Ihurizo mu kugaruza miliyari zisaga 11 Frw mu mafumbire yatanzwe na Minagri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko ikomeje gukurikirana igaruzwa ry’imyenda isaga miliyari 11 Frw ijyanye n’ifumbire mvaruganda yatanzwe leta yunganiye abaturage, ariko kugeza ubu hari ahakigaragara ikibazo cy’uko nubwo yishyuza ba rwiyemezamirimo, nabo hari amafaranga bayishyuza.

Ku wa Mbere nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyitabye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu, PAC, ibazwa ku makosa yagaragaye mu buhinzi n’ubworozi.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yavuze ko hari kibazo cy’imyenda ijyanye n’amafumbire yatanzwe kirambiramye, ku buryo gikwiye gufatirwa umwanzuro, ababigizemo uruhare bakabiryozwa. Yavuze ko mu mwiherero wa 2019 byavugwaga ko gukurikirana miliyari 11.5 Frw z’imyenda byeguriwe Minisitiri w’intebe, mu 2019 hagaruzwa miliyoni 63 Frw.

Mbere ifumbire yatumizwaga mu mahanga na Minagri, abacuruzi bakajya kuyifatayo bakayigeza ku bahinzi, ubundi rwiyemezamirimo akazasubira muri Minisiteri akishyurirwa akazi yakoze ko kuyikwirakwiza. Nyuma y’umwaka wa 2012 imitangire y’amafumbire yaje guhinduka, ba rwiyemezamirimo aho gukomeza guhabwa ifumbire na Minagri, begurirwa kujya bayirangura mu mahanga bakayigurisha abaturage.

Uburyo bukoreshwa kugeza magingo aya ni ubuzwi nka ’Nkunganire’, aho leta ifasha abahinzi kubona inyongeramusaruro kuri ba rwiyemezamirimo, leta ikabatangira 40% y’ikiguzi nabo bakiyishyurira 60% asigaye.

Rwiyemezamirimo ajya kwishyuza cya gice cya leta muri Minagri yitwaje udufishi (vouchers) dushingiye ku ntonde z’abahawe ifumbire, ari naho havuka amanyanga, umuntu akaba yajya kwishyuza yitwaje amafishi y’abafashe ifumbire barenga imibare y’abayihawe.

Uburyo iyi fumbire yagiye inakwirakwizwamo byabayayemo ibibazo byinshi, ugasanga abayihawe ntabwo barishyura, rwiyemezamirimo agakenera ko Minagri imwishyura, cyangwa rimwe na rimwe abaturage bakwishyura, amafaranga ntagere aho agomba kujya, cyane ko ba rwiyemezamirimo bagiraga uruhare mu kujya kwishyuza bafatanyije n’abakozi ba Minagri.

Umuyobozi wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera muri PAC yavuze ko muri ubu bucuruzi bw’ifumbire hakunze kubamo amanyanga, ugasanga ikigo gitwaye ifumbire kuri Nkunganire kikavuga ko yahawe abahinzi, rimwe na rimwe batarayifashe.

Yakomeje ati “Icyagaragaye ni uko hari n’igihe usanga mu by’ukuri abantu batarishyura, cyangwa ugasanga mu by’ukuri barishyuye ahubwo wenda amafaranga ntumenye ahantu yagiye, aho ngaho birasaba rero gusesengura ngo ese ifumbire yageze ku bafatanyabikorwa, ese barishyuye, ntabwo barishyura, igihe iryo sesengura ritarakorwa ntabwo iki kibazo cyarangira.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, we yavuze ko harimo ikibazo gikomeye, aho kugeza ubu hari ba rwiyemezamirimo bavuga ko bishyuza Minagri/RAB ku kazi bakoze, ndetse ngo hari uwigeze kuvuga ko ayishyuza miliyoni 454 Frw, kandi RAB/Minagri nabo bavuga ko bamwishyuza amafaranga ajyanye n’ifumbire yahawe, ariko amafaranga ajyanye na yo akaba ataragaruka.

Ati “Niyo mpamvu icyo kibazo cy’ibaruramari, barabizi byakorewe muri Minagri, bimaze igihe kinini, na n’ubu muracyahura n’ikibazo abantu bababwira bati turabishyuza ntabwo mutwishyuza. Ntekereza ko hakwiye umwanzuro kuri ibi bintu.”

Umwe mu bakoze muri Minagri mu myaka ishize, yabwiye IGIHE ko habaye ubujura nk’aho abakozi ba Minagri bafatanyaga na ba rwiyemezamirimo bari bashinzwe gukora ‘vouchers’, bagakora izirenze kugira ngo bazabone ifumbire ijyanwa muri magendu, ikagurishwa mu bihugu birimo RDC, u Burundi n’ahandi.

Ati “Ubujura bwatangiranye n’igihe gutanga ifumbire byatangiriye, ariko ikigaragara ni uko hatabayeho gukurikirana, ngo bamenye ngo ese iyi fumbire yajyanywe mu murima, umuntu byagaragaye ko atayigejeje mu murima cyangwa yajyanye ifumbire irenze iyo yagombaga kujyana, akurikiranwe.”

Avuga ko wasangaga hari abakozi bamwe bo muri Minagri bagira uruhare muri bene ubu bucuruzi, ababigiramo uruhare ntibatahurwe, n’abatahuwe ntibabiryozwe.

Rwiyemezamirimo amaze gutanga ifumbire yajyanaga izo mpapuro muri Minagri, akaba riyo ibaha amafaranga, bivuze ko hari ifumbire nyinshi yasohotse kandi itagiye mu bahinzi, ahubwo ikajya mu bacuruzi ku giciro cyishingiwe na leta, bo bakayungukamo menshi kuko bayigurisha ahandi.

Hari ibaruwa IGIHE yabonye yandikiwe umwe mu bakoraga ubucuruzi bw’amafumbire TOP SERVICES LTD ku wa 9 Nyakanga 2014, aho uwari umuhuzabikorwa wa gahunda y’inyongeramusaruro, Dr Charles Murekezi, yayandikiye ayimenyesha ko hari umwenda ifitiye Minagri waturutse muri kwa kwandikisha ifumbire irenze iyahawe abaturage, mu gihe nabo bayishyuzaga.

Ati “Nk’uko bigaragara ku mugereka w’ibaruwa yanyu yo ku itariki ya 3/3/2014, bigaragara ko mwahereye ku mwenda mwemeraga wo ku wa 24/11/2012 ungana na 332 117 938 Frw. Icyo gihe agaciro k’ifumbire mwatwaye ku mwenda kugeza mu gihembwe cy’ihinga cya 2012 B kanganaga na 3 033 418 950 Frw, icyo gihe mwakuragaho vouchers muvuga ko mwazanye muri Minagri za 2012 A&B zingana na 77 304 zifite agaciro ka 1 604 053 000 Frw.”

“Tukaba tutemeranya kuri iyi mibare kuko vouchers zaje muri Minagri muri ibi bihembwe uko ari bibiri zingana na 50 868 zifite agaciro ka 1 010 170 500 Frw, izo vouchers muvuga mwazanye zikaba zirenga izagombaga kugaruka hakurikijwe ifumbire yakoreshejwe, kuko hagombaga kugaruka izingana na 53 988.”

Leta yasabaga icyo kigo kwishyura amafaranga kibereyemo Minagri ku ifumbire cyatwaye, kikagaragaza ko amafaranga menshi ari mu bahinzi, ariko Minagri yo ikavuga ko “imibare itahuraga n’iyo abakozi bayo bishyuzaga bari bafite, kandi amasezerano ateganya ko impande zombi zifatanya kwishyuza abahinzi.”

Hari amakuru ko icyo kigo cyanishyuwe amafaranga yose uko yakabaye, bigakomeza no mu myaka yakurikiyeho ya 2015 na 2016.

Mu minsi ishize nibwo ba rwiyemezamirimo icyenda batawe muri yombi bakurikiranyweho amanyanga muri ubwo bucuruzi. Minagri ivuga ko nubwo hari ba rwiyemezamirimo bakurikiranwe, hari n’abakozi ba Minagri babajijwe muri iki kibazo.

Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu gukurikirana aya mafaranga, kandi ababigizemo uruhare baba abikorera ndetse n’abakozi ba leta, barimo kubibazwa. Umwenda wose hamwe wari wabazwe ni 11 062 529 078 Frw.

Ati “Ibyo bifite umurongo kuko hashyizweho itsinda rihuriweho na Minagri, Minijust, RIB ndetse na Polisi, n’abandi bose bireba, rirakurikirana, raporo iraboneka, ndetse nyuma hari abatangiye gukurikiranwa mu butabera, ku bantu byagaragayeho ko bafite uruhare muri ayo mafaranga, baba abikorera ndetse n’abakozi ba leta barabazwa.”

“Ubungubu ntekereza ko hari igihe kizagera uwabigizemo uruhare wese akagaragara, ndetse mu mezi nk’ane ashize, hamaze kugaruka miliyoni zigera kuri 407, ayo ngayo yinjiye muri aya mezi ane ashize.”

Hari umwe mu bacuruzi wabwiye IGIHE ko bemeye kwishyura aya mafaranga ngo barebe ko abamaze gutabwa muri yombi bafungurwa, nubwo ngo atari ko bemerewe kuburana bari hanze.

Ba rwiyemezamirimo bakurikiranywe bafunzwe barimo Rukumba Evariste, Uwagiriwaho Faustin (UCORIBU), Rugerinyange Laurent, Nibishaka Thadée (COAMV), Nsengiyumva Amon, Uzabakiriho Elias, Nsengiyumva Evariste na Nkubiri Alfred (ENAS).

Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu gukurikirana aya mafaranga ajyanye n'ifumbire yatanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .