Kayonza: Abaturage basaga 1100 bafite uburwayi bwo mu mutwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Abaturage 1107 bo mu Karere ka Kayonza bafite uburwayi bwo mu mutwe burimo agahinda gakabije, igicuri n’ibisazi byeruye.

Ubuyobozi bw’akarere bwasabye abantu kudahunga abafite uburwayi bwo mu mutwe ngo kuko bituma barushaho kwiheba no kuremba.

Ikibazo cy’abarwayi bo mu mutwe cyagarutsweho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Uburwayi bwo mu mutwe, wahujwe no gutangiza icyumweru cyo kwita ku baturage bafite ubu burwayi. Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Ndego kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2020.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Kayonza, Ngarambe Alphonse, yavuze ko bamaze kubarura abaturage 1107 bafite ubu burwayi bwo mu mutwe.

Mu ndwara zo mu mutwe zikunze kwibasira abaturage cyane harimo abarwaye igicuri 704, agahinda gakabije 87, ibisazi byeruye 160 hakiyongeraho n’izindi zitandukanye zatumye bamwe bashaka no kwiyahura.

Yakomeje agira ati “Nyuma y’izi ndwara twafashe umwanzuro wo gushyiraho gahunda yo kwita ku baturage bafite ubu burwayi, twashyizeho abakozi babishinzwe kuri buri kigo nderabuzima tunahugura abajyanama b’ubuzima kugira ngo badufashe kumenya abafite izo ndwara babashe gukurikiranwa bavurwe.”

Ngarambe yakomeje avuga ko kuri ubu bari kwigisha abantu uburyo batatererana umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe kuko avurwa agakira.

Ati “Abamubonye nibamufashe bamwiteho cyangwa bamugeze ku kigo nderabuzima kuko ni indwara zivurwa zigakira hari nubwo ushobora kumwegera ukamuganiriza akoroherwa aho kumuhunga.”

-  Abafite uburwayi bwo mu mutwe ntibakirwa neza aho batuye

Umurenge wa Ndego ufite abaturage 131 bafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, bamwe mu bawutuye bafite abavandimwe bafite iki kibazo baganiriye na IGIHE bavuze ko bakigorwa n’uburyo abantu babafata.

Mukashyaka Beatha ufite imyaka 51 yavuze ko afite umwana ujya urwara akikubita no hasi ariko ngo abantu iyo bamubonye bariruka bakamuhunga nyamara rimwe hari nubwo aba ari muzima.

Yavuze ko iyo migirire ibabaza uwo mwana cyane bityo agasaba abantu kudahunga umuntu babonye afite ikibazo mu mutwe kuko aba atariwe wabyiteye.

-  Hari ubwo umuntu agira uburwayi bwo mu mutwe ntabimenye

Mukansanga Annonciate utuye mu Kagari ka Karambi mu Mudugudu wa Kagasa yavuze ko yagiye kwisuzumisha nyuma yaho atekerereje umuganga ibintu bimubaho bakamubwira ko bifite aho bihuriye n’uburwayi bwo mu mutwe.

Ati “Mu minsi ishize nafashe urugendo ngiye ku isambu aho mpinga, ndagenda ndenga imirima myinshi yanjye n’iy’abandi kandi si ubwa mbere byari bimbayeho. Bambwiye ko bifite aho bihuriye nubwo burwayi kuko bisigaye bimbaho cyane, ubu naje kwa muganga ngo bansuzume barebe.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Ndego, Sebahizi Patrick, we avuga ko kuri ubu abaganga bita ku bantu baba bafite uburwayi bwo mu mutwe bamaze kwiyongera.

Yavuze ko nko mu murenge bafite abaganga babiri barimo uwo bahawe na leta n’undi bahawe na Partners in Health, bafatanya n’abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana abaturage barwaye mu mutwe.

Yakomeje asaba abantu kujya bipimisha mu gihe babona hari impinduka ziri kuba ku buzima bwabo ngo kuko hari nubwo indwara zo mu mutwe zifata abantu bakabeshyera izindi.

Ati “Nk’agahinda gakabije hari ubwo ubona umuntu ababaye adashaka kuvuga, kuri we ukabona arababaye nta mpamvu akigunga, iyo umuntu ahise ajya kwa muganga baramuvura agakira hakiri kare.”

Sebahizi yasabye Abanyarwanda kudakerensa uburwayi bwo mu mutwe ngo kuko hari nubwo umuntu abugira ntibugaragarire inyuma ako kanya.

Abaturarwanda bagirwa inama yo kudatinya ababugaragaweho ahubwo bakabegera bakabaganiriza.

Kuri uyu munsi hanatangijwe icyumweru cyo kwita ku baturage bafite uburwayi bwo mu mutwe
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima mu Karere ka Kayonza, Ngarambe Alphonse, yavuze ko mu karere kose abafite uburwayi bwo mu mutwe ari 1107
Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Ndego, Sebahizi Patrick, avuga ko abantu badakwiriye guhunga abafite uburwayi bwo mu mutwe ahubwo bakwiriye kubegera bakabaganiriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .