Major Mudathiru wari uyoboye abarwanyi ba P5 yemeye ibyaha anasaba imbabazi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Rtd Major Mudathiru Habib uregwa kuba mu Mutwe wa P5, hamwe na benshi mu bo bareganwa, bemeye ibyaha baregwa birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, banabisabira imbabazi.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo abaregwa uko ari 25, bahawe umwanya ngo bisobanure ku byaha bine baregwa n’ubushinjacyaha, aribyo kurema umutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Abaregwa barangajwe imbere na (Rtd) Major Habib Mudathiru wari Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa n’Imyitozo mu Gisirikare cya P5, cyubakiye ku mashyaka atanu ari yo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri. Bose ngo bakuriwe na Kayumba Nyamwasa.

Mudathiru ufatwa nk’ukuriye iri tsinda ni we wabimburiye abandi mu kwisobanura, mu gihe urukiko rwa gisirikare rukomeje kuburanisha uru rubanza mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Yabwiye urukiko ko umutwe bashinjwa kubamo uhari kandi ko yari awubereye umunyamuryango, yemera ibyaha bine aregwa ndetse avuga ko abisabira imbabazi. Yavuze ko mu bikorwa bye yahuye n’abayobozi bakuru mu gisirikare cy’u Burundi, nubwo yahakanye ko hari uwo bahuye ku ruhande rwa Uganda.

Gusa kugira ngo yemere neza ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, byasabye ko Mudathiru abanza gusomerwa uko amategeko asobanura icyo cyaha.

Nyuma yagize ati “Nk’uko Ubushinjacyaha bwagaragaje ayo mategeko, ibyo ari byo byose ni nka bya bindi umuntu akora gahunda y’ibikorwa, ariko nyuma ishobora gusubirwamo cyangwa se ntinagerweho, ushobora kugira umugambi ariko ntunawugereho nk’uko twabivuze."

"Umugambi washiriye mu nzira kuko ntabwo igikorwa cyabaye, ariko nubwo byari bigambiriwe, ntabwo nari nageze aho ngomba kujya kuko nk’uko byose nari nabivuze, ijambo ryanjye rya nyuma kuri ibyo ni uko mbisabira imbabazi, kandi wenda atari ugutegereza ikindi gihe, ibya mbere nabyemeye, nkaba mbisabira imbabazi.”

Umwunganizi we Me Umulisa Paola yavuze ko ashingiye ku byo umukiliya we avuga, asaba urukiko ko rwakoresha icyo yise “procédure accélérée”, ku buryo baburana byihuse. Yabishingiye ku kuba ibisobanuro byose ubushinjacyaha bwari bukeneye, Rtd Major Mudathiru yarabibuhaye.

Gusa Ubushinjacyaha bwavuze ko amategeko agena uko iburanisha rikorwa kandi ko bugikeneye gukora iperereza rihagije kuri ibi byaha.

Abandi bareganwa bemeraga ko bagiye muri P5 bashutswe, bamwe bakavuga ko bagiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bijejwe imirimo itandukanye irimo ubushoferi, ubuvuzi, gucukura amabuye y’agaciro n’ibindi.

Gusa banatindaga ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, bakavuga ko binjiye muri P5 isanzwe ihari, ndetse ko bo umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda batari mu bawucura, kuko bari abantu bo hasi mu gisirikare.

Ngo bageraga mu Bijabo aho P5 yari ifite ibirindiro bikagorana gutoroka nyuma yo gusanga binjijwe mu gisirikare kandi baragezeyo bijejwe indi mirimo.

Umwe mu barundi bari muri uru rubanza, Nsabimana Patrick, yavuze ko yagiye muri P5 yijejwe akazi gasanzwe, nyuma yo gusanga ari igisirikare ngo we na bagenzi be bagerageje gutoroka bararaswa, ndetse ngo hari n’abishwe.

Yavuze ko ajya gufatwa yishyikirije Monusco, igenda imuhererekanya uturutse aho yamanikiye amaboko kugeza ubwo yaje kujyanwa mu Kigo kinyuzwamo abavuye mu mitwe yitwaje intwaro n’abandi bari abasirikare, cya Mutobo. Ubwo inzego z’umutekano zakoraga iperereza kuri ibi byaha, niho zamuvanye.

Uyu iyo hasomwa amazina ye hongerwaho ko yari lieutenant. Gusa yaje kubwira urukiko ko atabaye umusirikare, bityo Ubushinjacyaha butakomeza gukoresha iryo peti. Gusa Umushinjacyaha yavuze ko ataribo barimuhaye, ko abarimuhaye aribo barimwambura.

Ubushinjacyaha bwaje kugera ku ngingo y’uko abaregwa bakomezaga kuvuga ko muri P5 baburaga uko batoroka bitwaje ko hari abageragezaga kuyihunga bakicwa, busaba urukiko ko rwaha umwanya Mudathiru wari uyoboye aba barwanyi, akavuga niba hari abo yishe.

Yateruye avuga ko ubundi “iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye”, bityo ibyo aba baregwa barimo kwitwaza ari amatakirangoyi.

Ati “Aba bose ntawe navanye iwabo, baje mu ishyamba bazi ikibazanye.”

Yahindukiriye Nsabimana, avuga ko Lieutenant yayivanye muri FNL ya Agathon Rwasa mu Burundi, yemeza koko ko yashatse gutoroka afite imbunda ariko ko we n’abandi icumi bari kumwe bari bagiye kwiba, icyo gihe byo ngo umuyobozi wabo yararashe. Yakomeje avuga ko nta wamwinjije muri P5 ku gahato, kuko ahubwo yagezeyo ababwira ko ari umuganga w’amenyo.

Yavuze ko mu mashyamba aho babaga gutoroka byashobokaga kuko kuko “Congo ni nk’ijuru, ntihasakaye, wanyerera nijoro, ku manywa…’’ ndetse ngo hatorotse abasaga 80. Mu kwanga gukomeza gusobanura iby’abasirikare yari ayoboye, ati “Mvuze kuri buri umwe aha ngaha, bwakwira, ntibabona n’icyo basubiza.”

Ibyo bigahura n’ibyo ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko, ko nubwo abafatiwe muri P5 bavuga ko babuze uko batoroka, atari byo kuko uwafashwe amazeyo igihe gito yari amaze umwaka umwe n’amezi atandatu.

Uretse abakomeje kugenda bemera ibyaha, Umunya-Uganda Lubwana Suleiman we yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko yagejejwe muri Congo yijejwe akazi k’ubushoferi, kuko yari asanzwe atwara ikamyo.

Ni ibintu ariko ubushinjacyaha wbamaganiye kure, buvuga ko ahubwo yageze muri P5 ngo babasabye ko abasivili bajya ukwabo n’abasirikare ukwabo, maze ajya mu babaye abasirikare, bahita bamuha ipeti rya kapiteni ndetse bamuha itsinda (company) ry’abasirikare ayobora.

Ubushinjacyaha buvuga ko Lubwana ukomoka muri Uganda, we ngo P5 cyari igisirikare cya gatatu abayemo kuko yabanje muri NRA ya Uganda, yinjira muri RPA kugeza mu 1997 ubwo yasubizwaga iwabo kimwe n’abandi banyamahanga barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu ryasojwe abaregwa bose batarangije gutanga ingingo zabo ku birego biheruka kugaragazwa n’Ubushinjacyaha. Biteganyijwe ko iburanisha rizakomeza ku wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2019, abatazabasha kuburana bakazakomeza ku wa Kabiri nyuma ya saa sita.

Abareganwa na Major Mudathiru bavuze ko bagiye muri P5 bashutswe kuko bamwe bagiye muri Congo bijejwe imirimo itandukanye irimo ubushoferi, ubuvuzi, gucukura amabuye y’agaciro n’ibindi
Major Mudathiru wari uyoboye abarwanyi ba P5 yemeye ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, anabisabira imbabazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza