Kirehe: Imvura yasenye inzu 192 inangiza imyaka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa Gatandatu, yasenye inzu zirenga 190 z’abaturage bo mu Murenge wa Gahara, inangiza imyaka myinshi irimo urutoki n’indi yasanze mu murima.

Iyi mvura ikomeye yaguye saa munani z’amanywa ihita ahagana saa kumi, yibasira cyane utugari dutatu tugize Umurenge wa Gahara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Muhoza Justin, yabwiye IGIHE ko bakibarura inzu zangijwe n’iyi mvura, ariko ko izigera ku ijana zangiritse.

Yagize ati “Imvura yaguye nyinshi cyane ariko kugeza ubu turacyabarura ibyo yangije, yahereye saa munani ihita mukanya saa kumi, urebye utugari dutatu nitwo yangijemo ibintu byinshi cyane aritwo Nyakagezi, Rubimba na Muhamba.”

Yakomeje avuga ko ibisenge by’inzu ziri hagati ya 80 ni 100 byagurutse, ubu abaturage batangiye kubacumbikishiriza mu baturanyi, ari nako bategura uburyo bwiza bwo kubafasha. Yanavuze ko nta muntu baramenya yahitanye, ariko ko bakigenzura neza bafatanyije n’inzego z’umutekano.

Mu mwaka ushize ubwo imvura nyinshi nabwo yibasiraga aka Karere, Umuyobozi wako, Muzungu Gerard, yabwiye IGIHE ko bimwe mu bituma imvura ikunda kwibasira aka Karere cyane bituruka ku kuba imisozi myinshi izengurutse aka Karere nta mashyamba ateyeho, ndetse ngo nta n’amaterasi y’indinganire ahari.

Yavuze ko kandi muri aka Karere hakunda kugaragara umuyaga mwinshi uturuka mu mashyamba ya Tanzania, ukaza ari mwinshi cyane ukabura ibiti biwufata, ariko ngo batangiye gutera ibiti byinshi.

Nibura mu mwaka ushize abarenga 1800 basenyewe n’imvura, inangiza hegitari nyinshi z’umuceri, intoki n’indi myaka. Urugero nk’iyaguye muri Mata yahitanye umuntu umwe inasenya inzu 1600, urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabitare n’ibiro by’Akagari ka Kankobwa.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize nabwo imvura idasanzwe yatumye abatuye aka Karere barya ubunani nabi, kuko yaguye mu gihe cy’isaha imwe isiga yangije inzu 228 z’abaturage, ibikoni bitanu n’insengero ebyiri.

Yanangije hegitari 183 z’imyaka zirimo hegitari 114 z’urutoki, hegitari 43 z’ibigori, hegitari 23 z’imyumbati na hegitari 3.5 z’umuceri.

Iyi mvura yatumye imiryango imwe ibura aho kwikinga
Ibisenge bimwe byagurutse biva ku nzu
Inzu zasambutse, abaturage basigara barimo gutoragura amabati

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .