Icyizere ni cyose kuri RwandAir yitegura gusubukura ingendo zigana i Burayi

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’indege, RwandAir, kiritegura gusubukura ingendo zigana ku mugabane w’i Burayi mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, nyuma y’amezi arenga atandatu zihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ku wa 3 Ukwakira RwandAir izatangira ingendo ebyiri mu cyumweru zigana i Brussels mu Bubiligi ndetse n’i Londres mu Bwongereza. Ni ingendo zizajya zikorwa ku wa Kabiri no ku wa Gatandatu.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yovnne Makolo, mu kiganiro cyihariye na IGIHE yavuze ko bakomeje kwagura ingendo zabo, kandi ko ibintu biri gusubira mu buryo kuko ibihugu biri kugenda byoroshya amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus, yatumye bifunga imipaka.

Yagize ati "Abagenzi baracyari bake ariko bari kwiyongera, cyane cyane kubera ko ibihugu biri gufungura imipaka, rero twizeye ko abagenzi baziyongera uko igihe kigenda gishira."

Biteganywa ko abagenzi bose bageze mu Bwongereza bagomba kwishyira mu kato k’iminsi 14, uretse abaturuka mu bihugu byihariye. U Rwanda ntabwo ruri mu bihugu bisonewe kwishyira mu kato.

Mbere yo kurira indege, abagenzi bose baba abagiye kwinjira mu Rwanda cyangwa kurusohokamo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19 bikagaragara ko batanduye, ikizamini kigakorwa mu masaha 120 mbere y’urugendo kandi kigakorwa mu buryo bwa laboratwari buzwi nka Real Time Polymerase Chain Reaction (RT-PCR), kuko ubutanga igisubizo cy’ako kanya buzwi nka ‘rapid test’ butemerwa.

Makolo yashimangiye RwandAir yari isanzwe ikora ingendo z’imizigo zagana i Burayi, kuri ubu ikaba igiye kongeraho ingendo zikorwa n’abagenzi nk’uko n’ubundi byari bimeze mbere ya Coronavirus.

Yagize ati "Turi kongera ingendo zacu, twari dusanzwe dukora ingendo zigana i Burayi, mu bihe bya Coronavirus twakomeje gutwara imizigo mu Burayi, [igana] i Londres na Brussels, ubu rero tugiye no kubikora ku bagenzi."

Makolo yashimangiye ko ikigo ayoboye kirimo gukurikirana uburyo ibihugu bigenda bikuraho ingamba zo kwirinda Coronavirus, aho bishoboka ingendo zigahita zitangizwa.

Yagize ati "Tuzakomeza kwagura ingendo zacu uko ingamba zo kwirinda Coronavirus zigenda zoroshywa mu bihugu bitandukanye, kuri ubu i Burayi ni ho hari hatahiwe."

Kugeza ubu RwandAir imaze gusubukura ingendo mu byerekezo birimo Abuja muri Nigeria, Accra muri Ghana, i Cotonou muri Benin, Dubai, Dar Es Salaam muri Tanzania, Douala muri Cameroun, Kilimanjaro muri Tanzania, Kinshasa muri RDC, Libreville muri Gabon, Lusaka muri Zambia na Nairobi muri Kenya. Kirateganya kandi gufungura ingendo mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe ku wa 2 Ukwakira.

Aho zitaratangira ni nka Kampala muri Uganda, Tel Aviv muri Israel n’ahandi nka Mumbai mu Buhinde, kubera ko ibyo bihugu byose bigifunze imipaka yabyo.

RwandAir igiye gusubukura ingendo i Bruxelles n'i Londres

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .