Kubona uburyo bunoze bwo gukusanya inkunga ku bakeneye ubufasha biracyari ingorabahizi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 17 Nzeri 2020 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda yaciye umugani ngo ‘Nta wigira’! Ni imvugo ishushanya ko abantu bakenerana kugira ngo bagere ku ntego biyemeje cyangwa iterambere rirambye.

Mu buzima bwa buri munsi abantu bakenera abandi cyane cyane igihe bari mu kaga bakeneye ababagoboka. Kuva na kera mu muco w’Abanyarwanda barangwaga no gutabarana no kugoboka abagize ibyago.

Iyi migirire isa n’iyahinduye isura kuko muri iki gihe usanga abantu basigaye bari kure y’abandi, imiryango ikaba itagitura yegeranye nkuko byahoze, ikoranabuhanga niryo ryabaye ikiraro kinyuzwaho umusanzu wo kugoboka uwagize ibyago.

Uretse ibi bibazo byo gufasha umuryango wapfushije gushyingura nyakwigendera, nta mwaka ushobora gushira mu Rwanda hadatabarijwe umuntu ufite uburwayi bukomeye bukeneye kujya kuvurirwa mu mahanga.

Mu baheruka guhura n’iki kibazo harimo, Muhire Jean Claude washinze umuryango “Love Kids Foundation” uzwiho gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abana bo ku muhanda.

Mu mbogamizi yagaragaje harimo ko atarabona ubushobozi bwamufasha kujya kwivuriza uburwayi bw’impyiko mu mahanga kuko nta bushobozi.

Ati “Biragoye ariko icyangombwa ni ukugira ubushobozi, kuko nta mafaranga akenewe mfite, nabanje gukorana n’inshuti kugira ngo tuyashake hanyuma nitugira amahirwe akaboneka tuzashaka uko tugenda.”

Mu bandi bagowe no gukusanya ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu mahanga harimo Gisagara Yannick waje no kwitaba Imana.

Uretse abapfusha n’abahura n’uburwayi bukomeye bubasaba kujya kwivuriza hanze, ibikorwa byo gukusanya inkunga byitabazwa kandi igihe hari nk’Umunyarwanda wapfiriye mu mahanga agomba gushyingurwa mu gihugu cye, binitabazwa kandi nk’igihe hari umuntu ufite imibereho mibi cyangwa ubukene bukabije ukeneye ubufasha bwihuse.

Aba bose mu mbogamizi bahura nazo harimo kubura cyangwa gukererwa kubona inkunga bifuza ahanini bitewe n’uko nta buryo bwiza kandi bwizewe bwo kuyikusanya.

Uretse kutabasha kubona inkunga ikenewe bitewe n’uko nta buryo bwiza bwo kuyikusanya hari n’aho iboneka ariko abari mu bikorwa byo kuyikusanya bakayikoresha nabi cyangwa bakayinyereza bityo ntibigire icyo bifasha uyikeneye.

N’abafite ibirori baracyahura n’imbogamizi

Uretse ibibazo bikiri mu gukusanya amafaranga yo kugoboka abari mu kaga n’abafite ibirori bitandukanye nk’ubukwe n’ibindi bijyana nabwo bavuga ko hakenewe uburyo buboneye bwazajya bufasha mu gukusanya inkunga n’intwererano z’abifuza kubashyigikira.

Rwagasore Emmanuel wakoze ubukwe mu 2019 avuga ko ubwo yari mu myiteguro y’ibirori bye yagowe no gukusanya inkunga y’abifuza kumushyigikira.

Yagize ati “Gukusanya intwererano ntabwo ari ibintu byoroshye kuko hari ababa bakubwira ko mwaza ngo mubonane bayikwihere kandi muri icyo gihe uba uhuze cyane, gusa njye imbogamizi nahuye nayo nuko abanyohererezaga amafaranga bose bayacishaga kuri telefoni, nyuma nza kugira ikibazo baranyiba gusa Imana nagize nuko nahise menyesha inzego zibishinzwe nimero barayihagarika.”

Uretse ibi bibazo hari n’abavuga ko mu bihe by’ubukwe bigorana kumenya intwererano yakusanyijwe mu by’ukuri kuko ku mpapuro z’ubutumire haba hariho nimero zitandukanye bigatuma inkunga itangwa mu buryo butatanye.

Ahandi bigenda bite?

Mu bihugu byateye imbere usanga harashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga bubafasha gukusanya amafaranga agomba gukoreshwa muri ibi bikorwa bitandukanye.

Ikoranabuhanga ryamenyekanye muri ibi bigo ni iry’urubuga GoFundme.com, aho ufite ikibazo cyangwa igikorwa runaka ashobora kurujyaho agatangiza gahunda igamije gukusanya inkunga, abafite umutima ukunze bakayishyigikira.

Muri ubu buryo abari hirya no hino ku Isi baba bafite uko batanga inkunga yabo ikagera kuri nyirayo nta buriganya cyangwa izindi mbogamizi zijemo.

Gukusanya inkunga yo gufasha abashaka kujya kwivuriza mu mahanga bikunze kugorana kuko nta buryo bunoze buhari bwo kubikoramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .