Iherezo ku kibazo cya pansiyo y’abanyarwanda 1800 bakoze i Burundi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Imyaka ibaye itanu ikibazo cy’abanyarwanda 1800 bakoreye Leta y’u Burundi mbere ya 1994, kizenguruka mu nzego zitandukanye, aho basaba guhabwa amafaranga y’ubwiteganyirize bw’izabukuru [pansiyo] biteganyirije mu gihe babaga mu Burundi.

Mu 2013 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yashyikirijwe n’iy’u Burundi miliyoni 139 z’amafaranga y’u Rwanda agenewe gutanga pansiyo ku banyarwanda bakoreye muri icyo gihugu guhera mu 1969 kugeza 1994.

Ni nyuma y’ibiganiro byatangiye mu 1997 hagati y’ibihugu byombi, aho u Rwanda rwemeye kwakira imisanzu itagira inyungu, aho kubura byose.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 9 Ukuboza 2015, yagennye ko iyi misanzu izasubizwa bene yo itagira inyungu, keretse iz’imyaka ibiri yari imaze mu Rwanda. Ni ukuvuga ko umusanzu w’umuntu uziyongeraho inyungu ingana na 9.5% ku mwaka.

Ni icyemezo kitanyuze aba banyarwanda bavuga ko u Burundi bwohereza imisanzu babwirwaga ko bazajya bahabwa pansiyo buri kwezi none batunguwe no kumva inama y’abaminisitiri yemeza ko bazahabwa imisanzu bari bamaze gutanga.

Aba banyarwanda bahamya ko bavukijwe uburenganzira bwabo kuri pansiyo biteganyirije mu Burundi, bitabaje inzego zitandukanye harimo n’inkiko, aho bwa nyuma Urukiko rw’Ubujurire mu 2018 rwatesheje agaciro ikirego cyabo kuko bagannye inkiko barengeje amezi atandatu ateganywa n’amategeko iyo umuntu yabanje gutakambira izindi nzego.

Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi yasinyweho n’abasaga 180, aba banyarwanda baherutse kwandikira Umuvunyi Mukuru bamusaba kubakorera ubuvugizi, aho bavuga ko kuba u Rwanda rwarakiriye imisanzu itagira inyungu badakwiye kubiryozwa dore zitigeze zinaganirwaho mu mishyikirano y’ibihugu byombi.

Bati “Kuba rero izo nyungu zitaraje kandi zitarigeze zinaganirwaho mu mishyikirano, bivuga ko Leta y’u Rwana yemeye kwakira imisanzu nta nyungu kandi yemeye gutanga pansiyo ndetse na RSSB ikaba yari yayitwemereye, izo nyungu zitaje turasanga tutaziryozwa”.

Nk’uko bakomeza babivuga muri iyo baruwa, baratekereza ko Leta y’u Rwanda yakagombye kuba yarateganyije insimburanyungu (compensation) yayo kugira ngo abo banyarwanda bahabwe uburenganzira bwabo kuri pansiyo.

Ku bijyanye n’uko ayo mafaranga y’insimburanyungu Leta y’u Rwanda itayabona, barasanga icy’ibanze ari ukumva ko hari ikibazo cy’uburenganzira bw’igice cy’abanyarwanda kuri pansiyo, hanyuma amafaranga agashakwa, kuko ari inshingano za Leta gukemura ibibazo by’abaturage ari na cyo imishyikirano yari igamije.

Bakomeza bavuga ko iyo Leta y’u Rwanda ibona ko itazashobora gutanga pansiyo nk’uko byemeranyijwe mu mishyikirano, yari kurekera imisanzu i Burundi kuko bwo bwemeraga gutanga pansiyo hakurikijwe imyaka bakozeyo.

Bati “Byari kutugirira akamaro kuruta gufata imisanzu RSSB iduhamagarira gufata binyuranye n’amategeko y’ubwiteganyirize mu Rwanda ndetse no mu Burundi. Abanyarwanda imisanzu yabo itazanwe mu Rwanda, baje kubigiriramo amahirwe kuko pansiyo yabo bayaka mu Burundi bakayibaha bikurikije amategeko”.

Ni ikibazo cyatekerejwe no mu masezerano ya Arusha

Mu kiganiro na IGIHE, Karamutsa Gerard w’imyaka 72 yavuze ko iki kibazo cya pansiyo cyatekerejweho kuva kera mu mishyikirano ya Arusha hagati ya FPR na Leta y’u Rwanda y’icyo gihe, aho hafashwe umwanzuro w’uko Leta y’u Rwanda izashyikirana n’ibihugu impunzi zizaturukamo kugira ngo ntizibure uburenganzira ku bwiteganyirize bw’imyaka bakoreye mu mahanga. Ibyo bigaragara mu ngingo ya 24 y’Amasezerano ya Arusha.

Kuri we iyo ngingo ni imwe mu byagendeweho kugira ngo Leta y’u Rwanda ifate iya mbere mu gusaba imishyikirano na Leta y’u Burundi kugira ngo ikibazo cy’ubwiteganyirize bw’abanyarwanda bakoze muri icyo gihugu mbere y’uko batahuka mu Rwanda guhera muri 1994 kibonerwe igisubizo.

Karamutsa uri mu kiruhuko cy’izabukuru afite pansiyo y’imyaka 18 yiteganyirije mu Rwanda, naho igera kuri 20 yiteganyirije mu Burundi akaba agomba gusubizwa imisanzu ye.

Ati “Mu ba banyarwanda 1800 imisanzu yabo yazanywe mu Rwanda, harimo abafite imyaka y’amavuko isaga 80 biteganyirije isaga 40 bakaba bagenda basaza batunzwe n’imiryango cyangwa basabiriza nta pansiyo n’imwe bashobora kubona, haba mu Rwanda cyangwa mu Burundi”.

Umwe mu basaba guhabwa Pansiyo yabo, Pierre Claver Kayigi, yigeze kubwira IGIHE ati “Nari mwarimu mu Burundi nkorayo imyaka 17. Mu Rwanda nahakoze imyaka 11. Ngendeye ku myaka yose nakoze, nakabaye mpabwa ibihumbi 500 buri kwezi ariko bambwiye ko imyaka nakoze i Burundi ayo bazampa yose hamwe ari ibihumbi 100 gusa.”

Bagiriwe inama yo gufata imisanzu

Ibaruwa yo kuwa 24 Nyakanga 2020, Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yandikiye bamwe mu banyarwanda biteganyirije mu Burundi, yabibukije ko muri Werurwe 2019, RSSB yasohoye itangazo yibutsa abantu bakoze mu Burundi kwihutira kujya gufata amafaranga y’imisanzu yabo yoherejwe mu Rwanda.

Murekezi yabibukije icyemezo cy’inama y’abaminisitiri yo kuwa 8 Ukuboza 2015, kigena uburyo bw’imyishyurire y’imisanzu u Burundi bwoherereje RSSB kugira ngo ihabwe abanyarwanda batahutse bakoreye Leta y’u Burundi.

‘Ubwo buryo bwo kubishyura akaba ari ukubasubiza amafaranga y’imisanzu mwatangiwe kuko leta y’u Burundi itatanze inyungu ziyakomokaho kandi u Rwanda rukaba rwarasanze nta handi ayo mafaranga yava kugira ngo mubone amafaranga ya pansiyo ihoraho’.

Ati “Tubagira inama yo gufata ayo mafaranga y’imisanzu kuko igisubizo cyuzuye ku kibazo cyanyu cyari guturuka ku nyungu zikomoka ku mafaranga y’imisanzu y’ubwiteganyirize yatanzwe ubariye hamwe ayo mwitangiye n’ayo Leta y’u Burundi yabatangiye mu gihe cyose mwayikoreraga kandi izo nyungu ntizagejejwe kuri RSSB”.

Mu 2016 uwari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb.Claver Gatete, yabwiye Abadepite ko Guverinoma y’u Rwanda itabasha kwishyura pansiyo y’abo banyarwanda kuko Leta y’u Burundi yohereje imisanzu gusa.

Mu mwaka wa 1978 nibwo ibihugu bigize umuryango w’ubukungu bw’ibiyaga bigari (CEPGL) aribyo u Rwanda, Burundi na RDC basinyanye amasezerano y’ubufatanye yemera ko guhererekanya inyungu z’imisanzu y’ubwiteganyirize.

Mu Ukuboza 2015, RSSB yatangaje ko iramutse itanze imisanzu y’abo bantu hariho n’inyungu, ku misanzu u Burundi bwatanze, u Rwanda rwakongeraho miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Pierre Claver Kayigi umwe mu banyarwanda bakoreye i Burundi basaba guhabwa pansiyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .