00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Inganda ebyiri zikora inzoga zafunzwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 Mutarama 2022 saa 09:25
Yasuwe :

Inganda ebyiri zikora inzoga zo mu Turere twa Rwamagana na Bugesera zimaze gufungwa nyuma yaho bigaragaye ko zitujuje ubuziranenge.

Izi nganda zahagaritswe mu bukangurambaga bwatangijwe muri iyi ntara bugamije kurwanya ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe mu Cyumweru gishize nyuma yaho mu mpera z’umwaka ushize mu minsi mikuru abantu batandukanye bishwe n’inzoga yari yemerewe gucuruzwa ku isoko ry’u Rwanda.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko ubu bukangurambaga bari kubufatanya n’ibindi bigo bitandukanye bishinzwe kugenzura ubuziranenge birimo Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda-FDA) n’igishinzwe Ubuziranenge (RSB).

Yagize ati “Turi kugenzura hirya no hino cyane cyane twibanda ku nganda zikora ibiribwa n’ibinyobwa tukareba niba koko bidashobora guhumanya Abanyarwanda kuko ubushize byagiye biboneka bikaba ugasanga abantu bari kugenda bagira indwara zitandukanye. Mu myaka yashize hanagiye hanaboneka inzoga zikorwa zirimo ibikwangara, muriture, umumanurajipo n’izindi.’’

Yavuze ko akenshi usanga abakora izi nzoga bazikora mu bintu bitazwi maze abazinywa ugasanga zirabahungabanyije, bamwe bakarwara mu nda abandi bagapfa.

Gasana yavuze ko Leta itakomeza kwihanganira ibintu nk’ibyo ari nayo mpamvu izi nganda ziri kugenzurwa zimwe zasangwa zidakora inzoga zujuje ubuziranenge zigafungwa.

Ati “Ubu turasabwa kubigenzura kugera mu mirenge yose, mu ntara yacu nko muri Rwamagana hagaragaye uruganda rukora ariko rutujuje ubuziranenge, kimwe na Bugesera zahise zifungwa. Abashinzwe kugenzura ubuziranenge baduhaye inganda zujuje ibisabwa tugenda tuzigeraho tukazigenzura twasanga zitujuje ibisabwa tukazihagarika.”

Guverineri Gasana kandi yavuze biyemeje ko uku kwezi kuzarangira nibura bageze ku nganda zose zikorera mu Burasirazuba mu kuzigenzura niba koko zikora ibinyobwa n’ibiribwa byujuje ubuziranenge.

Uretse gukurikirana inganda zikora ibiribwa n’ibinyobwa, inzego z’ibanze ziri gukurikirana n’umuntu uwo ari we wese wenga inzoga agamije kuzigurisha ngo kuko na we ashobora guteza ibibazo.

Guverineri Gasana yavuze ko n’umuturage uzakora ijerekani imwe y’inzoga y’inkorano na we azegerwa aganirizwe kuko ashobora kuyikora mu bintu bitemewe yayigurisha abayinyweye ikabagwa nabi. Yasobanuye ko buri Munyarwanda wese akwiriye kwirinda kunywa ibintu atazi kuko bishobora kumutera ibibazo bitandukanye nkuko byagiye bigaragara.

Intara y’Iburasirazuba ibarurwamo inganda 201 zikora ibijyanye n’ibinyobwa ndetse n’ibiribwa, uturere twa Bugesera na Rwamagana ni two tubarurwamo inganda nyinshi nubwo zose zidafite ikirango cy’ubuziranenge.

RSB yakunze kuvuga ko hari abahabwa ikirango cy’ubuziranenge itanga nyuma bagakora ibitandukanye n’ibyo berekanye bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko batangije ubukangurambaga ku bufatanye n’ibindi bigo bishinzwe kugenzura ubuziranenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .