00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lt Col Niyomugabo yazamuwe mu ntera anahabwa inshingano nshya

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 Ukwakira 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Lt Col Niyomugabo Bernard amuha ipeti rya Colonel anamugira ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Qatar.

Izi mpinduka zatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.

Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu kindi gihugu, aba akorera muri Ambasade. Bivuze ko Col Niyomugabo inshingano ze azajya azubahiriza anyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar.

Aba akora nk’Umudipolomate kandi afite ubudahangarwa. Aharanira ko igihugu cye kigirana imikoranire myiza mu bya gisirikare n’icyo afitemo inshingano.

Col Niyomugabo mu 2015 ubwo yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel yoherejwe muri Sudani y’Epfo mu butumwa bwa Loni. Icyo gihe yagiye ayoboye icyiciro cya kane cy’ingabo zishinzwe kurwanisha indege.

Col Niyomugabo yari asanzwe ayobora Ishami rishinzwe Abakozi mu Gisirikare cy’u Rwanda rizwi nka J1.

Col Niyomugabo yari asanzwe ayobora Ishami rishinzwe Abakozi mu Gisirikare cy'u Rwanda rizwi nka J1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .