Ibintu by’ingenzi Abanyarwanda bashima bihebuje mu nzego zitandukanye

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwateye intambwe igaragarira buri wese! Ni byinshi igihugu kimaze kugeraho mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bwacyo kandi impinduka kuva ku muturage wo hasi kugera ku wo hejuru zirigaragaza.

Igihugu cyimakaje politiki yo kubazwa inshingano ibumbatiye kwishimira ibyakozwe ariko n’ibitakozwe bigakurikiranwa kandi hakagira ubazwa impamvu yabyo.

Iri hame niryo ribumbatiye ubushakashatsi bukorwa harebwa inzego ibintu biba bimaze kugeraho hagamijwe kureba ahakenewe kongerwa imbaraga n’ibyanozwa birushijeho.

Iterambere ry’u Rwanda ntirituma inzego zirara ahubwo imvugo yo gusigasira ibyagezweho no kubibyaza umusaruro ikomeza kugenderwaho.

Ubwo yari ayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yashishikarije abaturage kudahabwa serivisi mbi ngo binumire, ahubwo abasaba kugaragaza ahari ikibazo kugira ngo gikemuke bireke kwitirirwa abantu bose.

Mu butumwa bwe yasabye abayobozi gufata iya mbere bagakemura ikibazo cy’imitangire ya serivisi, ndetse n’abaturage aho babonye zitagenda neza bakahagaragaza kugira ngo bikemuke mu maguru mashya.

Ubushakashatsi bwakoze n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, bwagaragaje ibyo abanyarwanda bishimira ku kigero cyo hejuru n’ibyo banenga mu nzego zitandukanye.

Dushingiye kuri ubu bushakashatsi turarebera hamwe ibintu by’ingenzi Abanyarwanda bashima ku kigero cyo hejuru n’ubwo harimo ibyo babona bikwiye kongerwamo imbaraga mu nzego zose.

- Umutekano

Muri ubu bushakashatsi, icyiciro cy’umutekano nicyo cyaje ku isonga nk’icyishimiwe cyane kandi gifitiwe icyizere n’abaturage.

Abaturage bagaragaje uko babona umutekano rusange, icyizere bafitiye inzego z’umutekano ndetse n’ibibangamira umudendezo wabo.

Abaturage bashima umutekano ku gipimo cya 89.35%, igipimo cyarazamutseho 1.35% ugereranyije n’ubushakashatsi bwa 2018.

Muri rusange mu ntara zose bashima umutekano ku gipimo kiri hejuru. Intara y’Iburengerazuba niyo iri ku isonga mu gushima umutekano abayituye bafite.

Ingabo z’Igihugu nizo zikomeje kuza ku isonga mu kugirirwa icyizere n’abaturage, naho Urwego rwa DASSO abaturage bagaragaje ko barufitiye icyizere gike, kuko ngo harimo bamwe bahutaza abaturage.

Ku rundi ruhande abo mu rwego rwa DASSO bavuze ko bafite ikibazo cy’uko badahagije, nta bikoresho bafite ndetse n’inyoroshyangendo yo kubafasha mu gihe bitabajwe byihuse.

Muri rusange igipimo abaturage bashimaho umutekano mu nzego zitandukanye gihagaze neza, umutekano wo ku mipaka niwo bigaragara ko abaturage bashima ku gipimo kiri hasi cya 72.0%. kuko byagaragaye ko hari ibikorwa bihungabanya umutekano bijya bituruka mu bihugu duhana imbibe.

Nubwo abaturage bashima cyane umutekano wabo ntihabura bimwe na bimwe bihungabanya umudendezo wabo. Mu byakozweho ubushakashatsi harimo: icuruzwa ry’abantu, impanuka zo mu mihanda, gukubita no gukomeretsa ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

- Iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego

Ku mwanya wa kabiri haza “Iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego.”

Ubu bushakashatsi bwakozwe kuri amwe mu mahame y’imiyoborere arimo uburenganzira bwa muntu, ihame ry’uburinganire, amahame ya demokarasi, kurwanya ruswa n’akarengane, amatora akozwe mu mucyo no mu bwisanzure, gusaranganya ubutegetsi, politiki y’amashyaka menshi ndetse n’ ubwisanzure mu bitekerezo harebwa uko yubahirizwa.

Muri rusange abaturage bagaragaje ko bashima uko amahame y’imiyoborere yubahirizwa ku gipimo kiri hejuru kingana na 88.5% aho cyazamutse kivuye kuri 87.5%.

Ibipimo byakozweho ubushakashatsi mu gusuzuma uko abaturage babona iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere bishimwa ku kigero kiri hejuru ya 80%, uretse ikirebana na politiki y’amashyaka menshi kiri hasi ku gipimo cya 68.2%.

Abenshi mu babajijwe byagaragaye ko batazi ibirebana na politiki y’amashyaka menshi.

Inzego z’ubuyobozi zakozweho ubushakashatsi abaturage bazifitiye icyizere kiri hejuru cyane ugereranyije n’imyaka yashize. Urwego rwa Perezida wa Repubulika rukomeza kuza ku isonga mu kugirirwa icyizere n’abaturage.

- Umuryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Muri iki cyiciro ubushakashatsi bwibanze ku bwicanyi mu miryango, guha akato abafite ubumuga mu miryango, gukoresha abana imirimo ivunanye, ikibazo cy’abana b’inzererezi, gutandukana kw’abashakanye, guharika no gucana inyuma kw’abashakanye, amakimbirane yo mu miryango n’abangavu baterwa inda.

Muri rusange, ababajijwe bagaragaje ko bishimiye uko umuryango Nyarwanda utekanye ku gipimo cya 77.1% naho abanenga ni 21.1%.

Mu byo abaturage bakibona nk’ibihangayikishije bikwiye gushakirwa umuti, ku isonga hari ikibazo cy’abangavu baterwa inda, ari cyo gihangayikishije ku gipimo cya 78.9%. Ni ibintu abaturage bemeza ko ahanini biterwa no kudohoka kw’ababyeyi ku burere bw’abana babo.

Ibindi byagaragaye nk’ibibazo byugarije umuryango harimo guharika, gucana inyuma no gutandukana kw’abashakanye n’amakimbirane yo mu muryango. Hagaragajwe ko byinshi mu bibazo byo mu muryango bituruka ahanini ku businzi n’ibiyobyabwenge ndetse no kutumva neza ihame ry’uburinganire.

- Ubutabera

Muri ubu bushakashatsi abaturage babajijwe uko babona serivisi z’ubutabera zirimo serivisi za noteri, kwihutisha imanza, kurangiza imanza, gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga no gukurikirana ikirego, ifunga n’ifungura ry’ucyekwaho icyaha, kutabogama kw’inkiko, ubwigenge bw’inkiko, gutanga icyemezo cy’uko utakatiwe n’inkiko n’imikorere y’Ubushinjacyaha.

Abaturage bagaraje ko bashima serivisi z’ubutabera ku gipimo cya 76.4% naho abazinenga ni 11.3%.

Muri rusange serivisi ishimwa ku kigero cyo hasi mu butabera ni iyo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga no gukurikirana ikirego, iri ku kigero cya 40.7%, mu gihe kurangiza imanza no kwihutisha imanza ari zo serivisi zinengwa kurusha izindi ku bipimo bya 23.9% na 22.2%.

Abaturage bagaragaje ko kuba serivisi yo gutanga ikirego hakoreshejwe ikoranabuhanga ikiri hasi biterwa n’uko ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga bitaragera hose n’ubumenyi bw’abaturage ku ikoranabuhanga budahagije.

Ku mikorere y’urwego rw’abunzi, icyizere abaturage bafitiye urwo rwego kiri ku gipimo cyo hejuru, naho ubumenyi bwabo bagaragaje ko bwakongerwamo imbaraga.

Mu bibazo urwego rw’abunzi ruhura nabyo harimo kutabona amahugurwa ahagije cyane cyane ku mategeko mashya, kutagira aho gukorera, kutagira ibikoresho by’ibanze birimo mudasobwa, Kuri bo, hakoreshejwe mudasobwa byakwihutisha imikorere ndetse n’amadosiye akabikwa mu mutekano kuko ububiko bwayo kugeza ubu butizewe.

- Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa

U Rwanda rwihaye gahunda yo kwimakaza imiyoborere ishyira umuturage ku isonga, agira uruhare mu bimukorerwa haba mu itegurwa ryabyo, mu ishyirwa mu bikorwa no kugenzura ko ibyifuzo byabo bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Ibyavuye mu bushakashatsi biragaragaza ko abaturage bashima uruhare rwabo ku gipimo cya 73.1% bakanenga ku gipimo cya 25.8%.

Mu kureba uko abaturage banyuzwe n’uruhare bagira muri gahunda zitandukanye, hasuzumwe uruhare bagira mu gutegura ingengo y’imari, igenamigambi n’imihigo by’akarere, gufata ibyemezo, kwitabira no gutanga ibitekerezo mu nteko z’abaturage, kwitabira umugoroba w’ababyeyi, kwitorera abayobozi, kubaza abayobozi kubagaragariza ibibakorerwa n’ibindi.

- Ubuzima

Serivisi z’ubuzima na zo ziri mu zishimiwe mu bushakashatsi n’ubwo hakiri byinshi byo kongeramo imbaraga, kuko muri rusange zishimiwe ku gipimo cya 72.9% naho abazinenga ni 22.5%.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri serivisi z’ubuvuzi zabajijweho, enye zishimiwe ku kigero nibura cya 80% aho serivisi zo gukingira indwara ziza ku isonga ku gipimo cya 94.4%. Serivisi zo kubona imiti ni zo zishimiwe ku gipimo gito cya 60.2%.

Serivisi zitangwa ku bitaro zishimiwe ku gipimo cya 68.4%, ku bigo nderabuzima ni 61.7%, naho ku mavuriro aciriritse (poste de santé) bayashima kuri 45.4%.

Mu byagaragajwe bikiri imbogamizi harimo abakozi b’amavuriro badahagije, amavuriro atinda kwishyurwa ku bakoresha mituweli, poste de santé zitaragera hose, ikoranabuhanga rikoreshwa mu bwisungane mu kwivuza rigifite imbogamizi n’aho uyishinzwe adakora mu mpera z’icyumweru bigatuma hari ababura serivisi.

Serivisi z’ubuzima zibanzweho muri ubu bushakashatsi, zirimo ubwisungane mu kwivuza, kwakira no kwita ku barwayi, izo kubona imiti, ibikorwa remezo n’ibikoresho by’amavuriro, abakozi b’amavuriro bahagije, gukingira indwara, abajyanama b’ubuzima, ubukangurambaga mu birebana n’imirire, kuringaniza urubyaro n’imbangukiragutabara.

- Serivisi z’inzego z’ibanze

Serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze nazo ziza ku rutonde rw’izishimiwe n’abaturage n’ubwo ari ku kigero kidashimishije. Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko abaturage banyuzwe na serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze ku gipimo cya 71.3% naho abazinenga ni 25.9%.

Muri iki cyiciro ubushakashatsi bwibanze kuri serivisi zirimo kwakira abagana inzego z’ibanze, gusobanurira abaturage serivisi zitangwa n’aho zitangirwa, kubegera no kubakemurira ibibazo ku gihe, kubasobanurira gahunda zibateza imbere, gutanga ibyangombwa bitandukanye no kugaragariza abaturage ibibakorerwa.

Intara y’Amajyaruguru niyo iza ku isonga mu kugira abaturage bashima serivisi bahabwa ku nzego z’ibanze ku gipimo cya 74.8% mu gihe iy’Amajyepfo iri inyuma.

Kimwe mu byo abanyarwanda bishimira harimo imiyoborere myiza ya Perezida Kagame
Abanyarwanda bishimira ko batuye mu gihugu gitekanye ku buryo nta kintu na kimwe cyabahungabanyiriza umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .