Kayonza: Abaturage batumijweho ngo bahabwe imbuto yo guhinga bagenerwa igikombe, abandi batahira aho

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, batumijweho ngo bahabwe imbuto y’ibigori byo guhinga bagezeyo bamwe bahabwa igikombe kimwe, abandi basinyishwa amasezerano yuko bayihawe ntibayibona.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2020, ubusanzwe abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe leta ibafasha kubona ifumbire n’imbuto mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere akaba ari nayo mpamvu batumijweho.

Aba baturage bahamagajwe biciye mu bayobozi b’imidugudu aho basabye abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri kuzindukira ku murenge ngo bahabwe imbuto y’ibigori, bagezeyo bamwe bahabwa ibilo bibiri, abandi igikombe kimwe abandi bataha basinyishijwe ku rutonde rw’abahawe ibigori kandi batabishyikirijwe.

Ahagana saa Munani z’amanywa ubwo bari bamaze kwirukanwa ku murenge aba baturage babwiye IGIHE ko bababajwe n’uburyo bahageze mu gitondo cya kare bakirirwayo byamara kugera nimugoroba bagasinyishwa ku rutonde rw’abahawe ibigori bikaza kurangira babirukanye.

Mukeshimana Marceline waturutse mu Mudugudu wa Nyarwashama I mu Kagari ka Mukoyoyo yagize ati “Yari imbuto yo gutera ya hybride twazindutse tuje kuyifata tuhageze baratwandika dusinya ko tugiye kuyihabwa bahita batubwira ko ibigori byashize none dutahiye aho.”

Mukakarangwa Albertine we yagize ati “Ngiye gufata ibigori nsanga ni igice cy’igikombe, baratubwiye ngo birashize nyamara abandi babahaye ibikombe bine. Yari imbuto yo guhinga twari twemerewe nk’abaturage bari mu cyiciro cya mbere. Njye birambabaje kuko nataye umubyizi nje gufata imbuto, iyo mpama mu rugo nari gukorera 1000 Frw nkarengera abana none byose ndabibuze.”

Kagwiza Anastasie ufite imyaka 68 we yavuze ko yababajwe no guhabwa igice cy’igikombe bakanamutegeka gusinya hakiri kare akanasinyira n’ibigori atazi ingano y’ibyo bari bwandike.

Yasabye ubuyobozi kujya bunoza neza gahunda y’abari buhabwe imbuto mbere yo guhamagara abaturage bose bikarangira badahawe imbuto.

Nyirabenda Marie Goreth we yavuze ko kuva mu gitondo yicaye ku murenge yarushye ariko yababajwe no kubona amasaha y’ikigoroba bamusinyisha ku rutonde rw’abagiye gufata ibigori nyuma bakabirukana bababwira ko byashize.

Umukozi ushizwe Ubuhinzi mu Murenge wa Rwinkwavu, Mukamurara Julienne, yavuze ko icyatumye abaturage bamwe babura ibigori byaturutse ku baje ari benshi bakarenga umubare w’ibigori byari byateganyijwe.

Yagize ati “Twari twasabye imbuto ingana na toni ebyiri n’ibiro 676 twari twasabiye icyiciro cya mbere cy’ubudehe kirimo abaturage 482 tugize amahirwe rero twohererezwa toni enye n’ibirl 250. Ibilo byasagukagaho rero nifuje ko twabiha abari mu cyiciro cya kabiri kuko harimo ababa badafite ubushobozi bwo kwigurira imbuto nibwo baje ari benshi bituma bamwe babibura.”

Yavuze ko babanditse bose bazi ko iyi mbuto bari buyibagabanye ikabakwira ariko ngo byarangiye babaye benshi cyane bamwe barayibura.

Mukamurara abajijwe ku basinyishijwe ntibahabwe imbuto yavuze ko bazasubira inyuma bakabikosora, abayihawe bakabashyiraho akamenyetso kerekana ko bayibonye, abandi bakabashyira ku ruhande bakazaberaho mu gihembwe gitaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Bizimana Claude, we yavuze ko nyuma yuko ibi bigori bibaye bike basabye ubuyobozi bw’Akarere kubashakira ibindi byagiye bisaguka mu yindi mirenge kugira ngo babihe abaturage basigaye.

Yijeje abaturage batashye amara masa ko mu minsi mike bazabatumaho nabo bakabaha imbuto.

Abaturage ba mbere bahawe iyi mbuto y’ibigori buri umwe yahawe ibilo 2.5 ariko byagiye kugera mu masaha y’ikigoroba bamwe bahabwa igikombe kimwe abandi batahira aho batabibonye.

Umurenge wa Rwinkwavu ufite ingo 482 zibarizwa mu cyiciro cya mbere, izibarizwa mu cya kabiri zo ni 1822 aba bose bakaba bari bemerewe guhabwa imbuto y’ibigori bya hybride byo guhinga muri iki gihembe cya 2020/2021A.

Abaturage batumijweho ngo bahabwe imbuto yo guhinga bagenerwa igikombe, abandi batahira aho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .