Impunzi 2600 z’Abarundi zimaze gutahuka ziva mu Rwanda

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Izindi mpunzi z’Abarundi zigera kuri 500 ziri mu miryango 163, zatahutse ziva mu Rwanda zisubira mu gihugu cyazo, aho zaherukaga mu 2015.

Izi mpunzi zahagurutse mu Nkambi ya Mahama ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo, zerekeza ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi wa Nemba mu Karere ka Bugesera aho zigomba kuva zinjira mu gihugu cyazo.

Zitashye zikurikira izindi ziheruka gutaha mu ntangiro z’uku kwezi zigera kuri 595 zirimo izari mu nkambi ya Mahama 452 n’izindi 143 zari mu mijyi. Iki cyiciro cyatashye kuri uyu wa Kane ni icya gatanu kuva ibikorwa byo gucyura izi mpunzi byatangira. Ubu hamaze gutaha 2606.

Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zahagaze mu 2015 nyuma y’imvururu zakurikiye manda ya gatatu y’uwari Perezida w’iki gihugu, Pierre Nkurunziza, uherutse kwitaba Imana. Ubu harabarurwa izirenga ibihumbi 70 ukuyemo izimaze gutaha kuko zose hamwe mbere zarengaga gato ibihumbi 72.

Ku wa 27 Kanama ni bwo icyiciro cya mbere cy’izi mpunzi zatashye, icyo gihe Perezida w’u Burundi, Gen Maj Evaritse Ndayishimiye, yazihaye ikaze asaba n’izisigaye gutaha.

Ubwo izo mpunzi zari mu nzira zigana ku mupaka wa Nemba, Perezida Ndayishimiye yanditse kuri Twitter avuga ko bazifurije ikaze, aboneraho gusaba abasigaye gutahuka.

Yagize ati “Duhaye ikaze bene wacu batahutse bava mu buhungiro i Mahama. Ni akanyamuneza kenshi ku miryango yabo no ku Burundi. Ababishinzwe basabwe kubashyigikira mu buryo bwose bagasubizwa mu miryango yabo. Turashishikariza n’abandi bifuza gutahuka, u Burundi ni ubwacu twese. Ikaze iwacu heza!”

Hari hashize iminsi u Burundi bushinja u Rwanda kubuza izo mpunzi gutaha, icyakora u Rwanda rwakunze kubihakana ruvuga ko nta shingiro bifite, kuko hari benshi bari bamaze gutaha ku bushake nubwo bagendaga mu matsinda mato.

Izindi mpunzi z'Abarundi zatashye ziva mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .