Ibyishimo kuri Akayezu wabonye umuryango we nyuma y’imyaka 28 (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru! Uyu ni umugani wa Kinyarwanda uha abantu icyizere cy’uko ibintu bishobora gutinda ariko byanga bikunze umunsi umwe bikazagenda uko nyirabyo yabitekerezaga cyangwa se yabyifuzaga.

Abemeramana bo bavuga ko ikintu cyose iyo isaha yagenwe n’Imana igeze gisohora. Ni nako byagendekeye Akayezu Christine uherutse guhura nabo mu muryango we nyuma y’imyaka 28.

Byaturutse ku nkuru IGIHE yari yatangaje, yavugaga intimba idashira uyu mubyeyi w’abana babiri agendana ku mutima, yari yarabaye nk’ibuye ry’agasi ritsikamiye ibyiyumviro bye.

Uwabonye iyi nkuru yayisomaga amarira amuzenga mu maso, yagera aho uyu mugore avuga ko atazi amazina yiswe n’ababyeyi be cyangwa uko atazi agace avukamo noneho bigahuhuka.

N’ubwo byari bimeze gutya ariko, ubu impundu ziri kuvuga urwunge kuko uwari nyakamwe nta muntu n’umwe wo mu muryango avukamo, ubu yamaze kubona abavandimwe babiri ndetse abo mu muryango we bari barakuyeyo amaso bazi ko atakiriho; ubu umenezero warabasabye.

Uko yaburanye n’abo mu muryango we …

Akayezu Christine (waje gusanga amazina ye ya nyayo ari Uwizeye Sarah) avukana n’abana batanu, ariko babiri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ababyeyi be bose barishwe. Se yapfuye igitangira naho nyina aza gupfa nyuma Jenoside yenda kurangira.

Kwizera Bertin musaza wa Uwizeye Sarah ndetse na mukuru we Bayizere Geraldine, babwiye IGIHE ko kugira ngo baburane n’uyu muvandimwe wabo byaturutse ku kuba se yarapfuye jenoside igitangira bikaba ngombwa ko nyina wari usigaranye abana benshi yitabaza inshuti zikamufasha bamwe.

Ati “Papa wacu yapfuye mu cyumweru cya mbere Jenoside itangiye. Mu muryango twari abana batanu, ni njye wari mukuru. Umubyeyi wacu byaramugoye guhungana abo bana bose, biba ngombwa ko yitabaza bamwe mu nshuti.”

“Akajya agenda akabwira umuntu ati mfasha uyu mwana, rero Sarah nawe yamuhaye umubyeyi aramusigarana. Nyuma Jenoside itangiye kurangira Inkotanyi zaraje mu gihugu. Umubyeyi wafashe Sarah yamushyize mu modoka y’Inkotanyi, gusa nta myirondoro ye yatanze, tuburana gutyo.”

Jenoside irangiye Bayizere na Kwizera baje guhura kuko imiryango yari yarabafashe yari ituranye naho, Uwizeye Sarah we ajya kurererwa mu kigo cy’imfubyi, yavuyemo ajya kurerwa n’undi mubyeyi wabyifuje.

Amaraso yarakururanye …

Bayizere Geraldine iyo avuga inkuru zijyanye n’ibura ry’umuvandimwe wabo, yemeza ko bamushakishije nyuma ya Jenoside bakaza kuruha, ndetse akanacika intege.

Ati “Jenoside ikirangira tukajya mu miryango, hari umubyeyi wacu watureraga, nawe yakoraga mu bintu by’itangazamakuru, akagerageza kubidufashamo turashakisha ahantu hose no mu bigo by’imfubyi turaheba. Numvise mbisibye mu mutwe. Ariko, nkahorana agahinda mvuga nti umuvandimwe wanjye yaba akiriho. Akenshi namuhozaga mu kanwa.”

Akomeza avuga ko hari n’igihe yigeze gukurikira umwana amubonye mu muhanda, akagira ngo niwe. Ati “Naramukurikiye ndamubaza nti ese ugira ababyeyi cyangwa aho uba ni abantu bakurera? Arambwira ati oya ni kwa papa na Mama.”

Arongera ati “Ikintu cyankuruye ngisoma inkuru, naramurebaga nkabona ni amaraso yanjye. Nabonaga ankurura bimwe by’amaraso bavuga ngo arakururana, aya Sarah yo yankuruye no mu ifoto. Nageragezaga kwisanisha nawe, nkafata ifoto ye nambaye lunette. Nkabaza abandi bantu nti murabona tudasa, bamwe bati murasa abandi bati ahubwo wagira ngo ni impanga.”

Twagiye gukoresha ibizamini ari ukurangiza umuhango …

Bayizere akimara gusoma inkuru yatambutse kuri IGIHE, yihutiye gushaka nimero zacu, maze adusaba ko twamuhuza na Uwizeye kuko abona bashobora kuba bafitanye isano. Niko byagenze, twamuhaye nimero ze hanyuma baza kuvugana birangira bagiye no gufata ibizamini by’isano muzi byemeza ko koko bavukana.

Ati “Nabuze amahoro nshakisha nimero zanyu, naruhutse ari uko muhamagaye. Bwarakeye ndamubona numva mfite ibyishimo bidasanzwe. No kujya gukoresha ibizamini byari ukurangiza umuhango kugira ngo duce amazimwe.”

Kwizera nawe avuga ko avugana bwa mbere na mushiki we, yahise yumva ijwi ari nk’irya nyina.

Ati “Nkimuvugishe numvise ari mushiki wanjye neza. Nabanje kugira ngo ndabonekewe. Uko yitsa, uko avuga numvaga ari mushiki wanjye. Nabanje gukupita telefoni mbyibazaho, ndongera turavugana. Naramwibwiye, mubwira amateka, uko twavuganye nawe hari ibimenyetso yahise abona. Bukeye bwaho ntabwo twasinziriye twahise tujya kumureba mu rugo ku munsi wakurikiyeho.”

Arongera ati “Nkimubona nahise mbona ko ari umuvandimwe. Uko agaragara ni nk’ifoto ya mama. Intoki, ibirenge, afite n’akandi kantu duhuriyeho mu muryango. Twebwe twari twamaze kumwakira ko ari umuvandimwe, gusa hagombaga kuba ikizemeza abantu. Dukoresha ibizamini bya ADN.”

Ibisubizo byaje bigaragaza ko Uwizeye wari wariswe Akayezu n’abamureze, ari umuvandimwe wa Kwizera na Bayizere kuko byagaragaje ko bahuje isano ku ijanisha rya 99.99%.”

Uwizeye Sarah avuga ko abantu benshi bamuhamagaye inkuru ikimara kujya hanze. Avuga ko nawe amaraso y’aba bavandimwe yamukuruye.

Uyu mubyeyi avuga ko avuga ko ari gushaka ukuntu azahindura amazina n’ubwo kumvisha abantu ko yayahinduye bizagorana gusa avuga ko byanga bikunze ari ikintu agomba gukora. Arifuza kugumana amazina yiswe n’ababyeyi be ariyo Uwizeye Sarah aho kuba Akayezu Christine yahawe n’abamureze.

Aba bavandimwe barashimira cyane Imana kuko yasubije icyifuzo bari bamaranye igihe kinini bakavuga ko n’ubwo byatinze ntacyo bitwaye, kuko ubwo isaha y’Imana itari yakageze.

Uwizeye avuga ko ubu abana be yahise abereka abavandimwe be, ati “Abana narabicaje ndabaganiriza. Nkababwira nti uyu ni mukuru wanjye, umwe mwajyaga mumbaza. Nkabasobanurira iby’amasano. Barabyumva baranishima. Bambajije aho bari basanzwe baba ariko gusa na none bakagenda babyumva.”

Avuga ko ubu agiye kujya yizihiza isabukuru ku munsi wa mbere yahuriyeho n’abandimwe be, kuko n’ubundi atari azi igihe yavukiye.

Uyu muryango ushimira Inkotanyi ku bwitange zagize. Ugashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bworoshye bwo kuba abantu babasha kubona ibipimo by’uko bahuje amaraso batarinze kujya hanze y’u Rwanda, bagashimira Imana ndetse n’ibigo birera imfubyi.

Aba bavandimwe bavuga ko bahura bwa mbere bahise babona ibintu byinshi bigaragaza ko bafitanye isano
Bayizere Geraldine mukuru wa Uwizeye Sarah wari warabuze umuryango we
Ibyishimo byari byose ku munsi baboneyeho ibisubizo bya ADN
Kwizera Bertin musaza wa Uwizeye Sarah wahawe izina rya Akayezu Christine n'abamureze
Uwizeye Sarah hamwe na mubyara we Umugaga Christine
Uwizeye Sarah wabonye umuryango we, ari kumwe n'umugabo we
Uwizeye Sarah yamaze kubona umuryango we
Bayizere uri iburyo akibona inkuru ivuga kuri Uwizeye, yahise yifotoza yisanishije nawe, akabona barasa

Inkuru bifitanye isano: Ntabwo azi amazina ye y’ukuri! Intimba ya Akayezu umaze imyaka 28 ataraca iryera abo mu muryango we (Video)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .