Kirehe: Abakobwa batatu na nyina bishe se bakoresheje umuhoro n’isuka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 Nzeri 2020 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gatore, yasanzwe mu murima n’umugore we n’abakobwa be batatu baramutema bakoresheje imihoro n’isuka nyuma yo kugirana amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Ni amahano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri mu Mudugudu wa Cyiha.

Amakuru avuga ko aba bakobwa batatu na nyina ubabyara basanze se aho yahingaga mu murima baramutangatanga babanza kumutema amaguru ngo atiruka ubundi bamwica urw’agashinyaguro bifashishije isuka yahingishaga hamwe n’imihoro bari bitwaje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore, Ntagwabira Oswald, yabwiye IGIHE ko aba bakobwa na nyina bahise batabwa muri yombi nyuma yo gukora ayo mahano.

Ati "Ni umugabo witwa Habineza François wishwe n’abakobwa be bafatanyije n’umugore. Bamusanze mu murima aho yahingaga bamutemesha umuhoro ku buryo hari n’aho byagaragaye ko bamukubise isuka yahingishaga, ikigaragara babanje kumutema amaguru ngo atabasha kwiruka ubundi bamutemesha imihoro."

Gitifu yakomeje avuga ko ari ubwicanyi bwakoranwe ubugome bukabije ngo kuko bamutemye umubiri wose kuri buri gice, yavuze mu byo bapfaga uretse imitungo harimo n’uko uwo mugabo yari aherutse kwinjira undi mugore avuga ko uwo yari afite batabanye neza.

Mu cyumweru gishize ngo umugore we n’abakobwa be bagiye ku kagari gusaba ubuyobozi ko bwazaza kubagabanya amasambu bari bafite, nyuma ngo ubuyobozi buje abo bakobwa na nyina barabyanga bavuga ko batakibishaka.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro gukorerwa isuzuma mu gihe aba bakobwa batatu na nyina bashyikirijwe sitasiyo ya RIB ikorera i Kirehe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .