Kaminuza y’u Rwanda igeze he imyiteguro yo gusubukura amasomo? Ikiganiro na Prof. Cotton uyiyobora

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Kuva ku itariki ya 16 Werurwe, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) bwahagaritse amasomo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gukwirakwira ku Isi hose ndetse cyarageze no mu Rwanda.

Abanyeshuri bose bategetswe gutaha, abadafite uburyo barabuhabwa, amasomo yose arahagarikwa mu gihe byari byitezwe ko igihe icyorezo kizacogora, abanyeshuri bazongera kwemererwa gusubira ku ishuri.

Ibi ariko ntibyakunze nk’uko byifuzwaga kuko icyorezo cya Coronavirus cyarushijeho gukaza umurego, bituma amezi agera muri arindwi ubu amaze gushira abanyeshuri batari ku ishuri.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Phillip Cotton, yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda yiteguye kongera gusubukura amasomo, ariko avuga ko bizakorwa mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe, kuko uburyo bushya buzifashisha ikoranabuhanga kurusha uko byari bisanzwe abanyeshuri bajya mu shuri bakigishwa na mwarimu.

Yagize ati “Kaminuza izaba itandukanye n’uko twari tuyizi. Uburyo twabikoze ni uguhindura uburyo bwari busanzwe bwo kwiga abanyeshuri bicaye mu ishuri bakigishwa na mwarimu bari kwandika […] twarabihinduye dushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga abanyeshuri bashobora gusangaho amasomo".

Cotton yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga burimo amasomo arenga 4 000, asanzwe yigishwa mu byiciro byose by’abanyeshuri bo muri iyo kaminuza. Iryo koranabuhanga ni ryo rizakoreshwa n’abanyeshuri bo mu myaka yose.

Ku banyeshuri bashaka gukomeza amasomo, bazajya binjira muri iri koranabuhanga, maze barifungure bakomereze mu isomo bashaka kwiga, ubundi basangemo ibyateguwe na mwarimu, maze bakomeze bige.

IGIHE yamenye amakuru ko Kaminuza y’u Rwanda imaze iminsi ishyira amasomo yateguwe n’abarimu muri iri koranabuhanga, ku buryo igihe izafungurira, amasomo yose azaba yaramaze gushyirwa muri iri koranabuhanga ndetse ashobora no gukoreshwa n’abanyeshuri.

Iri koranabuhanga kandi rifite uburyo umwarimu ashobora kuzajya aganira n’abanyeshuri, ndetse n’uburyo abanyeshuri bazajya bahabwamo amasuzumabumenyi, gusa Prof. Cotton akavuga ko kugira ngo amasomo azatangwe neza, bizasaba ubufatanye bw’umunyeshuri n’umwarimu, aho kuba umwarimu wigisha umunyeshuri gusa.

Uyu muyobozi yashimangiye ko muri uru rugendo, imbogamizi za mbere bahuye na zo ari imyumvire, ati “Dufite abarimu bigishije mu buryo busanzwe mu myaka 10 cyangwa 20, dufite n’abanyeshuri bakiri bato bigishijwe mu buryo bwari busanzwe gusa […] ubwo rero tugowe no guhindura imyumvire mu bayobozi ba kaminuza ndetse n’imyumvire y’abanyeshuri”.

Ku ruhande rw’imyiteguro, Cotton yavuze ko Kaminuza ayoboye yiteguye neza, kandi ko iri gukorana n’izindi nzego za leta kugira imyiteguro irusheho kugenda neza.

Yagize ati “Turiteguye rwose, turi kuvugana n’izindi nzego za leta bireba. Turi kuvugana kandi n’abakoze iri koranabuhanga kugira ngo dushyireho uburyo abanyeshuri bashobora gukomeza kwiga badakoresheje internet (offline learning). Twanavuganye na MTN Rwanda kugira ngo dushyireho uburyo abanyeshuri bashobora gukomeza amasomo yabo [ku ikoranabuhanga rya kaminuza] batishyuye amafaranga yo kugura internet."

Uyu mugabo yijeje ko Kaminuza ayoboye itazahungabanywa n’izi mpinduka, kuko yari isanzwe yaratangiye gutanga amasomo binyuze mu ikoranabuhanga cyane cyane mu Ishuri ry’Ubuvuzi kandi ko byagenze neza, akemeza ko n’ubu buryo butazaba imbogamizi kuko imyiteguro irimbanyije.

Ku bigendanye n’imyigire, uyu muyobozi yavuze ko bidashoboka ko Kaminuza yagaruza igihe kirenze amezi atandatu cyatakaye, gusa ko amasomo yose azakomeza uko bisanzwe kandi abanyeshuri bakayarangiza nk’uko biteganyijwe mbere yo guhabwa impamyabumenyi zabo.

Ati “Nta buryo wagaruza amezi atandatu, rero bizatwara igihe kinini kugira ngo amasomo arangire kurusha uko byari biteganyijwe”.

Yavuze kandi ko kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bishobora gutwara igihe gito ugereranyije no kwiga bisanzwe, ariko nanone avuga ko kuba kwigira ku ikoranabuhanga ari ubwa mbere bizaba bibayeho ku banyeshuri n’abarimu benshi, bishobora kuzatinda kuko abantu bazabanza kubimenyerezwa, ari nayo mpamvu igihe amasomo azatwara kitaramenyekana neza.

Irangizwa ry’amashuri rizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Prof. Phillip Cotton yabwiye IGIHE ko umuhango wo kurangiza amashuri utazaba nk’uko wari usanzwe ugenda, aho ku itariki runaka, abanyeshuri bose barangije mu mwaka wa nyuma bitabiraga ibirori byo gusoza amasomo yabo bari kumwe.

Kuri iyi nshuro, yavuze ko ibi birori bizakorwa ariko hifashishijwe ikoranabuhanga, aho kuba guhuriza abantu ahantu hamwe nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Yagize ati “Abanyeshuri bazahabwa amakanzu n’ingofero [bisanzwe bihabwa abasoza amasomo ya kaminuza] ku buryo babyifotozanya nk’uko bisanzwe. Ku munsi wo kurangiza amasomo, abanyeshuri bazaba bari mu ngo zabo, ubundi bashyire ku rubuga ruhuriweho bakurikire umuhango”.

Yavuze ko uyu muhango uzaba ukubiyemo ibikorwa byose bisanzwe bikorwa mu gihe cyo kurangiza amashuri, ndetse hakazabaho n’umwanya w’ijambo ry’umushyitsi mukuru.

Mu minsi ya vuba, Inama Nkuru ya Kaminuza y’u Rwanda ikazatangaza itariki ya nyayo uyu muhango uzaberaho.

Mu zindi mpinduka zizabaho, harimo ko abanyeshuri bazajya barangiza amasomo yabo, bashobora kuzajya bahabwa uburenganzira bwo gukora ibirori byo kurangiza amasomo (graduation) hadategerejwe igihe abandi bazasoreza ngo habone kwemezwa itariki ihuriweho.

Cotton kandi yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda itazasubira inyuma, ahubwo ko izakomeza guteza imbere imyigire ikorerwa ku ikoranabuhanga no mu myaka iri imbere, akavuga ko ibi bizateza imbere Kaminuza y’u Rwanda, kandi bikoroshya imyigire.

Yagize ati “Ntituzasubira inyuma, kandi iki cyorezo cyanabaye amahirwe kuko ubu amasomo yose ya kaminuza agiye gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibyo rero bizatuma abanyeshuri bashobora kwiga bari kure ariko bakaba banakomeza amasomo hano kuri kaminuza, bagakomeza amasomo yabo y’ikoranabuhanga ariko babifashijwemo n’ibikoresho nka laboratwari n’ibindi [biba byubatse ku byicaro bya kaminuza”.

Kaminuza y’u Rwanda ni imwe mu zemerewe gufungura na Minisiteri y’Uburezi, ariko ikazibanda ku banyeshuri barangiza amasomo yabo, bari kuva mu myaka ya gatatu, kane na gatanu “kugira ngo bahe bagenzi babo bo mu myaka yo hasi umwanya”, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya.

Prof. Phillip Cotton yavuze ko Kaminuza y'u Rwanda yiteguye gukomeza amasomo yifashishije ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .