Huye: Umugabo akurikiranyweho gukubita umwana we bikamuviramo urupfu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 Nzeri 2020 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Rucogoza Jean Damascène wo mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umwana we w’imyaka 12 bikamuviramo urupfu.

Byabereye mu Mudugudu wa Mucunda mu Kagari ka Buhimba aho uwo mwana yabanaga na se bonyine kuko nyina yabaga mu Murenge wa Kinazi (yari amaze igihe kinini atandukanye na se).

Uwo mwana yapfuye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020 ariko amakuru avuga ko yari amaze ibyumweru bibiri akubitswe na se, arwarira mu rugo araremba.

Nyine yaje kumenya ko umwana we yarembye aza kumureba ajya kumuvuza ku Kigo Nderabuzima ariko basanga arembye bamwohereza ku Bitaro by’Akarere ka Huye nabyo bimwohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) ari naho yaje kugwa kuri iki Cyumweru.

Bamwe mu baturanyi bavuga ko Rucogoza yakubise umwana we bikomeye bimuviramo uburwayi amuziza ko yajabuye inyama mu nkono abandi bakavuga ko yamuhoye ko yamusuzuguye yanga kujya kuvoma amazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Kabalisa Constantin, yabwiye IGIHE ko ayo makuru bayamenye ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020 bitewe n’uko uwo mugabo akimara gukubita umwana we yamuhishe mu nzu akaharembera.

Akomeza avuga ko na nyuma yaho nyina abimenye yihutiye kujya kumuvuza ntiyabimenyesha umurenge.

Kabalisa ati “Ku wa Gatandatu nibwo bambwiye ko hari umugabo wakubise umwana we, ubwo twahise twihutira kumufata. Uyu mwana yapfuye ejo tariki 20 ariko yari amaze ibyumweru bibiri arwaye yarakubiswe.”

Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020 uwo mwana yashyinguwe mu Murenge wa Rusatira.

Kugeza ubu se Rucogoza Jean Damascène ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Rusatira, hategerejwe ko akorerwa dosiye agashyikirizwa ubushinjacyaha.

Gitifu Kabalisa yasabye abaturage kwirinda ibyaha no gukoreshwa n’umujinya ahubwo uwagira ikibazo wese akegera ubuyobozi bukamufasha kugikemura ndetse kagirwa n’inama.

Yabasabye kujya batanga amakuru y’ahantu hose babonye ikibazo hakiri kare kugira ngo gishakirwe igisubizo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .