Imwe mu miti ya Unibrol yahagaritswe by’agateganyo mu Rwanda

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA), cyatangaje ko hari zimwe muri nimero z’umuti witwa Unibrol (Aminosidine Sulphate USP 250mg) zahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda, kugira ngo iki kigo gikore ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’uyu muti.

Mu itangazo iki kigo cyasohoye, cyavuze ko hari ibinini byahinduye ibara, ku buryo hagomba kubanza kugenzurwa impamvu yabyo kugira ngo bitazagira ingaruka mbi ku basanzwe bakoresha iyo miti.

Bagize bati “Hashingiwe kuri raporo zakiriwe na Rwanda FDA ziturutse muri farumasi zitandukanye zidandaza imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu ndetse no ku isesengura ry’ibanze ryakozwe na Rwanda FDA, byagaragaye ko numero z’imiti ikurikira, ibinini bimwe byahinduye ibara bikaba bisa n’umuhondo mu gihe ibindi bifunitse hamwe bisa n’umweru”.

Rwanda FDA yavuze ko ari yo mpamvu yabaye ihagaritse iyo miti kugira ngo ibanze ikore igenzura ryimbitse. Uyu muti usanzwe wifashishwa mu kuvura amibe.

Umuti wahagaritswe witwa Unibrol/Aminosidine Sulphate USP 250mg, ufite numero 5806898 ukaba warakozwe muri Nzeri 2019, ukazata agaciro muri Kanama 2022. Undi ni Unibrol/Aminosidine Sulphate USP 250mg ufite numero 5806675, wakozwe Kamena 2019, ukazata agaciro muri Gicurasi 2022.

Iyi miti yose yakozwe n’uruganda UNIVERSAL Corporation Ltd, ruherereye i Kikuyu muri Kenya. FDA yasabye buri wese urebwa n’iki cyemezo, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, guhagarika ikoreshwa ry’imiti yavuzwe haruguru.

Itangazo rikomeza riti "Rwanda FDA irasaba abinjiza imiti mu gihugu, farumasi z’uturere, farumasi ziranguza imiti, farumasi zidandaza imiti, amavuriro ya leta ndetse n’ayigenga afite iyo miti yavuzwe haruguru, guhagarika kuyikwirakwiza no kuyiha abarwayi mu gihe hagikorwa igenzura ryimbitse kuri iyo miti”.

Umuti wa Unibrol wahagaritswe kubera gukemanga ku buzuranenge bwawo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .