Igitekerezo cy’iyi nama cyatanzwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi. Iyi nama yagombaga kubera mu Mujyi wa Goma, ikitabirwa n’abakuru b’ibihugu uko ari batanu imbonankubone.
Gusa yaje gusubikwa ku mpamvu zitandukanye, biza kwanzurwa ko igomba kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus n’izindi mbogamizi zagiye zigaragazwa. Ntiharatangazwa itariki iyi nama igomba kuzasubukurirwaho.
Jeune Afrique iherutse gutangaza ko ku ikubitiro byavuzwe ko iyi nama yasubitswe ku mpamvu zishingiye kuri dipolomasi kuko ibihugu bimwe byari byashyizeho amananiza kugira ngo bibone kwitabira.
Iyi yari kuba iya mbere ihuje ibihugu byo mu Karere ikitabirwa na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ariko mu ibaruwa y’iki gihugu yo ku wa 8 Nzeri bwamenyesheje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Marie Ntumba Nzeza, ko atazitabira iyi nama, asaba ko mbere na mbere babanza kugirana ibiganiro.
Ikindi ni uko bijyanye n’umubano ugoye hagati y’u Rwanda na Uganda, itsinda rya Uganda ryagerageje kureba ko iyi nama yabera mu gace kari kure y’u Rwanda.
Mu gihe ryabonaga ko bigoye aho ibera hakwimurwa, ngo itsinda rya Museveni ryasabye ko ryemererwa kohereza ingabo nyinshi aho inama ibera ku buryo no mu kirere ziba zirimo zigenzura ako gace mu kwizera ko umutekano wa Museveni waba ari nta makemwa.
Ku rundi ruhande, abayobozi ba Angola bo ntibigeze bagira uruhare mu gutegura iyi nama. Impamvu ni uko hari inama iteganyijwe i Luanda ku wa 14 na 15 Nzeri igomba kuganirirwamo ingingo zijyanye n’umutekano mu karere, aho byari kuba n’umwanya mwiza wo kuganira kuri iyi ya Goma.
Kuba intumwa z’u Burundi n’iza Angola zarabuze, byatumye ku wa 11 Nzeri intumwa z’u Rwanda na RDC ziva i Goma zitemeranyije ku itariki inama izasubukurirwaho. Ku rundi ruhande, Perezida w’u Rwanda yasabaga ko inama isubikwa kubera inama y’Inteko Rusange ya Loni yatangiye ku wa 15 Nzeri.
Guverinoma ya RDC yatangaje ko COVID-19 nk’imbogamizi yatumye iyi nama isubikwa. Mu butumwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Marie Tumba Nzeza yatanze kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, yavuze ati “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC iboneyeho gushimira ibihugu bivandimwe by’u Rwanda, Uganda, u Burundi na Angola ku bw’ubufatanye bwabo mu gukora inyigo ku inama yari iteganyijwe, hakaza kuvamo umwanzuro wavuzwe haruguru.”

Inkuru bifitanye isano: Ukuri ku isubikwa ry’inama ya Goma yagombaga kwitabirwa n’u Rwanda: Uganda yashakaga kohereza abasirikare benshi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!