Ikiraro cyo muri Pariki ya Nyungwe ‘Canopy Walk’ cyashyizwe ku mwanya wa mbere ku Isi mu byiza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2019 saa 04:13
Yasuwe :
0 0

Raporo ya Lonely Planet yashyize ikiraro kinyura mu kirere cyo muri Pariki ya Nyungwe ‘Canopy Walk’, ku mwanya wa mbere ku Isi mu biraro nk’ibi binyura mu ishyamba, kikaba kiyoboye ibiraro byiza 11.

Iki kiraro kireshya na metero 70 z’ubutumburuke (kuva hasi kugera hejuru) na metero 150 z’uburebure cyubatswe mu byuma n’imigozi ikomeye. Cyafunguwe ku mugaragaro mu 2010.

Gifasha ba mukerarugendo kwitegereza no kureba ibyiza nyaburanga birimo ibiti, inyoni, inyamaswa, ibimera n’ibindi binyabuzima biri muri iyo pariki. Cyubatswe n’abubatsi baturuka muri Canada bafatanyije n’abo muri Brésil mu gihe cy’amezi umunani.

Lonely Planet ni icapiro rizobereye mu kwandika ibitabo biyobora abagenzi riherereye i Melbourne muri Australia.

Iyi raporo igamije kuzirikana no gushimira uburyo bwashyizweho bwo gufasha abantu gutembera mu mashyamba, bagasura ibyiza biyarimo nk’inyoni n’ibindi binyabuzima.

Ibindi biraro binyura mu kirere biri kuri uru rutonde ni icyitwa Redwoods nightlights cyo muri Nouvelle-Zélande, Arbor Day farm Tree Adventure cyo muri Amerika, Daintree Discovery Centre Aerial Walkway cyo muri Australia ndetse na Treetop Walk Bavarian cyo mu Budage.

Hari kandi Monteverde Skywalk cyo muri Costa Rica, Tahune Airwalk, cyo mu ishyamba rya Amazon muri Peru, Sequoia Aerial Adventure California cyo muri Amerika, OCBC skyway cyo muri Singapore na Tree top canopy walk cyo muri Malaysia.

Pariki ya Nyungwe irimo ikiraro cyo mu kirere yabayeho mbere y’izindi mu gihe cyiswe icy’ubutita, ikungahaye ku runyurane rw’ibimera, ishyamba rigizwe n’amoko arenga 1068 y’ibimera, urwunge rw’ibiti by’indabyo zirimo ubwoko bw’ibito n’iby’inganzamarumbo bya lobelia. Harimo n’ibiti bivamo imiti ya Kinyarwanda.

Ifite umwihariko wo kuba ariho hari amasoko y’inzuzi nini muri Afurika. Harimo isoko y’uruzi rwa Nil mu burasirazuba n’iy’uruzi rwa Congo mu Burengerazuba.

Imibare ya RDB igaragaza ko Pariki ya Nyungwe yinjije amadolari 534,821 mu 2017 nyuma yo gusurwa na ba mukerarugendo 13,941.

Indi nkuru wasoma: Ibyiza by’u Rwanda: Umunyenga n’isereri mu rugendo rwa mbere kuri Canopy Walk muri Nyungwe (Amafoto)

Ikiraro kiri mu ishyamba rya Nyungwe hagati ni hamwe mu hantu nyaburanga umuntu yasura igihe ari mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .