Iburasirazuba: Dasso yacaniye imiryango itishoboye, inubakira umuturage inzu yo kubamo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Abakora mu rwego rwunganira uturere mu by’umutekano, DASSO, bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Turere twa Ngoma na Kayonza bacaniye imiryango umunani itishoboye, banubakira umuturage wasemberaga atagira aho kuba.

Ni ibikorwa byabaye kuri uyu wa Gatanu aho mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Gashanda aba Dasso bacaniye imiryango umunani itishoboye yo mu Kagari ka Cyerwa mu Mudugudu wa Muyange, banasubiriza inzu zabo ziherutse kubakwa na leta.

Abaturage bacaniwe bavuze ko ubusanzwe bakoreshaga udutoroshi mu kumurika mu nzu abandi bagakoresha udutadowa twabicaga amaso.

Hakiziyaremye Stephanie ufite imyaka 50 yavuze yishimiye cyane igikorwa cyiza cyo guhabwa umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba yahawe na Dasso, yavuze ko ubusanzwe yakundaga guhurira nabo mu bikorwa by’umutekano bidahuye cyane n’ibyo barimo ubu byo kubafasha.

Ati “Gusohoka hanze byajyaga bintera ubwoba bitewe n’ibikoko bikunda kuza hano nijoro. Ubu ndishimye cyane kuko abana banjye bazajya bataha bafate ikaye bigire ahantu habona, gucana agatoroshi ndabisezeye Imana ibampere umugisha.”

Ndatsikira Augustin we yagize ati “Byanshimishije cyane biranantungura pe, batubwiye ko bagiye kuza kuduha umuriro none imvugo niyo ngira ntibitwaye n’icyumweru, ubwitange bafite mu gushaka kugeza abanyarwanda ku iterambere Imana ikomeze ibongerere umugisha.”

Mutangazwa Emille we yavuze ko yari asanzwe acana agatoroshi kajyamo amabuye atatu ariko ngo ubu yatangiye gucana amatara meza agaragara neza, yavuze ko muri aka gace hari abaturage benshi bacanaga udutadoba bahawe umuriro abizeza ko bazawubungabunga neza.

Mu Karere ka Kayonza Dasso yubakiye inzu umukecuru witwa Nyirahirwa Léonille utuye mu Mudugu w’Agasharu mu Kagari k’Umubuga mu Murenge wa Ruramira.

Nyirahirwa yavuze ko inzu yabagamo mbere yasenywe n’ibiza mu 2015 kuri ubu ngo yabagaho acumbikisha we n’abana be batatu.

Ati “Ndya nkuye hanze, byangoraga kuko kugira ngo mbone amafaranga nishyura iriya nzu najyaga guhingira nyirayo nkamuha imibyizi kandi nkanashaka n’ibidutunga njye n’abana banjye.”

Yakomeje avuga ko ubwo abonye icumbi agiye kurwana urugamba rw’iterambere agendana na leta muri gahunda zitandukanye, yavuze ko yagorwaga cyane no gutanga amafaranga y’irondo hamwe na mitiweri ariko ko kuri ubu agiye kujya abyishyura neza.

Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Kayonza, Mukarage John, avuga ko ibikorwa nk’ibi babikora mu rwego rwo gushyigikira gahunda za leta ndetse bazabikomeza mu gufatanya n’izindi nzego kugeza ubwo Umunyarwanda azacana ukubiri n’ibibazo birimo imirire mibi no kutagira aho ahengeka umusaya.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yashimiye aba Dasso bakomeje kwishyira hamwe bakegeranya ubushobozi bagafasha imiryango itishoboye.

Yavuze ko ari iby’agaciro kubona bagira uruhare mu iterambere ry’umuturage bakamufasha kubona umuriro.

Kuri ubu abaturage bagerwaho n’amashanyarazi mu Karere ka Ngoma bageze kuri 75% mu gihe leta yihaye intego ko muri 2024 buri Munyarwanda wese azaba ayafite.

Aba Dasso babanje gusubiriza inzu z'aba baturage mbere yuko bahabwa umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba
Aba Dasso bo mu Karere ka Kayonza bubakiye umukecuru wasemberaga
Abayobozi batandukanye bifatanyije na Dasso mu gusubiriza inzu z'abaturage batishoboye banahawe umuriro
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, ubwo yacanaga mu nzu y'umwe mu baturage bahawe umuriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .