Imikino y’amahirwe ishobora gukomorerwa vuba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko mu gihe cya vuba imikino y’amahirwe ishobora gusubukurwa mu Rwanda, nyuma y’igihe ihagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko bamaze iminsi bakora ubugenzuzi ku bufatanye n’inzego zirimo Polisi n’inzego z’ibanze, harebwa uburyo ahabera imikino y’amahirwe hashyirwa nk’uburyo bwo gukaraba intoki, kandi hakajya hakorera abantu bake.

Yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ko hakozwe igenzura ahantu 280 muri Kigali, hasuzumwa uko aho bakinira iyi mikino y’amahirwe hateguwe bijyanye n’amabwiriza yo kwirinda.

Ati "Nyuma yaho twasanze ko twabanza tukiga neza uko byakorwa, no gushobora kujya kureba ko ibyasabwe bikurikizwa mu gihe iyo mikino yaba yongeye gufungurirwa, [twemeza] ko twaba turetse kuhafungura. Biragaragara ko uru ni urwego rukoramo abantu benshi, bari bamaze kugera ku 2000, ariko tubona ko muri uku kwezi kwa cumi twakongera tukareba neza niba dushobora kubakomorera ariko nanone nta yindi ngaruka bigize mu gukwirakwiza iki cyorezo."

Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko Minisiteri y’ubucuruzi ikomeje gukorana na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo bunoze iyi mikino y’amahirwe yakorwamo, ariko abantu bakabasha kwirinda uko bikwiye.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo 22 bikora imikino y’amahirwe.

Minisitiri Hakuziyaremye Soraya mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .