Ubutumwa bwa Polisi burangisha amafaranga yatoraguwe bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Itangazo rya Polisi rirangisha amafaranga yatoraguwe n’Umupolisi, ryateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bagaragaza ko ibyo yakoze ari ubunyamwuga budasanzwe mu gihe abandi bibazaga niba ubunyangamugayo nk’ubu bukibaho muri iyi myaka.

Ku wa 19 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rigira riti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha umuntu waba yarataye amafaranga ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu muhanda KCC-Remera hagati ya 9:30 na 10:00 ko hari umupolisi wari mu kazi wayatoraguye.”

Iri tangazo ryakomeje risaba uwaba warataye aya mafaranga kugana ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda kugira ngo ayasubizwe.

Nyuma y’akanya gato Polisi ishyize iri tangazo kuri Twitter ubutumwa buyishimira bwatangiye gucicikana ari nako benshi bibaza ku bunyangamugayo bw’uyu mupolisi utora amafaranga akayarangisha.

Uwitwa Karinganire Hass yagize ati “Ni intangarugero muri Polisi zikora neza ku Isi ubu ni ubudasa n’urukundo batozwa n’ubuyobozi bwiza bwa Polisi bukomora ku nama nziza za Nyakubahwa Paul Kagame, usibye mu Rwanda nta handi wasanga umuco mwiza nk’uyu mukomerezaho muheshe ishema u Rwanda n’umuyobozi wacu natwe tubari inyuma.”

Uwitwa Olivier Ngendahayo we yagize ati “Byiza kabisa, uwo mu polisi wayatoraguye rwose akwiye gushimwa, (gutoragura amafaranga muri iki gihe ukayarangisha?)”

Eddy Shema nawe yunze mu bashimaga ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda ati “Mbega ubupfura, ubunyangamugayo ubwitonzi n’ubushishozi RNP ikorana weeee! Ndumiwe pe! Murakabyara, ntimugasaze mubeho cyane. Ibi nta handi wabisanga atari i wacu i Rwanda.”

Joel Nshimiyimana we yagaragaje ko ibyakozwe n’uyu mupolisi aribyo u Rwanda rukeneye. Ati “Ibi nibyo u Rwanda rwacu rukeneye rwose. Ubumuntu, ubupfura ndetse n’ubunyangamugayo bikwiye kuturanga twese. Mukomereze aho rwose. Kandi n’abandi twese dukwiye kureberaho.”

Uwitwa Hirwa Tuza nawe yagaragaje ko yatunguwe n’ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda. Ati “Ndabashimiye n’ubwo atari njye wayataye, ariko iki ni igikorwa ndatirwabahizi gishimangira ubunyamwuga n’ubunyangamugayo bubaranga. Iyo uru rwego ruba umuntu mba nduhaye inka.”

Uretse Abanyarwanda bagize icyo bavuga cyane kuri ubu bunyamwuga, n’abaturage bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda bagaragaje ko ubu bunyangamungayo bwa Polisi y’u Rwanda budasanzwe.

Uwitwa Daddy Gibby bigaragara ko akomoka muri Uganda kubera ko n’ubutumwa bwe bwari bwiganjemo ururimi rukoreshwa muri iki gihugu, yashimye ibyakozwe na Polisi y’u Rwanda maze agira ati “Ntimureba Polisi y’u Rwanda mwa bantumwe, gukura ku Izina ry’Imana.”

Dady Gibby yahise yikirizwa na bagenzi be benshi bagaragaza ko ubu bupfura busigaye hake ku Isi.

Uwitwa Nuurlight2 yagize ati “Mureke gato, sinzi ko u Rwanda ari igihugu cya Afurika?”

Dj Nazi we yagize ati “ We ibi ni ukuri Polisi ya hariya ni inyangamugayo”.

Tchagulanyi we yagize ati “Reka mpimukire” yahise yikirizwa na mugenzi we Baron of Tomorrow wavuze ko we agiye kujya mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .