Imyaka ibiri Ingabire Victoire ahawe imbabazi: Ibikorwa byamuranze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nzeri 2020 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 15 Nzeri 2018 ni umunsi utazibagirana mu mateka y’ubutabera bw’u Rwanda, kuko abagororwa barimo na Ingabire Victoire bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika bagasubira mu buzima busanzwe.

Iki gikorwa cyavugishije benshi, mu Rwanda no mu mahanga, ndetse uwo mwaka uhabwa izina ry’umwaka w’imbabazi kubera uburyo Umukuru w’Igihugu yababariye benshi.

Ingabire yarekuwe asigaje imyaka irindwi ku gifungo cy’imyaka 15 yakatiwe mu Ukuboza 2013, amaze guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ageze hanze, ntiyashatse kwerura ngo avuge ku mbabazi yahawe cyangwa ngo asobanure neza ko yazisabye n’icyo yazisabiye.

Mu kiganiro na BBC yavuze ko “usaba imbabazi ku cyaha wakoze ” kandi “nta rukiko nigeze nemerera ko nakoze icyaha, nta n’ubuyobozi bw’igihugu nigeze nemerera ko nakoze icyaha icyo aricyo cyose cyagombaga kumfungisha”.

Ni mu gihe hari ibaruwa yandikiye Perezida Kagame ku wa 6 Ugushyingo 2011 mu gihe cy’urubanza n’indi yo mu 2018 asaba imbabazi. Iyo mu 2011 hari aho igira iti “Nyakubahwa Muyobozi Mukuru w’Igihugu cyacu, ari mwe ku giti cyanyu, ari n’umunyarwanda uwo ari we wese waba warakomerekejwe k’umutima n’imvugo cyangwa inyandiko zanjye, mbisabiye imbabazi.”

Yavuze ko yafunguwe kubera imyitwarire myiza aho kuba imbabazi

Akimara gufungurwa, Ingabire yumvikanye kenshi avuga ko nta mbabazi yigeze asaba, ndetse ko uko yagiye muri gereza ariko yasohotse. Yigeze kugira ati “Njye nta kibazo mfite ‘uko ninjiyemo niko nsohotse imbaraga zanjye ziracyari zazindi’. Gereza burya itera ikibazo uwayigiyemo atazi impamvu agiyemo ariko iyo umuntu agiyemo azi impamvu agiyemo nta kibazo imutera.”

Yavuze ko gufungurwa kwe gufitanye isano n’imyitwarire ye myiza muri gereza kuko asanzwe ari umuntu ufite ikinyabupfura, kandi imyitwarire myiza ari imwe mu ngingo irebwaho iyo umugororwa agiye guhabwa imbabazi.

Ati “Ngira ngo rero mwese musanzwe munzi ndi “Disciplinée”, mfite discipline [ikinyabupfura], ntawe nigeze ndwana nawe, ntawe nigeze ngira nte, ku buryo mu by’ukuri basangaga kumfunga nta mpamvu n’imwe ihari.”

Mukurarinda Alain wari umushinjacyaha mu rubanza rwe, ubwo yabazwaga ku by’imbabazi Ingabire yatse yabwiye IGIHE ati “Nabonye abantu bibaza bati ese koko yarazisabye, ntiyazisabye, icyo kibazo barakimubajije ariko nabonye uburyo yagisubije asa n’uwabinyuze ku ruhande. Ni uburenganzira bwe ntawe umubwira uko agomba gusubiza.”

Yavuze ko bitamutangaza kuko hari n’abantu bamwandikiye bamubwira ko ‘niba Ingabire yaranazisabye ubanza baramushyizeho ingufu.’

Gusa abihuza n’uko urubanza rujya kurangira, hari ibaruwa yazanwe mu rubanza Ingabire yanditse ubwe kandi abo mu ishyaka rye rya FDU Inkingi batabizi kimwe n’abanyamategeko be. Muri iyo baruwa niho yasabaga imbabazi Umukuru w’Igihugu.

Ngo iyo Ingabire ataza kwemera mu rukiko ko iyo baruwa yayiyandikiye akayisinya, bari kuvuga ko ari impimbano. Mukurarinda ati “N’iyo baruwa rero niba inama ya leta yateranye ikavuga ko ishingiye ku ibaruwa yanditse, ni uko ihari.”

“Niba ayanditse ikagera aho igomba kugera ndetse ikagira n’ingaruka agafungurwa, ariko yagera hanze agakomeza kubica ku ruhande, ni uburenganzira bwe, ariko kuba abica ku ruhande ntabwo bihindura ibyabaye.”

Nubwo amagambo yari urudaca ku mbabazi za Ingabire, mu meza ya mbere akurikira ifungurwa rye yakundaga kugaragara mu bikorwa bitandukanye birimo umuganda, ku buryo n’uwari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yigeze gushima ‘Ingabire utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akomeje nibura kugaragara mu bikorwa by’umuganda buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi’.

Nyuma y’ukwezi afunguwe yatangiye kwitaba RIB ngo yisobanure

Ku wa 9 Ukwakira, Ingabire Victoire yitabye RIB maze yemerera uru Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ko hari amagambo yakoreshaga atari ngombwa bitewe no kudasobanukirwa neza amategeko y’igihugu.

Hari nyuma y’uko mu biganiro bye byinshi byaragarukaga ku kuba guhamywa ibyaha kwe bifatwa nk’ibishingiye ku mpamvu za ‘Politiki’ no kugaragaza abandi ‘nk’imfungwa za politiki’.

Icyo gihe yasobanuriye RIB ko ibyo yakoze yabitewe no kutagira ubumenyi buhagije mu by’amategeko cyangwa kugirwa inama mbi.

Muri Gicurasi 2019, RIB yakoze iperereza kuri we nyuma y’uko avuzweho gushakisha abayoboke no kubashishikariza kujya mu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe gusa.

Hari nyuma y’amakuru yakwiriye hose ko Ingabire yaguwe gitumo ari mu nama yo gushakisha abayoboke no kubashishikariza kujya mu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe gusa.

Iyo nama yabereye mu mudugudu wa Nyakarambi II, akagali ka Ruhanga, Umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe, ahazwi nka Sun City Motel. Ni inama bivugwa ko yari yitabiriwe n’abantu 22, ndetse umwe muri bo yavuze ko yabasabye kumushakira abandi bantu binjira mu ishyaka rye ariko abaha gasopo yo kutamuzanira abatutsi.

Nyuma yo guhagarika iyo nama, Ingabire Victoire yahise ajya mu binyamakuru mpuzamahanga avuga ko ubuyobozi bwamubujije gukora inama.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, yavuze ko “Bashatse guhangana no kuntera ubwoba ariko sinzabakundira. Ndashaka gufungura urubuga rwa politiki mu gihugu cyanjye.”

Ku wa 01 Ukwakira 2019 kandi yahamagajwe na RIB kugira atange amakuru yafasha mu iperereza iyicwa rya Dusabumuremyi Cyridion bivugwa ko yiciwe aho yakoraga muri kantine mu Kigo Nderabuzima cya Shyogwe mu Karere ka Muhanga. Nyuma y’urupfu rwe, Ingabire yabwiye BBC ko yishwe n’abantu bigaragara ko batojwe kwicisha ibyuma.

Ingabire ati "Ntabwo ari bishyashya, muri FDU tumaze kumenyera ko bica abantu bacu, ko abantu bacu baburirwa irengero, tubona ari ibikorwa byo kudutera ubwoba ngo tudashinga ishyaka ryacu".

Ku wa 08 Ukwakira 2019 nabwo yahamagajwe na RIB kugira ngo abazwe ku kuba hari aho yaba ahuriye n’igitero cyagabwe mu Karere ka Musanze kigahitana abantu 14, abandi 18 bagakomereka.

Ni ibitero byagabwe mu Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru mu buryo Polisi y’u Rwanda yahamije ko “bubabaje cyane” kuko hakoreshejwemo intwaro gakondo zirimo amasuka n’amabuye, ndetse ko inzego z’umutekano zizafata uwo ari we wese wabigizemo uruhare “mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.”

Abagabye icyo gitero bemereye itangazamakuru ko baturutse mu mutwe wa RUD Urunana, mu rwunge rw’indi mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na RNC. Ni imitwe y’abarwanyi ishamikiye ku mashyaka atanu yishyize hamwe mu cyiswe P5, arimo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri (Igice cya Ntaganda Bérnard.)

Hashize iminsi mike icyo gitero kigabwe, Ingabire yahise ahindura izina ry’ishyaka rye aryita, Development and Liberty For All (DALFA-Umurinzi).

Muri Kamena uyu mwaka, RIB abagenzacyaha b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’uko bigaragaye ko hari imikoranire afitanye na Gaston Munyabugingo, uherutse gutabwa muri yombi ashaka kuva mu Rwanda ngo yinjire mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ingabire ntiyahindutse

Umwe mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda utashatse ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru, yabwiye IGIHE ko urebye ibikorwa bya Ingabire kuva yafungurwa, nta kintu na kimwe yigeze ahindukaho.

Ati “Iyo uhawe imbabazi uba ugomba kuba intangarugero mu kubiba amahoro, mu gukumira ibyaha n’ibindi. Kuri Ingabire, njye mbona Ingabire ari umuntu ugoye, wasaritswe n’ingengabitekerezo utamenya iyo ariyo. Ntabwo ushobora kuba warakatiwe, warafunzwe hanyuma ugahabwa imbabazi ngo witware nk’uko yitwara.”

“Birasa n’aho Ingabire atigeze atezuka ku mugambi we wo guhungabanya umutekano w’igihugu. Kuva yafungwa na mbere y’uko afungwa, imyitwarire ye, mbona itarigeze ihinduka. Kuba RIB uyu munsi ikijya kumusaka, ni ikigaragaza ko hari ibyo bamukekaho.”

Kurekura Ingabire ni ubuhamya bwiza ku mategeko

Mukurarinda yavuze ko kuba Ingabire yarasabye imbabazi akanazihabwa bigaragaza ko u Rwanda rufite amategeko meza kandi yubahirizwa.

Ati “Ibaze nk’iyo yandika iyo baruwa anavuga ko yujuje ibyo amategeko ateganya, imbabazi ntibazimuhe, ntabwo byari kumenyekana? Kuko bagombaga kumusubiza ngo twazikwimye kubera impamvu izi n’izi, bakaba bavuga bati n’amategeko bishyiriyeho ntibayubahiriza !”

“Navuga ko icyo byerekana ni uko amategeko arahari kandi arubahirizwa.”

Muri Kanama uyu mwaka, umukobwa wa Ingabire Victoire witwa Ujeneza Raissa, yavuye mu Buholandi aza kumusura, avuga ko ibyamutunguye ari uburyo yasanze igihugu gitekanye, gitera imbere kandi cyiza, ahamya ko bitandukanye n’ibyo yabwirwaga.

Ingabire Victoire afashe icyangombwa kimufungura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .