Impunzi zo muri Libya ziherutse kwakirwa n’u Rwanda zageze mu nkambi ya Gashora

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 Ugushyingo 2020 saa 02:57
Yasuwe :
0 0

Impunzi 79 zaturutse muri Libya ziherutse kwakirwa n’u Rwanda, zageze mu nkambi ya Gashora nyuma y’iminsi ziri mu kato zitegereje ibisubizo by’uko nta n’umwe wanduye icyorezo cya COVID-19 ku buryo yakwanduza abo asanze.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020 nibwo u Rwanda rwakiriye icyiciro cya kane cy’impunzi n’abandi bashaka ubuhungiro 79 baturutse muri Libya aho bari bamaze igihe.

Izi mpunzi zikigera mu Rwanda zahise zishyirwa mu kato muri hotel zagenwe nk’imwe mu ngamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo zageze mu nkambi ya Gashora aho zigiye kuba zitujwe mu gihe zitegereje ibihugu byazakira mu buryo buhoraho.

Icyiciro cya kane cy’impunzi zaturutse muri Libya, cyageze mu Rwanda gisanga abandi bahageze mbere barimo 66 bo mu cyiciro cya mbere, 123 bo mu cya kabiri na 117 bo mu cya gatatu.

Bageze mu nkambi ya Gashora aho bagiye gutuzwa by'agateganyo
Mbere yo kwinjira mu nkambi zibanza gupimwa umuriro n'ibindi bimenyetso bya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .