Impamvu amasaha y’ingendo yongerewe no muri bisi abantu bakemererwa kwicara ku myanya yose

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko kuba amasaha yemewe yo gutangira ingendo yongerewe akagirwa saa kumi z’igitondo ntihongerwe ayo gutaha, bigamije gufasha abantu gutangira akazi hakiri kare.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira yanzuye ko amasaha y’ingendo ahera saa kumi z’igitondo aho kuba saa kumi n’imwe akagera saa yine z’ijoro nk’uko byari bisanzwe.

Abantu benshi bakunze kugorwa n’amasaha yo gusoza akazi ku buryo hari abarenza isaha ya saa yine bagafatwa n’inzego zibishinzwe, bagacibwa amande ndetse bakanarazwa muri za stade hirya no hino basobanurirwa impamvu bakwiye kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Guhindura isaha ikava saa kumi n’imwe igashyirwa saa kumi z’igitondo kuri benshi babyishimiye ariko bagaragaza ko byari kuba byiza kurushaho iyo amasaha yo gutaha yigizwa inyuma kurusha ayo gutangira akazi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye RBA ko icyakozwe ari ukongera amasaha abantu bagatangira akazi kare kuko mu byifuzo bya benshi hari abacuruzi n’abandi bakunda kuzinduka byagaragaye ko bakeneye gufashwa.

Ati “Byagaragaye ko nta ngorane yindi biteye mu kurwanya COVID-19 dukurikije ibyo ibipimo bitwereka, abantu bamwe bashaka kuzinduka nta cyababuza kuba babikora, nicyo gituma inama ya Guverinoma yafashe uwo mwanzuro wo gutangira akazi saa kumi kakarangira saa yine z’ijoro abantu bakaba bageze mu rugo.”

Usibye uyu mwanzuro, Guverinoma yemeje kandi ko imodoka zitwara abagenzi mu modoka rusange zitazongera gutwara icya kabiri cy’abo zatwaraga ahubwo ko imyanya yicarwamo igomba kuba yicawemo 100% ahubwo imodoka abantu bagenda bahagaze zo hagahagarara 50% by’ababyemerewe.

Dr Ngamije yavuze ko icyo bishake kuvuga ari ugusubiza ubukungu mu buryo ariko bikajyana no gukomeza kwirinda iki cyorezo, abantu bubahiriza amabwiriza arimo nko kwambara agapfukamunwa no gukaraba.

Ati “Mu modoka hari umuntu uzaba urimo ushinzwe kureba uko abantu bubahiriza aya mabwiriza. Gufungura ibirahure ku buryo umuyaga utambuka abantu ntibicare ahantu hafunganye nta muyaga utambuka.”

Yakomeje avuga ko “iyo abantu bicaye bambaye udupfukamunwa, ikigaragara ni uko ibyago byo kwandura biba atari byinshi cyane” iyo abantu bose bubahirije amabwiriza.

Icyorezo cya Coronavirus cyatumye ubukungu bw’igihugu buhungabana ku kigero cyo hejuru aho uyu mwaka byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 2%.

Indi ngamba yavuguruwe ni ijyanye n’umubare w’abantu bitabira inama, ubusanzwe bari 30% by’imyanya y’aho bakirirwa, ariko uwo mubare wongerewe baba 50%. Ntabwo basabwa kuba bipimishije COVID-19 nk’uko byari bimeze mu minsi yabanje.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko byashingiye ku kuba ubwandu buri kugabanuka nubwo icyorezo kitarashira burundu gusa nabyo ntibikuraho guhana intera n’andi mabwirira kuko niba icyumba cyakira abantu 100, nibajyamo ari 50 bazaba bahanye intera ibyago byo kwandura bigabanuke.

Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 521 137, byasanzwemo abantu 4905 banduye. Muri bo 3877 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 996 bakiri kwitabwaho. Abamaze kwitaba Imana ni 32.

Ingendo zemerewe gutangira saa kumi z'igitondo zigasozwa saa yine z'ijoro
Dr Ngamije Daniel yavuze ko nubwo bigaragara ko icyorezo kiri kugabanya ubukana, abantu bakwiye gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda yose uko yakabaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .