Kwitabaza inkiko byakuwe mu biteganywa ku bigo byaciwe ihazabu ku makosa mu misanzu ya mituweli

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Ukwakira 2020 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho ingingo yateganyaga ko ikigo kitanyuzwe n’ihazabu ijyanye no kudatanga imisanzu ikwiye ya mituweli, gishobora kwitabaza inkiko, inakora amavugurura mu biteganywa ku hava imisanzu yunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

Iri teka rya Minisitiri w’Intebe riteganya ko abatanga inkunga mu bwisungane mu kwivuza ari Leta; abakozi bo mu nzego za Leta n’abo mu rwego rw’abikorera, ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi bwo kwivuza bikorera mu Rwanda, amasosiyete y’itumanaho n’amasosiyete acuruza lisansi na mazutu.

Iteka riteganya ko iyo igenzura rigaragaje ko inkunga yishyuwe ari nke ku yagombaga kwishyurwa, ikigo bireba cyishyura inkunga itarishyuwe kikanacibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ya 200% by’iyo nkunga itarishyuwe.

Aho niho hakozwe impinduka mu gihe habaye ubujurire uko bukorwamo, ugereranyije n’iteka nk’iryo ryo muri Mutarama uyu mwaka ryateganyaga ko ikigo cyakorewe igenzura ntikinyurwe n’ibyavuye mu igenzura, gishobora kujuririra mu nyandiko Ubuyobozi Bukuru bw’ikigo cya Leta gifite ubwisungane mu kwivuza mu nshingano, mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu uhereye igihe cyashyikirijwe raporo y’igenzura.

Byateganywaga ko igihe ikigo cyakorewe igenzura kitanyuzwe n’icyemezo cy’Ubuyobozi Bukuru bw’ikigo cya Leta gifite ubwisungane mu kwivuza mu nshingano”, ikirego kigashyikirizwa “urukiko mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu uhereye igihe rwashyikirijweho icyemezo.”

Mu mpinduka zigaragara mu iteka ryo ku wa 30 Nzeri 2020, urwego rwafatiwe icyemezo ntirunyurwe na cyo rushobora gutakambira mu nyandiko Inama y’Ubuyobozi y’urwego rwa Leta rufite ishami ry’ubwisungane mu kwivuza mu nshingano mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu, uhereye ku itariki rwamenyereshejweho icyemezo.

Nayo izaba ifite inshingano zo gutanga umwanzuro kuri uko gutakamba mu gihe cy’iminsi 30, ibarwa uhereye ku itariki ubujurire bwakiriweho. Iyo icyo gihe kirangiye idasubije, ubujurire bufatwa nk’aho bufite ishingiro.

Ibindi byavuguruwe

Iteka ryo muri Mutarama ryateganyaga ko mu mafaranga ajya mu gushyigikira ubwisungane mu kwivuza harimo 10% by’amafaranga ava mu bukerarugendo agenewe uturere bireba, yishyurwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

Mu iteka rishya ryo havugwamo ko hazajya hatangwamo “1% by’amafaranga ava mu bukerarugendo atangwa n’urwego rw’Igihugu rufite ubukerarugendo mu nshingano, hamaze kuvanwaho imisoro, 10% agenerwa abaturage baturiye pariki z’igihugu na 5% agenerwa Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka.”

Ahandi ni uko mu iteka ryo muri Mutarama hateganywaga ko hajyamo “4000 Frw kuri hegitari imwe y’ubutaka bw’igishanga, 5.000 Frw kuri hegitari imwe y’ubutaka bw’i musozi na 2.000 FRW kuri hegitari imwe y’amaterasi y’indinganire, yishyurwa n’Akarere bireba.”

Mu iteka rishya hateganywa 5.000 Frw kuri buri hegitari imwe y’ubukode bw’ubutaka bw’imusozi bwa Leta bugenewe ubuhinzi n’ubworozi, atangwa n’urwego rwakodesheje ubutaka na 4.000 Frw kuri buri hegitari imwe y’ubukode bw’ubutaka bw’igishanga kidakomye, atangwa n’urwego rwakodesheje igishanga.

Mu iteka ryo muri Mutarama kandi hateganywagamo ko inkunga ituruka muri buri kigo gitanga ubwishingizi bw’indwara gikorera mu Rwanda ari 5% y’imisanzu yose yinjijwe mu mwaka mu ishami ryacyo ry’ubwishingizi bw’indwara. Icyakora, inkunga igatangwa n’Ikigo cya Leta gifite ishami ry’ubwishingizi bw’indwara mu nshingano zacyo ni icumi ku ijana 10% by’imisanzu yose yinjiye mu mwaka.

Mu iteka rishya ryo ku wa 30 Nzeri, ho bashimangiwe neza ko “Icyakora, Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku ndwara cyo gitanga inkunga ingana na gatanu 5% by’imisanzu cyakiriye mu mwaka.”

Iri teka rikomeza riti “Uretse inkunga ya Leta igenewe abatishoboye itangwa bitarenze tariki ya 30 Nzeri buri mwaka, inkunga ya Leta ivugwa muri iyi ngingo itangwa buri gihembwe.”

Izindi nkunga zitaganywa muri mituweli

Muri aya mavugurura hajyanishijwe n’ibyiciro bishya by’ubudehe, aho inkunga Leta itanga mu bwisungane mu kwivuza igizwe n’amafaranga arimo 6.000.000.000 Frw aturuka ku ngengo y’imari y’umwaka ya Leta, na 3.000 Frw atangwa kuri buri muntu uri mu cyiciro cya E cy’Ubudehe, aturuka ku ngengo y’imari y’umwaka ya Leta.

Harimo kandi 50% by’amafaranga yishyurwa ku iyandikwa ry’imiti, ibikoresho byo mu buvuzi n’ibiribwa, atangwa n’urwego rwa Leta rushinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda na 50% by’amafaranga yishyurwa ku isuzuma ry’ubushakashatsi yakirwa na Komite y’Igihugu ishinzwe kureba niba uburenganzira bw’abantu bakorerwaho ubushakashatsi bwubahirizwa, atangwa na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano.

Harimo 10% yishyuzwa kuri serivisi zihabwa amasosiyete y’ubucuruzi akora ibikorwa by’imikino y’amahirwe, 50% by’amafaranga yishyurwa mu kugenzura imiterere y’ibinyabiziga, 10% by’amafaranga acibwa abatwara ibinyabiziga bakoze amakosa mu muhanda, 100% by’amafaranga acibwa abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge, na 100 Frw akurwa ku mahoro yakwa kuri parikingi y’ikinyabiziga mu Mujyi wa Kigali, kuri buri saha imwe ikinyabiziga gihagaze.

Muri ayo mafaranga hanabarwamo 20.000 Frw yishyurwa ku ihererekanya ry’imodoka na 10.000 Frw yishyurwa ku ihererekanya ry’ipikipiki.

Harimo n’inkunga itangwa n’umukozi w’urwego rwa Leta n’itangwa n’umukozi w’urwego rw’abikorera ingana na 0,5% by’umushahara umukozi atahana.

Buri sosiyete y’itumanaho kandi itanga inkunga y’ubwisungane mu kwivuza ku buryo ku mwaka wa mbere n’uwa kabiri itanga 2,5% y’agaciro k’ibyacurujwe ku mwaka n’iyo sosiyete; guhera ku mwaka wa gatatu igatanga amafaranga 3% y’agaciro k’ibyacurujwe ku mwaka n’iyo sosiyete.

Naho buri sosiyete y’ubucuruzi bwa lisansi na mazutu itanga inkunga mu bwisungane mu kwivuza, ku malitiro yose yacuruje mu gihe cy’umwaka, ingana na 20 Frw kuri buri litiro yacurujwe.

Ibigo bikomeje gukangurirwa gutanga imisanzu ya mituweli kandi ku gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .