Ihazabu ya miliyari 21,6 Frw yaciwe Nyamvumba Robert yabazwe ite?

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 30 Nzeri 2020 saa 05:52
Yasuwe :
0 0

Umwanzuro w’urubanza rwa Nyamvumba Robert wahoze ari umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ishami ry’ingufu, wahamijwe icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, wavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.

Amagambo yaturutse ku ihazabu ya miliyari 21,6 Frw uyu mugabo yaciwe yiyongera ku gifungo cy’imyaka itandatu yahawe.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nirwo rwamuhaye iki igihano nyuma yo kumuhamya ko yatse indoke uwitwa Javier Elizalde wari watsindiye isoko muri EDCL.

Abantu benshi mu bumvise iyi nkuru y’ibihano yahawe kwiyumanga ntibyabakundiye, bagaragaza ko umucamanza yarengereye, agatanga ibihano atatekereje ndetse ko usibye n’ibyo asa n’uwigirije nkana k’uwahamwe n’icyaha.

Umwe mu batanze igitekerezo ku nkuru za IGIHE yagize ati “Mbega amande n’abazamukomokaho bazayishyura pe!” Undi ati “Agomba kuba ari we muntu uciwe ihazabu y’amafaranga menshi muri Afurika”.

Hari undi wagize ati “Usibye n’umuntu ku giti cye umenya aya mafaranga n’uwayaca igihugu kitapfa kuyabona, ashobora kuba ariwe muntu wa mbere uciwe amafaranga menshi ku isi!”

Amategeko abivugaho iki?

Amategeko y’u Rwanda asobanura ruswa nk’igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe mu nzego za Leta, iz’abikorera, sosiyete sivili, n’imiryango mpuzamahanga ikorera cyangwa ishaka gukorera mu Rwanda, kigamije gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke hagamijwe kwigwizaho umutungo udashobora gusobanura inkomoko yawo mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa gukora ishimishamubiri kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.

Ruswa igaragarira muri kimwe mu bikorwa bikurikira: Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke; gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina; gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo; gukoresha igitinyiro; kudasobanura inkomoko y’umutungo;kunyereza umutungo; gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe; gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro;gusonera bitemewe n’amategeko; kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye cyangwa arenze ateganyijwe; gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite; kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko.

Me Nkundabarashi Moise wigeze kugaragara mu kirego gisaba ko zimwe mu ngingo z’igitabo cy’amategeko ahana ziteshwa agaciro, yabwiye IGIHE ko abantu badakwiriye gutangazwa no kwibaza ku ngano y’amafaranga y’ihazabu umuntu acibwa, ahubwo ko bakwiye kureba icyo itegeko ribivugaho.

Ati “Ikibazo si ingano y’amafaranga umuntu yaciwe cyangwa niba hari undi waba warigeze acibwa angana na yo. Ikiba cyakozwe ni ugukurikiza itegeko, ubundi niryo rigena byose.”

Itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya Ruswa, Umutwe wa gatatu mu ngingo ya kane rivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira mu buryo ubwo ari bwo bwose indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibi bihano kandi ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivisi.

Iyo ibyo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Bihuriye he n’ibyahanishijwe Nyamvumba?

Mu rubanza rwa Nyamvumba yashinjwaga kwaka Javier Elizalde, Umunya-Espagne, indonke ingana na 10% yise aya komisiyo yo kumufasha kugira ngo dosiye y’isoko yari yatsindiye ryo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955.8 km yihutishwe. Ni isoko ryari rifite agaciro ka miliyari 72,6 Frw.

Ubwo ni ukuvuga ko urukiko rwamuhamije icyaha cyo kwaka indonke ya 10% kuri miliyari 72,6 Frw zagombaga guhabwa Elizalde.

Nk’uko biteganywa n’itegeko rero, ari na ryo ubushinjacyaha bwagendeyeho bumusabira igihano, yagombaga guhanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

Ukoze imibare ubona ko 10% ya miliyari 72,6 Frw angana na miliyari 7 na miliyoni 200 Frw. Iyo niyo ndonke Nyamvumba yakaga.

Itegeko rigena ko yagombaga gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye ishuro ziri hagati y’eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yahawe.

Ubwo ufashe miliyari 7,2 Frw yahamijwe ko yatse nk’indonke ukayakuba inshuro eshatu, ubona ko yagombaga gucibwa ihazabu y’amafaranga miliyari 21 na miliyoni 600 Frw, ari nayo mafaranga yaciwe nk’uko umwanzuro w’urukiko ubigaragaza.

Byagenda bite Nyamvumba atabonye ubwishyu?

Iyo urukiko rufashe umwanzuro, uba ugomba gukurikizwa uko byagenda kose, nta rengayobora ribaho.

Hari benshi bibaza uko byagenda mu gihe Nyamvumba ataba abonye ubushobozi bwo kwishyura iyi hazabu yaciwe n’urukiko, cyane ko ari amafaranga menshi umuntu atapfa guhita abona.

Kuri ibi Me Nkundabarashi yavuze ko uko byagenda kose n’inzira byacamo zose, umwanzuro w’urukiko ugomba kubahirizwa. Ngo mu gihe umuntu atabashije kwishyura, hakoreshwa ubundi buryo burimo guteza imitungo ye yose yagira kugeza arangije kwishyura ihazabu yose yaciwe.

Ati “Mu gihe yaba atabonye ubwishyu, bateza imitungo ye yose, amafaranga atashiramo akagumana uwo mwenda akaba agomba kugenda awishyura kugeza aho uzashiriramo ariko umwanzuro w’urukiko ukubahirizwa."

N’ubwo bimeze bityo ariko Nyamvumba yemerewe kuba yajurira iki cyemezo cy’urukiko nk’uko biteganywa n’itegeko.

Itegeko riteganya ko igihe ntarengwa cyo kujurira ari ukwezi kumwe, gitangira kubarwa kuva ku munsi umuburanyi yamenyeyeho ko urubanza rwasomwe. Umuburanyi wari uhari iburanisha ripfundikirwa, n’iyo yaba atari ahari umunsi w’isomwa ry’urubanza, afatwa nk’uwamenye igihe urubanza rwasomewe.

Nyamvumba Robert wari Umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ibijyanye n’Ingufu yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .