Ibiciro ku masoko yo mu mijyi byazamutseho 8.9% muri Nzeri 2020

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 02:56
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku masoko yo mu mijyi byazamutseho 8.9% muri Nzeri uyu mwaka, ugereranyije na Nzeri y’umwaka ushize, ndetse bizamukaho 1% ugereranyije na Kanama uyu mwaka.

NISR itangaza ko zimwe mu mpamvu zatumye habaho ubu bwiyongere bw’ibiciro, ari ubwiyongere bw’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 10,9%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 21,5%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 5,1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 22,4%.

Iyo ugereranyije Nzeri ya 2020 na Nzeri ya 2019, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 7,1%.

Wagereranya Nzeri ya 2020 ndetse na Kanama ya 2020, ugasanga ibiciro byariyongereyeho 1%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,2%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 0,6%.

Ku rundi ruhande, muri Nzeri uyu mwaka, ibiciro byo mu cyaro na byo byiyongereye ku kigero cya 12,2% ugereranyije na Nzeri 2019. Muri Kanama uyu mwaka, ibiciro byo mu cyaro byari byiyongereye ku kigero cya 12,4%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 12,2% muri Nzeri, ni izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,9%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 19,9%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 23,7%.

Ugereranyije Nzeri ya 2020 na Kanama ya 2020, usanga ibiciro byarazamutseho 2%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3,9%, n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,8%.

Muri rusange, urebeye ku giteranyo cy’izamuka ry’ibiciro mu mijyi no mu byaro, usanga mu Rwanda ibiciro byariyongereye ku kigero cya 10,8% muri Nzeri uyu mwaka, ugereranyije na Nzeri ya 2019.

Ihinduka ry’ibiciro mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka ryari ku 10,9%. Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 10,8% muri Nzeri uyu mwaka ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 15,1%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 20,4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 22,7%.

Iyo ugereranyije Nzeri ya 2020 na Kanama ya 2020, ibiciro byazamutseho 1,6%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3,4% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,5%.

Ibiciro by'ibiribwa byagize uruhare mu kuzamura ibiciro ku masoko yo mu Rwanda ku kigero cya 10,8% muri Nzeri uyu mwaka ugereranyije na Nzeri y'umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .