Hasobanuwe impamvu bimwe mu bigo by’ubwishingizi bitinda kugoboka ababyisunze

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda, ASSAR, ryatangaje ko impamvu zitandukanye zatumaga abanyamuryango baryo batinda kugoboka abakiliya babo bagize ibyago, rivuga ko kugeza ubu byamaze gukosorwa ku buryo ugize ibyago agobokwa byihuse.

Gutinda gutanga indishyi k’uwagize ibyago, ni ikibazo cyagiye kigarukwaho, ndetse bamwe bakemeza ko ari imikorere mibi idakwiye kuranga ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda.

Uku kumva ko ibigo by’ubwishingizi bitinda kwishyura abagizi ibyago, biri no mu byo bamwe babona nk’impamvu yo kuba kwitabira ubwishingizi mu Rwanda bikiri hasi, dore ko biri kuri 1.7%.

Mu kiganiro Umuyobozi wungirije wa ASSAR, Jean-Chyrisostome Hodari, yagiranye na IGIHE yavuze ko koko ibi bibazo byo gutinda kugoboka uwagize ibyago byagiye bibaho ariko byaterwaga n’ubushobozi buke bw’ibigo by’ubwishingizi akemeza ko ubu byamaze gukosoka.

Ati “Hari ikintu kiriho ngo ujyana amafaranga ngo baguhe ubwishingizi ariko mu kukugoboka bikagorana, icyo kirahari, hari ubwo habayeho imyaka myinshi ibigo by’ubwishingizi bidafite amafaranga yo kwishyura, Banki Nkuru y’Igihugu, BNR itarashyiraho amategeko nyayo, tutarakora kinyamwuga.”

Hodari yavuze ko uku gutinda kwishyurwa hari n’igihe kwaterwaga n’imanza ariko akemeza ko ubu byamaze gukosorwa.

Ati “Ariko ubu si ko bimeze, buri kigo cy’ubwishingizi gifite amafaranga ahagije yo kuba cyakwishyura impanuka […] ibyo rero ni byo tugenda dukosora ku buryo twishyura neza ibyo tugomba kwishyura. Ubu na BNR yashyizeho ingamba ku buryo umwishingizi udakora neza imubwira iti “ugomba gukemura iki kibazo“.

Uyu muyobozi wa ASSAR yavuze ko hari gukorwa byinshi mu rwego rwo kuvugurura imikorere y’ibigo by’ubwishingizi hagamijwe gutanga serivisi nziza ku bakiliya babo.

Ati “Abakiliya bacu twiteguye kubaha servisi nziza, atari ukwishyura gusa ahubwo n’ikoranabuhanga, mu mwaka umwe uri imbere abantu bazagura servisi bibereye mu rugo, tuzakora ku buryo serivisi zizaborohera. Kandi dufite n’umushinga munini wo kugira ngo ibintu byose dukora, tubikorane ikoranabuhanga.”

Nubwo imbogamizi zikiri nyinshi muri uru rwego rw’ubwishingizi mu Rwanda, imibare igaragaza ko rutera imbere yaba mu mubare w’ibigo birurimo na serivisi zitandukanye bitanga.

Mu mwaka w’Ingengo y’Imari warangiye muri Kamena 2019, umutungo mbumbe w’Urwego rw’Ubwishingizi wiyongereyeho miliyari 54.3 z’amafaranga y’u Rwanda ugera kuri miliyari 477.3 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga 1.8% bya GDP hagati y’amezi atandatu ya mbere ya 2018 n’aya 2019.

Abahura n'ibyago bitandukanye birimo n'impanuka bagiye bashinja ibigo by'ubwishingizi gutinda kubagoboka, ibintu na ASSAR yemera ariko ikavuga ko byakosowe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .