Ibibazo byakirwaga n’abunzi bizajya bishyikirizwa utugari n’imirenge guhera kuwa 1 Kanama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Nyakanga 2020 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’ubutabera yatangaje ko guhera tariki 1 Kanama 2020, abunzi bazahagarika imirimo yose y’ubwunzi bari baratorewe, ni nyuma y’uko manda y’imyaka itanu batorewe mu 2015 irangirana n’uyu munsi tariki 31 Nyakanga 2020.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, rivuga ko ‘abafite ibibazo biri mu bubasha bw’abunzi ko bazajya babishyikiriza abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ku rwego rwa mbere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ku rwego rw’ubujurire’.

Minisiteri y’ubutabera yatangaje ko ibi bizakorwa kugeza igihe izindi komite nshya zizaba zimaze gutorwa.

Tariki 25 Nyakanga na 30 Nyakanga 2015, nibwo komite z’abunzi zakoraga zatowe zimaze imyaka itanu zikemura ibibazo by’abaturage zikabunga.

Tariki 25 n’iya 30 Nyakanga 2020 nibwo hari hateganyijwe amatora ya komite nshya z’abunzi basimbura abarangije manda ariko ntiyabashije kuba kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Ku rwego rw’akagari no ku rwego rw’umurenge haba abunzi barindwi kuri buri rwego ndetse n’abandi barindwi bashobora kubasimbura mu gihe bagize impamvu zishobora gutuma badakomeza inshingano zabo.

Amatora ya komite z’abunzi akorwa ku rwego rw’umudugudu, aho abaturage batanga abakandida mu gihe cyo gutora bakabajya inyuma, abatowe bakazamuka ku kagari bagatorwa n’abajyanama kugera ku rwego rw’umurenge.

Kugeza ubu abunzi barangije manda bari 35 896 barimo abo ku rwego rw’akagari 30 072 naho ku rwego rw’umurenge bari 5824.

Komite z'abunzi zisoje manda zatowe mu 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .