Imiryango irenga ibihumbi 180 igiye gufashwa kubona amashanyarazi bihendutse

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, ku bufatanye na Banki y’Isi n’Ikigo cy’Iterambere cy’Abanya- Suède, SIDA, yatangije serivisi nshya izorohereza abadafite ubushobozi buhagije gucanirwa mu ngo zabo ku giciro gito ugereranyije n’icyari gisanzwe.

Iyi serivisi yiswe “Cana Uhendukiwe” biteganyijwe ko izafasha imiryango igera ku 182927 kubona amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, binyuze mu buryo bwiswe “Inyunganizi”, aho umuntu azajya asabwa kwishyura amafaranga make cyane bigendeye ku cyiciro cy’ubudehe umuryango urimo.

Abo mu cyiciro cya mbere bazasabwa kwishyura 10% gusa, mu cyiciro cya kabiri bishyure 30%, naho abo mu cyiciro cya gatatu bishyure 45% y’amafaranga asanzwe acibwa ushaka gutunga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ubusanzwe yari amadolari 120 (agera ku bihumbi 115 Frw).

Ni mu gihe andi mafaranga yose azishyurwa binyuze mu nkunga y’Umuryango SIDA ndetse na Banki y’Isi. Aba bombi bateye inkunga uyu mushinga ingana na miliyoni 35$, aho Banki y’Isi izatanga miliyoni 15$ naho SIDA itange miliyoni 20$, mu gihe cy’imyaka itatu.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Pitchette Sayinzoga, yavuze ko izi serivisi zije gukemura ibibazo byari bikigaragara nk’imbogamizi mu kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kuri benshi birimo igiciro cyari hejuru kuri bamwe.

Ati “Icyo tugamije ni ukugira ngo ibigo bimanure ibiciro, bihereze abanyarwanda aya mashanyarazi akomoka ku mirasire, twavuganye n’abaturage ndetse n’abacuruza aya mashanyarazi, bose batubwira imbogamizi bari bafite, nizo rero twashakiye igisubizo kandi turizera ko bizatanga umusaruro.”

Umuyobozi w’ibikorwa by’iterambere muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Christina Wedekull, wari uhagarariye Umuryango SIDA yavuze ko bishimiye ubufatanye muri uyu mushinga wo korohereza abatishoboye kubona amashanyarazi biboroheye, anizeza ko Suède izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere.

Ati “Muri iyi myaka ishize umubare w’Abanyarwanda batagerwaho n’amashanyarazi wagiye ugabanuka cyane, gusa na none haracyari imiryango myinshi itaragerwaho n’amashanyarazi, ibyo bikaba ari imbogamizi kuri bo ndetse no ku myigire y’abana ba bo.”

“Nka Suède, dushishikajwe no gutera inkunga imishinga yose yagaragaza ko igamije gukemura ikibazo cy’ingo nyinshi zo hirya no hino mu byaro zitaragerwaho n’amashanyarazi, ni nayo mpamvu twahisemo gukorana na BRD kuko tubona ko uyu mushinga uzazana impinduka.”

Uyu mushinga usa n’ukubiyemo serivisi eshatu zigenewe impande zitandukanye, ari ko byose bigamije korohereza umuturage kubona amashanyarazi bimuhendukiye.

Harimo serivisi yo korohereza ibigo bikora n’ibikwirakwiza izi ngufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kubona inguzanyo, aho ibi bigo bizajya bihabwa inguzanyo byatswe ingwate ya 20% gusa, andi 50% akishingirwa na SIDA ndetse ibyo bakora bikaba ari ibyo biba ingwate ya 30% gasigaye.

Uretse kandi gukorana n’ibyo bigo, BRD izakorana n’Umurenge SACCO mu gushishikariza abaturage n’ibyo bigo kwitabira izi serivisi zizatuma aya mashanyarazi abageraho bahendukiwe kandi boroherejwe.

BRD yavuze ko impamvu bagiranye n’aba bafatanyabikorwa amasezerano y’imyaka itatu ari mu rwego rwo guhuza na gahunda ya Guverinoma y’uko mu 2024, Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amashanyarazi ku kigero cya 100%.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu, REG, kigaragaza ko magingo aya amashanyarazi ageze ku baturarwanda 52.8%, bingana n’abafatabuguzi miliyoni 1.4. Barimo miliyoni imwe bakoresha amashanyarazi yo ku muyoboro mugari (38.5%), n’ibihumbi 400 (14.3%) bakoresha akomoka ku zindi ngufu.

Banki y'Isi yatanze agera kuri miliyoni 15$ muri uyu mushinga
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko uyu mushinga uzageza amashanyarazi ahendutse ku baturage
Umuyobozi muri Ambassade ya Suède, Christina Wedekull yavuze ko biteguye gutera inkunga imishinga igamije gucanira abaturage
Muri uyu mushinga SIDA yatanze agera kuri miliyoni 20$

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .