Intwaza zo mu rugo Impinganzima zagaragaje akamaro k’ibiganiro zihabwa mu komora ibikomere (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Intwaza zo mu rugo Impinganzima mu Karere ka Huye zagaragaje ko ibiganiro zihabwa n’abantu batandukanye bazisura bibagirira akamaro cyane cyane mu komora ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Babivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2020 ubwo mu rugo rwabo hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Bahawe ibiganiro n’abagize inzego zitandukanye barimo Avega Agahozo na Ibuka ndetse n’abandi bazoboreye mu bijyanye n’imyitwarire hamwe n’ubuzima bwo mu mutwe.

Bamwe mu Ntwaza batanze ibitekerezo bagarutse ku buzima babayemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko bahuye n’ibibazo bitandukanye bibatera guhungabana ariko kuri ubu bigenda bishira kubera kwitabwaho.

Ibibazo bagaragaje bagihura nabyo harimo kubura ibitotsi n’ijoro, kwibagirwa, kurwara umutwe n’ibindi.

Bashimye ibiganiro bahawe byibanze ku kubahumuriza no kubabwira ko ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bahura nabyo bizashira, kandi bakagira icyizere cyo kubaho.

Mukagasana Seraphine ati “Nkunze kuryama nkabura ibitotsi kuko mba ndi gutekereza abanjye nabuze. Ikiganiro baduhaye batubwiye ko tugomba kwikunda, tukajya twegera abandi ntitwigunge. Ariko urebye ndimo kugenda nkira kuko iyo ntaza kuba hano mba narapfuye ahari kuko nari nariyanze.”
Uwimana Appolinarie yavuze ko akunze guhura n’ikibazo cyo kwibagirwa no kubabara umutwe, ariko ibiganiro we na bagenzi be bahawe byamufashije kumva uko agomba kwitwara.

Ati “Iki kiganiro baduhaye njyewe cyamfashije cyane, njyewe numva nasaba ko bajya bakiduha kenshi kuko hari igihe ushobora kugira utubazo nk’utwo mfite mu mutwe, umutwe wandya nkirukanka njya kwa muganga nkasaba ibinini kandi nkaryamye cyangwa nkabwira mugenzi wanjye tukaganira wenda nkarira nkumva umutwe uroroshye.”

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’imyitwarire n’ubuzima bwo mu mutwe, Dr Mukarusanga Marie Ignacienne, yabwiye IGIHE ko ibibazo bagaragaje bijyanye n’ihungabana rituruka ku buzima banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bishobora gukira.

Ati “Biriya bintu birakira umuntu amwitayeho [...] buri wese agira uburyo bwe, ushobora gukorera mu itsinda, ushobora gukorana n’umuntu ku giti cye, mbese dufite uburyo bwinshi ku buryo dushobora gufasha bariya bantu kandi bakagira aho bava n’aho bagera, nk’ufite ikibazo cyo gusinzira agasinzira, nk’ufite umutwe udakira ukoroha.”

Yavuze ko kugira ngo bakire neza nabo ubwabo bakwiye kubigiramo uruhare bigarurira icyizere.

Ati “Uruhare rw’umuntu rwa mbere ni ukwemera ko ashobora gukira, hanyuma mukajyana yizeye ko inzira muri kugendamo izamugeza ku buzima bwiza.”

Dr Mukarusanga yabwiye intwaza ko impano ikomeye bagenera abayobozi bakuru b’igihugu ari ‘ukubaho kandi ubuzima babwishimiye bitari ukubura uko bagira.’

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate, yashimiye Intwaza ko zakomeye n’ubwo zahuye na byinshi byatumye ubuzima bwo mu mutwe buhungabana, ariko bagakomeza bagatwaza yongeyeho kandi ko babafite nk’inzu z’ibitabo ariyo mpamvu bafite inshingano zo kubafata neza, abakiri bato bagakomeza kubigiraho byinshi bibafasha kwiremamo imbaraga.

Ati “Ni ukubifuriza gukomeza kuramba kandi bakaba ababyeyi batwizihiye kuko natwe biradushimisha kuba tubafite. Ubutumwa nabaha ni uguharanira kubaho kandi bakabaho neza bagasaza nk’uko abandi Banyarwanda bose basaza cyane cyane ko bafite umwihariko wo kuba bararokotse Jenoside, tubasaba ibikomeye ariko icyoroshye tubasaba ni ugukomeza gutwaza.”

Perezida wa AVEGA Agahozo mu Karere ka Huye, Nyiramuruta Seraphine, yavuze ko Intwaza zibayeho neza kandi no muri ibi bihe bya Covid-19 bakomeje kuzitaho ariko birinda icyo cyorezo bubahiriza ingamba zashyizweho n’inzego z’ubuzima.

Yavuze ko bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu kwita ku bibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bashobora guhura nabyo kugira ngo imibereho yabo ikomeze kuba myiza.

Ati “AVEGA ifite abakozi benshi bafasha aba babyeyi mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ariko icyo twumvise ni uko bitararangira twumvise ko umukoro ugikomeje, turakomeza twongere abo bantu, nk’ubu hano dufite umuntu umwe ubafasha ariko twumvise ko bikwiye ko bakwiyongera.”

Kuri iyi nshuro Umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Twite ku buzima bwo mu mutwe, dufashe abarwayi kugera kuri serivisi z’ubuvuzi.’

Bamwe mu Ntwaza batanze ibitekerezo bagarutse ku buzima babayemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Bashimye ibiganiro bahawe byibanze ku kubahumuriza no kubabwira ko ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bahura nabyo bizashira
Mu Karere ka Huye mu rugo Impinganzima hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe
Intwaza zagaragaje ko ibiganiro zihabwa bifite akamaro kuko bibafasha gususuruka no kwiyumvamo icyizere cy'ubuzima
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate, yashimiye Intwaza ko zakomeye n’ubwo zahuye na byinshi byatumye ubuzima bwo mu mutwe buhungabana
Umuhuzabikorwa w’Urugo Impinganzima, Muterambabazi Delphine, aganira n'Intwaza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .