Imbuto zifite agaciro ka miliyoni 128 Frw zangirikiye mu bubiko bwa RAB

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Nzeri 2020 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, cyemereye abadepite ko imbuto z’ibigori za miliyoni 128 Frw zangirikiye mu bubiko bwacyo bwa Rubirizi, bituma zimwe zangizwa, izishoboka zihabwa abaturage ngo bazirye.

Muri iki cyumweru nibwo RAB yitabye Komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko ishinzwe ikoreshwa ry’imari n’umutungo by’igihugu, yisobanura ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, muri raporo y’umwaka wa 2018/2019.

Muri iyo raporo niho hagaragajwe ko RAB yahombye miliyoni 128 Frw ku mbuto zangirikiye mu bubiko bwa Rubirizi, zirimo izagurishijwe ku giciro gito ugereranyije n’igiciro zaguzwe, zikajya kuribwa kandi ataricyo zagenewe.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Karangwa Patrick, yemeye ko imbuto zagurishijwe ngo ziribwe ari izatakaje ubushobozi bwo kumera, nyuma yo kuba igihe kirekire mu bubiko bwa RAB, zidakoreshwa.

Yavuze ko izo mbuto ari iz’ibigori zari zisanzwe zikoreshwa, ariko haza kuboneka izindi zigezweho zimenyerewe nka ‘hybrid’, bituma izisanzwe abantu badakomeza kuzigura, kuko zatangaga umusaruro muke.

Ati "Mu bushakashatsi bwakozwe, bwabonetsemo amoko arenga umunani bwa hybrid, bwera hafi inshuro eshatu kurusha za zindi za OPV, aho umuhinzi wa za mbuto gakondo wabonaga toni ebyiri, eshatu, muri hybrid akabona toni esheshatu, zirindwi, rimwe na rimwe umunani, za mbuto RAB yari yaratangiranye nazo itaragira ubushakashatsi bukomeye, zihita zita agaciro, abahinzi ntibemera kongera kuzifata kuko nabo bareba aho nyungu ziherereye, ziratinda ziza kuba nyinshi.”

Yemeye ko nyuma y’ibyo bibazo byabonetse mu ikwirakwiza ry’imbuto, hafashwe icyemezo cyo gushaka uko zakoreshwa, zose zidapfuye ubusa.

Ati “Izari zitaratewe imiti, izi igihe zamaze gutakaza ubushobozi bwo kumera ntabwo tuziha abahinzi ngo bazitere, ahubwo tuziha abantu bakazirya, nubwo aba ari imbuto y’ikigori n’ubundi aba ari ikigori, niyo mpamvu zagurishijwe ngo ziribwe kuko zitari zigishobora kumera.”

“Hari izagurishijwe ngo ziribwe, ariko hari n’izangijwe kuko zitashobora kuribwa, izari ziteye imiti ntabwo zishobora guhabwa abantu ngo bazirye, izo ngizo zarangijwe biciye mu nzira ziteganywa n’amategeko, aho n’urwego rushinzwe ibidukikije (REMA) rwabigizemo uruhare.”

Dr Karangwa yanavuze ko imbuto zari zigifite ubushobozi bwo kumera zahawe abahinzi badafite ubushobozi bwo kugura hybrid, bazihabwa ku buntu kuko ngo zifite umusaruro urenze uwa za zindi gakondo abantu baba bafite mu rugo.

Yasabye imbabazi ku makosa yabaye, yemera ko habayemo ibibazo ari bitazongera kubaho.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, yemeye ko habaye amakosa mu micungire y'imbuto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .