Kayonza: Umusore yatawe muri yombi azira gusambanya umwana w’imyaka icyenda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Umusore ufite imyaka 20 y’amavuko utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka icyenda.

Uyu musore yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020 mu Mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange i Kayonza.

Amakuru avuga ko ukekwa yari asanzwe ari umushumba mu rugo rw’umwana akekwaho gusambanya ndetse ngo kuva hatangira guma mu rugo yatangiye kwirirwana na we kugeza ubwo ababyeyi be bamufashe ari kumusambanya.

Icyo gihe uwo mwana ngo yahise ababwira ko atari ubwa mbere yari amusambanyije ahubwo asanzwe abikora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko uyu musore yamaze gutabwa muri yombi.

Ati “Ni umusore wari umushumba mu rugo iwabo w’uwo mwana aza gusambanya uwo mwana w’imyaka icyenda. Ubu ari mu maboko y’Ubugenzacyaha twamufashe, ababyeyi b’uwo mwana bagize amakenga ubwo basangaga bikingiranye mu cyumba cye, bafashe wa mwana bamubajije avuga ko yari asanzwe abimukorera.”

Yakomeje avuga ko abo babyeyi bahise bahamagara inzego z’umutekano ziraza zijyana uwo musore naho umwana ajyanwa kwa muganga.

Murekezi yasabye abayeyi kwita cyane ku buzima bw’abana babo muri iki gihe cyane cyane umwana w’umukobwa bakamurinda ikintu icyo aricyo cyose cyatuma hari ababangiza.

Ati “Nk’abantu bafite abakozi birinde kujya babasigana na bo bonyine, babanze bagenzure neza niba nta ngeso mbi bafite bashobora kubanduriza abana kuko aribo Rwanda rw’ejo.”

Kuri ubu umusore ukekwaho gusambanya umwana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe ari gukorerwa dosiye ngo ashyikirizwe Ubushinjacyaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .