Huye: Ku marembo y’Ikigo Nderabuzima habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 Nzeri 2020 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2020 mu busitani buri mu marembo y’Ikigo Nderabuzima cya Karama mu Karere ka Huye habonetse umubiri w’umuntu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize habonetse undi mubiri w’umuntu wishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi.

Uwo mubiri wabonetse ahagana saa Mbiri kuri uyu wa Mbere mu Murenge wa Karama ubwo hasubukurwaga igikorwa cyo kubaka ubukarabiro kugira ngo abantu binjira muri icyo Kigo Nderabuzima bajye babanza gusukura intoki nk’imwe mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Kalisa Arsène, yabwiye IGIHE ko bahise bafata umwanzuro wo gukuraho ubwo busitani bwose kugira ngo bashakishe niba hari indi mibiri yaba yarahashyizwe.

Ati “Mu cyumweru gishize habonetse umubiri umwe, uyu munsi habonetse undi. Twahise dufata icyemezo cyo gukuraho ubwo busitani bwose ngo turebe ko hari indi mibiri irimo.”

Kalisa yasabye abaturage bafite amakuru y’ahantu hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye hiciwe abatutsi benshi bari bahahungiye baturutse mu bice bitandukanye birimo no mu Karere ka Nyaruguru.

Ibikorwa byo gushakisha ko hari indi mibiri iri muri ubwo busitani byahise bitangira
Ku marembo y'Ikigo Nderabuzima cya Karama habonetse imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu busitani buri mu marembo y’Ikigo Nderabuzima cya Karama niho habonetse umubiri w’umuntu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .