Kigali: Imwe mu midugudu yakuwe muri Guma mu Rugo, indi iyigumamo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), yatangaje ko guhera ejo tariki 31 Nyakanga 2020, imidugudu ya Kamabuye na Zuba yo mu kagari ka Nyarurama, n’uwa Nyenyeri [igice cyo hepfo y’umuhanda cy’Amasibo 13] mu kagari ka Bwerankori, yose yo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yakuwe muri Guma mu rugo.

Imidugudu ya Tetero, Indamutsa n’Intiganda mu Kagari ka Tetero, Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, irakomeza gahunda ya Guma mu rugo kugeza igihe isesengura ry’inzego z’ubuzima rizagaragariza ko nta Coronavirus ikihagaragara.

Mu mudugudu wa Kabutare, Akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, amasibo y’Ubutwari, iy’Icyerekezo n’iyo Gukunda igihugu yo yashyizwe muri guma mu rugo.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu rivuga ko imidugudu yagumye muri guma mu rugo isabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Kuwa 25 Kamena 2020, imidugudu ya Kamabuye, Zuba na Nyenyeri mu murenge wa Kigarama muri Kicukiro, yashyizwe muri Guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, kubera icyorezo cya Coronavirus cyatugaragayemo. Iki gihe cyakomeje kongerwa kuko icyorezo cyari kikiyigaragaramo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .