Izindi mpunzi 507 z’Abarundi zari mu Rwanda zatashye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nzeri 2020 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Icyiciro cya kabiri cy’impunzi 507 z’Abarundi ziri mu Rwanda cyasubiye mu gihugu cyazo nyuma y’imyaka igera kuri itanu zihunze igihugu cyazo cyari cyaradutsemo umwuka mubi.

Impunzi zatahutse kuri uyu wa Kane, ni 507 ziri mu miryango 172. Nk’uko byagenze ku cyiciro cya mbere, bose babanza gupimwa COVID-19, ndetse mbere yo guhaguruka mu nkambi ya Mahama bahabwa impamba ibasindagiza mu rugendo rwabo.

Impunzi zimaze kwiyandikisha zigaragaza ko zifuza gutaha ni 3897, harimo na 485 zatashye mu cyiciro cya mbere.

Ku wa 27 Kanama ni bwo icyiciro cya mbere cy’izi mpunzi zatahutse, icyo gihe Perezida w’u Burundi, Gen Maj Evaritse Ndayishimiye, yazihaye ikaze asaba n’izisigaye gutaha.

Ubwo izo mpunzi zari ziri mu nzira zigana ku mupaka wa Nemba, Perezida Ndayishimiye yanditse kuri Twitter avuga ko bazifurije ikaze, aboneraho gusaba abasigaye gutahuka.

Yagize ati “Duhaye ikaze bene wacu batahutse bava mu buhungiro i Mahama. Ni akanyamuneza kenshi ku miryango yabo no ku Burundi. Ababishinzwe basabwe kubashyigikira mu buryo bwose bagasubizwa mu miryango yabo. Turashishikariza n’abandi bifuza gutahuka, u Burundi ni ubwacu twese. Ikaze iwacu heza!”

U Rwanda rwatangiye kwakira impunzi z’Abarundi nyuma y’amatora ya Perezida yabaye muri Gicurasi 2015 agakurikirwa n’imvururu. Kugeza ubu hari abagera ku bihumbi 72 mu gihe abamaze gutaha basaga ibihumbi bitandatu.

Hari hashize iminsi u Burundi bushinja u Rwanda kubuza izo mpunzi gutaha, icyakora u Rwanda rwakunze kubihakana ruvuga ko nta shingiro bifite.

Inkuru wasoma: Icyiciro cya mbere cy’impunzi z’Abarundi 471 cyatashye, ibyishimo ni byose (Amafoto)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .