishobora kuzatuma batagaruka ku ishuri.”

Dr Nzabonimpa yavuze ko ubwo bushakatsi bwakorewe ku bantu banyuranye barimo abanyeshuri 57, inzego z’ibanze, ababyeyi n’abajyanama b’ubuzuma bagera kuri 20 n’abantu bakora muri gahunda zinyuranye barimo abakozi n’abandi bagera kuri 24.

Abanyeshuri ntibakibona amakuru

Dr Nzabonimpa yabwiye IGIHE ko muri ubwo bushakashatsi basanze hari abanyeshuri batakibona amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko bari basanzwe bayakura ku ishuri mu masomo no mu nama bagirwa n’abarezi babo.

By’umwihariko abakobwa bo bagaragaje ko batakibona ibikoresho bifashisha iyo bagiye mu mihango kuko bari basanzwe babihabwa bari ku ishuri aho byateganyijwe mu cyumba cy’umukobwa.

Abanyeshuri babajiwe bagaragaje ko hari bagenzi babo batwaye inda imburagihe; abishyingiye; abakuyemo inda; abagiye mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge n’uburara; abagiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abagiye gushaka akandi kazi karimo ako gukora mu rugo n’ahandi.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Save Generations Organization, Nyinawumuntu Yvette, yabwiye IGIHE ko hari abangavu bagiye bishyingira imburagihe kubera ingaruka za COVID-19 bikaba biteye impungenge z’ahazaza habo.

Ati “Naguha urugero nk’aho mu Karere ka Kamonyi umwangavu w’imyaka 16 yashatswe n’umuhungu w’imyaka 17. Urumva ko nk’uwo atazapfa gusubira ku ishuri.”

Nyinawumuntu yavuze ko basanga hakwiye gukorwa ubuvugizi ku nzego zitandukanye hagashakwa icyakorwa hakiri kare kugira ngo hatazagaragara umubare munini w’abana bazava mu ishuri.

Ati “Hakwiye ubuvugizi kandi twatangiye kubukora ku nzego zose zirimo ababyeyi n’ubuyobozi ariko birakwiye ko inzego zirimo Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na RIB binjira muri ibi bibazo kugira ngo bishakirwe umuti urambye hakiri kare. Hakwiye ubuvugizi, ubukangurambaga n’ubufatanye ku nzego zose.”

Umukozi muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ubuzima mu mashuri, Tuyishimire Froduard, yavuze ko izo ngaruka zose zatangiye gushakirwa igisubizo hagamijwe ko abana bazasubira ku ishuri kandi n’abafite ibibazo byihariye bazitabwaho.

Ati “Muri abo bana rero bafite ibibazo by’umwihariko harimo n’abakobwa batwaye inda zitateguwe, harimo abo tuzakurikirana. Ubu Minisiteri y’Uburezi iri kwegeranya imibare y’abahuye n’icyo kibazo mu turere twose, hari iyo izabona mbere hari n’izagaragara abanyeshuri bamaze gutangira ariko buri kibazo gifite uburyo kizakemuka muri ubu bukangurambaga no muri gahunda za Leta zisanzweho.”

Ikindi avuga ni uko abangavu bahuye n’ibibazo bakwiye gushakishwa bakaganirizwa kugira ngo bongere kwisanga muri sosiyete kuko hari abashobora kuba barahungabanye bitewe n’ibyababayeho bisa n’ibibatunguye.

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko ikindi gitera abana guhura n’ingaruka muri ibi bihe bya COVID-19 ari ubukene buri mu miryango kubera ko imirimo myinshi yahagaze, bituma ababyeyi batabasha kwita ku bana babo, bikaviramo bamwe kujya mu ngeso mbi.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Save Generations Organization, Nyinawumuntu Yvette, yavuze ko hakwiye kugira igikorwa hakiri kare kugira ngo hatazagaragara umubare munini w’abatazasubira ku ishuri
Hagaragajwe ko hari abangavu batwaye inda imburagihe, abafashwe ku ngufu, abashyingiwe ndetse n’abakuyemo inda mu buryo bwa magendu
Impuguke akaba n’Umushakashatsi mu buzima bw’imyororokere, Dr Nzabonimpa Anicet, yagaragaje ko COVID-19 yagize ingaruka zikomeye ku rubyiruko rw’abanyeshuri mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .