Iki ni ikibazo kigaragara mu mihanda itandukanye yo muri Kigali cyane cyane mu masaha ya mu gitondo abantu bajya mu kazi na ni mugoroba bataha. Bigira ingaruka ku mitangire ya serivisi n’iterambere muri rusange nk’uko abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali bakunze kubigaragaza.
Ku rundi ruhande ariko, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza ko gushakira ibisubizo ibi bibazo ari gahunda imaze igihe ndetse mu bihe biri imbere impinduka zizatangira kugaragara ubwo imishinga iteganyijwe guhindura by’umwihariko urwego rwo gutwara abantu n’ibintu izaba yamaze gutangira.
Mu kiganiro Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yavuze ko hari gahunda ihamye iri gutegurwa igamije guhindura urwego rw’ubwikorezi muri Kigali kandi bikajyana n’igishushanyombonera cy’Umujyi.
Yagize ati “Umujyi ni uw’abantu kandi ubwikorezi buba bugomba gukorwa mu buryo bufasha abashaka kugira aho bajya kugira ngo bahagere mu mutekano [...] ari nayo mpamvu igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali giteganya kugira inzira zagenewe imodoka zitwara abantu mu buryo rusange [Bus Rapid Transit].”
Yakomeje agira ati “Duteganya ko muri izo nzira zigomba gucibwamo n’imodoka zitwara abantu benshi, ni muri urwo rwego ubu hari umushinga turi gukorana na Banki y’Isi, aho ubu harimo gukorwa inyigo y’imishinga yo gufasha mu koroshya gahunda yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.”
Dr Mpabwanamaguru yavuze kandi ko umushinga w’igerageza uzakorerwa mu muhanda uturuka ku Mujyi wa Kigali ugana ku Kibuga cy’Indege, ahazubakwa imihanda yo ku ruhande yagenewe kunyurwamo n’imodoka zitwara abantu benshi.
Hari n’undi mushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo kugira ngo izajye ibasha kwakira imodoka nyinshi kandi mu buryo bufasha izo modoka ku buryo zigeramo zisanzuye kandi zikabasha kuvamo neza.
Dr Mpabwanamaguru ati “Ibyo byose ni urugendo, kandi tugomba gushyiramo n’ikoranabuhanga rifasha umugenzi kugira ngo aho ategera imodoka amenye niba igiye kuhagera, akaba azi ngo mvuye kuri iki cyapa ndagera ku kindi cyapa ku isaha iyi n’iyi, ndakoresha iminota iyi n’iyi kubera ko imodoka zizaba zifite iryo koranabuhanga.”
Ati “Hari n’umushinga wo gukoresha imodoka zinyura mu kirere, mu minsi iri imbere vuba aha inyigo izaba yarangiye kandi ni yo izaduha umurongo ndetse n’ahantu tuzakorera igerageza ry’umushinga.”
Ku bijyanye n’uyu mushinga, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete, aherutse kuvuga ko imwe muri iyo mishinga izatangira mu gihe cya vuba kuko ingengo y’imari yayo yamaze kuboneka mu gihe indi nayo iri mu nyigo.
Ku ikubitiro Sosiyete yo muri Amerika, Vuba Corporation, yamaze gusinyana amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda, azatuma izo modoka zigenda mu kirere, nyuma yo kubaka ibikorwaremezo byazo kuko zikoresha imirasire y’izuba.
Mu Mujyi wa Kigali hazaba hari utwo tumodoka turi hagati ya 2000 na 3000 bitarenze mu 2026 nta gihindutse.
Umujyi wa Kigali kandi wasobanuye ibijyanye n’inzu abagenzi bicaramo bategereje imodoka zari zatangiye kubakwa mu buryo bugezweho nyuma zikaza gusenywa kugira ngo havugururwe uburyo bwo kuzubakamo zijyane n’igishushanyo mbonera.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!