Ibyishimo by’abatuye mu Murenge wa Ruheru nyuma yo kwegerezwa amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nzeri 2020 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Agasanteri k’ubucuruzi ka Gisanze gahuza utugari tubiri, Akagari k’Uwumusebeya n’Akagari ka Ruyenzi two mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru. Utu tugari dukora ku ishyamba rya Nyungwe rihana imbibi n’u Burundi.

Abaturage batuye muri iyo santere bavuga ko aho Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ibagerejeho amashanyarazi, babashije kwiteza imbere mu bikorwa byinshi bitandukanye ndetse ubu barushijeho kwicungira umutekano nta wapfa kubameneramo kuko n’iyo haba n’ijoro haba habona.

Dusabimana Japhet ni umukorerabushake w’urubyiruko ndetse akaba n’umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza cya Gakaranga giherereye mu Mudugudu wa Gakaranga, mu Kagari ka Uwumusebeya.

Dusabimana avuga ko amashanyarazi yabateje imbere muri byinshi, ndetse serivisi nyinshi mu zo bakeneraga basigaye bazibona hafi ariko ikirushijeho ni uko ubu agasantere kose karara kaka bikaborohera kwicungira umutekano.

Ati “Serivisi zijyanye no kwiyogoshesha, gufotora impapuro z’Irembo, izo gushesha ibinyampeke, gusharija telefoni n’izindi twajyaga kuzishaka i Ruheru tukagenda nk’amasaha abiri n’amaguru cyangwa umuntu agakoresha 2500 Frw ya moto, ariko ubu byose turabibona hano i Gisanze.”

“Turashimira REG yatugejejeho amashanyarazi kuko ubuzima bwaroroshye, ikirushijeho cyiza ni uko ubu gucunga umutekano byoroshye kubera amashanyarazi, santere yose irabona nta wapfa kutumeneramo ubu.”

Sindaburirwa Rosalie ni umucuruzi wa butike utuye nawe muri iyi santere ya Gisanze. Avuga ko aho baboneye amashanyarazi bungutse byinshi cyane mu bucuruzi bwabo ndetse biteje imbere.

Akomeza avuga ko ubujura bwagabanutse muri iyo santere kubera ko harara habona ndetse ibyo bakenera byose babibona aho hafi.

Lambert Mutemberezi nawe ni undi mucuruzi muri iyo santere ya Gisanze, avuga ko we abona amashanyarazi yarahinduye imibereho ya benshi kuko agasantere kabo kavuye mu icuraburindi.

Mutemberezi akomeza avuga ko imirimo y’ubwubatsi yanateye imbere kuko ibyuma babisudira hafi n’ibindi bikoresho bikenerwa gukorwa hitabajwe amashanyarazi mu gihe ubundi byabagoraga kandi bikanabahenda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Ruheru, Habakurema Bahati, yavuze ko amashanyarazi muri Ruheru yahinduye imibereho y’abaturage ndetse bateje imbere.

Habakurema avuga ko Utugari twose tugize Umurenge wa Ruheru dufite amashanyarazi usibye Akagali ka Gitita kandi bari gukorana na REG ngo n’ako Kagari kabone amashanyarazi vuba.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Ni muri uru rwego kugeza ubu abatuye Akarere ka Nyaruguru basaga 92,5 % bamaze kugezwaho amashanyarazi nk’uko Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyaruguru, Bahoranimana Barnabé abivuga.

Muri abo 54,1 % bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, naho 38,1 % bafite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko ubu mu Rwanda hose ijanisha ryerekana ko ingo zifite amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa afatiye ku mirasire y’izuba zisaga 56%.

Umutekano ni wose muri iyi santere nyuma y'aho ishyikirijwe amashanyarazi
Abaturage babashije kwiteza imbere biturutse mu kugerwaho n'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .