Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu Karere igiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abakuru b’Ibihugu birimo ibyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba igamije kuganira ku bibazo by’umutekano no kubungabunga amahoro muri aka gace igiye kuba hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Iyi nama iteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2020, igiye guterana nyuma y’inshuro ebyiri isubikwa bitewe n’impamvu zitandukanye.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ni we watumiye iyi nama. Yitezwemo abayobozi bakuru mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Angola na RDC.

Biteganyijwe ko abazayitabira bazaganira ku mubano w’ibihugu, amahoro n’umutekano mu Karere, umubano mu bya politiki hagati y’ibihugu no kuzahura ubukungu bw’Akarere nyuma y’ingaruka bwagizweho n’icyorezo cya Coronavirus.

Umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yabwiye The NewTimes ko inama ibanziriza iy’abakuru b’ibihugu iteganyijwe uyu munsi.

Ati “Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baraganira kuri uyu mugoroba bifashishije ikoranabuhanga ry’amashusho mu gihe abakuru b’ibihugu bazaganira ejo [ku wa Gatatu].’’

Muri Nzeri, Perezida Tshisekedi yatumiye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni, Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na João Lourenço wa Angola mu nama ariko ntiyabaye ku mpamvu zahujwe n’ibihe Isi ihanganye nabyo bya COVID-19.

Mu kiganiro Perezida Kagame aheruka kugirana na RBA yasobanuye ko ibihugu bine aribyo: u Rwanda, Uganda, u Burundi, na RDC ari byo inama ishingiyeho cyane, Angola ya gatanu yo ikaba umutumirwa.

Iyi nama yasubitswe nyuma y’uko bamwe mu bakuru b’ibihugu barimo uw’u Rwanda n’u Burundi bari bamaze kugaragaza ko batazaboneka, mu gihe yaba ikozwe hatifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni we, yari yatangaje ko azayitabira.

Kuva yajya ku butegetsi muri Mutarama 2019, Perezida Tshisekedi w’imyaka 57 yashyize imbaraga mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere.

Kimwe mu bikorwa yakoze birimo icy’Ingabo za RDC zokeje igitutu imitwe y’inyeshamba ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu zahungabanyaga umutekano.

Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu Karere yaherukaga gusubikwa ubugira kabiri igiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .