Ikigendajuru cya SpaceX ku nshuro ya mbere cyageze hafi cyane y’umubumbe wa Mars

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Ikigo gikora ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere, Space X, cyatangaje ko ikigendajuru cyacyo kiri mu butumwa mu isanzure, ku nshuro ya mbere cyageze mu ntera ya hafi cyane y’umubumbe wa Mars, mu butumwa kirimo guhera mu 2018 ubwo cyazamurwaga na Falcon Heavy Rocket ya SpaceX.

Space X y’umuherwe Elon Musk yatangaje ko icyo kigendajuru giteye nk’imodoka ya Tesla (Roadster) gitwawe na robot yiswe "Starman" yambaye nk’abajya mu butumwa mu isanzure, cyageze muri bilometero miliyoni umunani uvuye kuri Mars.

Umuhanga mu by’ikirere mu kigo Harvard-Smithsonian Center for Astrophysics, Jonathan Dowell, yabwiye CNN ko iyo ariko ikiri intera ndende kuko Mars iba igaragara nka kimwe cy’icumi cy’umurambararo w’ukwezi.

Starman na Tesla Roadster nibura bashobora kuzenguruka Izuba mu minsi 557 ugendeye ku bihe byo ku Isi. Bagenderaga nibura muri kilometero miliyoni 60 uturutse kuri uyu mubumbe dutuye.

Muri rusange iki kigendajuru kimaze kugenda ibilometero bisaga miliyari ebyiri kuva mu myaka ibiri n’amezi umunani bishize.

Biteganywa ko Tesla Roadster izanyura hafi y’Isi ku wa 5 Ugushyingo, muri kilometero miliyoni 50. Gusa bizafata igihe kirerekire ngo yongere kuhanyura, aho Dowell yavuze ko izaca nibura mu bilometero miliyoni 5 mu mwaka wa 2047.

Yakomeje ati "Ntabwo ari vuba ku buryo twabibona nk’umushinga uri hafi kugera ku ntego zawo.”

Biteganywa ko ubwo ubutumwa buzaba burangiye mu myaka iri imbere, Starman ishobora kuzagaruka ku Isi nubwo bifite amahirwe ya 6% nk’uko byagaragajwe mu igenekereza rya Hanno Rein wo muri Kaminuza ya Toronto muri Canada, naho kuba yazagwa ku mubumbe wa Venus byo bifite 2.5%.

Tesla roadster yanyuze hafi cyane ya Mars

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .