Kayonza: Indwara itazwi imaze kwica umwana umwe, itera ubumuga abandi icyenda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Abana icyenda bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwiri, bamaze umwaka bararwaye indwara itazwi yabateye ubumuga bw’amaguru. Umwe yitabye Imana nyuma yo kubyimba umutwe, aho abaganga bavuga ko iyo ndwara itaramenyekana hagifatwa ibipimo aho bikekwa ko yaba iterwa no kubura vitamine mu misokoro.

Ni indwara imaze igihe muri aka gace ariko muri Nzeri 2019 yafashe indi ntera ifata abana icumi bo mu Mudugudu wa Rugeyo mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwiri.

Mu bana bari baramugaye amaguru, umwe muri yaje gupfa abyimbye umutwe. Umukuru muri aba bana afite imyaka icumi naho umuto afite imyaka itanu.

Mukabeza Godereva yavuze ko umwana we yavutse neza nk’abandi, nyuma agize imyaka ine amaguru atangira kugorama amujyana i Gahini inshuro esheshatu birangira bamwohereje i Kigali.

Agezeyo ngo bamuciye ibihumbi 80 Frw kugira ngo bamunyuze mu cyuma nyuma bamubwira ko umwana we asabwa kunywa ibinini 30 mu gihe cy’ukwezi bihwanye n’amafaranga ibihumbi 60 Frw.

Ati “Ayo mafaranga narayabuze birangira mugarukanye mu rugo, urebye abana bameze nabi pe, amaguru aragorama yamara kugorama amaboko nayo akagorama ubwo imyaka yari agezemo ntabwo yongera gusubira hejuru ngo akure ahubwo asubira hasi, iyo bigeze ahakomeye umwana yenda gupfa aragenda agahisha akabyimba umutwe, uwa mbere twaramushyinguye none hari n’undi wabyimbye umutwe.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rugeyo, Ndagano John, we yabwiye IGIHE ko hagiye haza abaganga benshi bakavuga ko iyo ndwara iterwa no kubura vitamine mu misokoro ariko ngo bareba uburyo hari n’abana bo mu miryango yifashije yafashe bikababera amayobera.

Ati “Umwe yabyimbye umutwe aherutse gupfa muri iyi minsi, hari n’undi watangiye kubyimba umutwe, abandi bo ni ukutagenda gusa kubera ayo maguru yihese, nyuma y’uko umwe apfuye twatabaje Akarere karaza kabajyana kwa muganga i Gahini babafata ibizamini barabarekura barataha.”

Ndagano yavuze ko urebye uburyo iyi ndwara yafashe aba bana n’uburyo igenda irushaho kubarembya no gutangira kubica, bakwiriye ubuvugizi ku buryo hamenyekana iyi ndwara iyo ariyo, yavuze ko benshi mu bayirwaye imiryango yabo nta mikoro ifite aho basaba leta ubafasha .

Umuyobozi w’ibitaro bya Gahini, Dr Ngabire Nkunda Phillipe, yavuze ko indwara aba bana barwaye itaramenyekana neza ariko bakurikije ibipimo bafashe basanga iterwa n’ubuke bwa n’utunyangingo dutuma amagufa akomera.

Ati “Ni indwara igishakishwa ngo imenyekane, bamaze igihe bakurikiranwa n’umuganga w’inzobere mu magufa, hari abo twari twafatiye ibizamini mbere kugira ngo turebe ibyo aribyo, ibizamini twabyohereje i Kigali muri laboratwari ariko ibyaje nk’ibisubizo bigaragaza ko abo bana bashobora kuba bafite ibibazo mu kugira vitamine mu misokoro.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu bafite gahunda yo kujya mu Mudugudu aba bana batuyemo gupima n’abandi no kureba niba nta bandi bayirwaye nyuma ngo nibwo bazamenya icyo gukora, n’icyo babafasha. Yavuze ko aba bana basanzwe bahabwa amata nk’abandi ariko ngo icyo kwibazaho ni ukuntu iyi ndwara yafashe abana bo mu Mudugudu umwe gusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascène, yavuze ko bagiye gukurikirana aba bana bakamenya ikibazo bafite n’ibyo bakwiriye gufashwa.

Ubu burwayi bwatumye aba bana bahura n'ubumuga bw'amaguru
Ntibabasha guhagarara neza kubera iyi ndwara itazwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .