00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo by’itumanaho byasezeranyije internet nziza abakiliya babyo mu bihe bya Guma mu Rugo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 21 Nyakanga 2021 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

MTN Rwanda yasezeranyije abakiliya bayo gukosora ibibazo bimaze iminsi bigaragara mu itumanaho ryayo by’umwihariko internet; mu gihe abenshi ubu bari gukorera mu ngo hirindwa ikwirakwira rya Coronavirus.

Kuva muri Werurwe 2020 ubwo ubwandu bwa mbere bw’icyo cyorezo bwabonekaga mu Rwanda, mu ngamba zagiye zifatwa harimo kugabanya abakozi bamwe bagakorera mu ngo.

Amashuri ni uko byagiye bigenda mu bihe bitandukanye, ubwo habaga hashyizweho Guma mu Rugo mu gihugu cyose cyangwa mu bice runaka, amasomo yakomezaga hifashishijwe internet.

Hagiye humvikana amajwi ya benshi binubira imikorere yayo, bavuga ko ibatenguha bigatuma amasomo yabo cyangwa akazi bitagenda neza.

Basabye ko Sosiyete z’itumanaho zavugurura imikorere ibyo bibazo bikarangira, bityo kuba umuntu ari gukorera mu rugo ntibihungabanywe na internet.

Ishimwe Marie Josée wiga muri Kaminuza ya Mount Kenya, yabwiye The New Times ati “Mbere nta bibazo nahuraga nabyo mu itumanaho rya MTN ariko aho icyorezo cyaziye ibintu byatangiye kuba bibi biva mu guhamagara bijya mu gukoreresha internet. Ku muntu nkanjye wari uri kwigira ku yakure, habaga ubwo maze nk’iminota 15 ntari kujyana n’abandi.”

Uwayo Emmanuel ukora inyandiko zifashishwa mu kwamamaza we yagize ati “Mbere nakoreshaga MTN muri byose ariko biragoye gukomeza kwifashisha internet yabo.Byaba byiza barebye aho ikibazo kiri, cyane cyane muri ibi bihe abenshi turi gukorera mu ngo.”

Uwitwa Kwizera Evans ukoresha Airtel Rwanda, yavuze ko nubwo adakunda guhura n’ibibazo by’itumanaho cyane, hari ubwo bimusaba kwimuka akava aho ari akajya ahandi kugira ngo rigende neza.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’Abakiliya muri MTN Rwanda, Yvonne Mubiligi, yatangarije The NewTimes ko ibyo bibazo babizi ndetse ko biri mu nzira yo gukemurwa.

Ati “Turizeza abakiliya ko ibibazo byari bihari byagaragaye kandi turi gupanga uko twarushaho kuvugurura serivisi zacu. Dukomeje kugenda twongera ubushobozi [bw’itumanaho] mu bice byinshi by’igihugu tureba ko ibi [bibazo] bishobora guhinduka. Ibi ni byo bizagira uruhare runini mu kuvugurura serivisi z’itumanaho ryacu.”

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda, John Magara, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu itumanaho ryabo by’umwihariko internet yihuta, ku buryo uhura n’ibibazo mu mikoreshereze yayo akenshi biba byatewe na telefoni cyangwa mudasobwa ari kwifashisha.

Ati “Nta kibazo gituma internet yacu itihuta gihari. Umuntu ashobora guhura n’ikibazo bitewe na mudasobwa cyangwa telefoni arimo gukoresha uko imeze, ariko nta kibazo turahura nacyo kijyanye n’iminara cyangwa umuvuduko wa internet yacu.”

Magara yavuze ko abakiliya bahuye n’ibyo bibazo bashyiriweho uburyo babimenyesha iyo sosiyete banyuze ku mbuga nkoranyambaga, bakohererezwa umukozi ubishinzwe akabafasha.

MTN Rwanda yijeje ikemurrwa ry'ibibazo bimaze iminsi bigaragara mu itumanaho ryayo, mu gihe abenshi basigaye bakorera mu ngo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .