Huye: Ibikorwa byo kubaka ishuri ryigisha gukora drones bigiye kwihutishwa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yasuye ahagiye kubakwa ishuri rizigishirizwamo gukora no gukoresha indege nto zitagira abapilote (drones) mu Karere ka Huye, avuga ko igishushanyo mbonera cyaho kigiye gukorwa, imirimo yo kubaka nayo igahita itangira.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2020, nibwo Minisitiri Gatete ari kumwe n’abandi bayobozi basuye ibikorwa remezo bitandukanye mu Mujyi wa Huye birimo n’ahazubakwa ishuri ryigisha gukora drones no kuzitwara.

Minisitiri Gatete ati “Turahakorera igishushanyo mbonera cy’ibintu byinshi cyane, drones zikorerwa hano n’irindi koranabuhanga rishya, atari za zindi zitwara amaraso gusa ahubwo n’izikora akandi kazi gatandukanye. Ni cyo gishushanyo mbonera tugiye gukora cya hano ukuntu hazakoreshwa. Ariko ikintu cy’ibanze gikomeye ni ukugira ngo tuhazitire n’abaturage ntibongera wenda gushaka kuhakoresha noneho hakaba hafite umutekano.”

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko yateguye ibikenewe byose kugira ngo hubakwe ishuri rizigishirizwamo gukora no gukoresha drones. Byatangajwe ko rizubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.

Biteganyijwe ko iryo shuri rizubakwa hafi ya Stade Mpuzamahanga ya Huye rikazajya ryakira abanyeshuri 500 muri buri cyiciro. Biteganyijwe kuryubaka bizatwara agera kuri miliyari 6.2 Frw.

Rikazubakwa ku butaka bwa hegitari 29 kandi rizajya rikorerwamo ibikorwa birimo kuhageragereza drones, kwitoza kuzigurutsa ndetse n’ubushakashatsi.

Biteganyijwe ko iryo shuri rizubakwa hafi ya Stade Mpuzamahanga ya Huye rikazajya ryakira abanyeshuri 500 muri buri cyiciro
Iryo shuri rizubakwa ku butaka bwa hegitari 29 ritware agera kuri miliyari 6.2 Frw
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yasuye ahagiye kubakwa ishuri rizigishirizwamo gukora no gukoresha indege nto zitagira abapilote. Yari kumwe n'abandi bayobozi barimo Meya wa Huye, Sebutege Ange (hagati)
Ibikorwa byo kubaka ishuri ryigisha gukora drones bigiye kwihutishwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .