Menya byinshi ku rubuga ’Save Plus’ ruzorohereza abantu gufashanya hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Muri iyi minsi hakunze kumvikana amatangazo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga asaba inkunga z’abashaka kwivuza, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, gushaka uburyo bwo kwiga n’ibindi byinshi.

Hari kandi umuco nyarwanda wo gushyigikirana, abantu bagatera inkunga abafite ibirori nk’ubukwe, abagize ibyago n’ibindi bitandukanye. Ibi byose bishobora gukorwa hifashishijwe urubuga ’Save Plus’.

Ruzajya rwakira igitekerezo cy’umuntu, hanyuma ahabwe kodi izaranga igikorwa ashaka ko giterwa inkunga. Iyi kode ni yo izajya yifashishwa mu kohereza amafaranga, maze uwayihawe akaba ari we uyakira.

Ibisigaye bizaba ari ugukanda *777*77*kode y’igikorwa kiri gufashwa*umubare w’amafaranga# ubundi ukohereza. Amafaranga yishyuwe ava kuri konti ya MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, akajya kuri konti y’uri gusaba ubufasha.

Umuyobozi Mukuru wa Exuus, Shema Steve, yavuze ko igitekerezo cyo gushinga uru rubuga cyaturutse ku mbogamizi abanyarwanda bahuraga na zo ubwo babaga bashaka gufashanya no gushyigikirana.

Izo mbogamizi zirimo kutagira uburyo buhamye bwo kugenzura imfashanyo yatanzwe n’iyakiriwe, kutagira uburyo bwizewe bwo gukumira ubujura, ikiguzi cyo kohereza amafaranga kiri hejuru ndetse n’ingorane ziba mu buryo bwa ’GoFundme’ bumenyerewe ku rwego mpuzamahanga.

Shema yavuze ko yahereye kuri izi mbogamizi, atekereza ikintu cyihariye kijyanye n’imibereho y’abanyarwanda, cyaborohereza gutanga no kwakira ubufasha mu buryo bugenzweho, buhendutse kandi bwihuse.

Yagize ati "Naravuze nti ko ibyo dukora buri munsi ari ikoranabuhanga, kuki tutakora irifasha abantu kugira uburyo batanga inkunga kandi mu buryo bwungura sosiyete dutuyemo?"

Shema yavuze ko “bizagabanya umuruho uri mu bantu bakusanya inkunga, bibyoroshye, kandi bitume ari abakusanya amafaranga babikora mu buryo bworoshye, ari n’abayitanga babikore mu buryo bworoshye”.

Uburyo bwa Save Plus bushobora gushyirwa ku karubanda cyangwa se bugahabwa abantu bake batoranyijwe, abandi batifuzwa mu gikorwa runaka ntibashobore kubwinjiramo.

Exuus iri muri gahunda ndende zo kwagura izi serivise ku buryo zakwishyurwa hakoreshejwe ubundi buryo burimo ATM, ndetse zikagera no ku batuye hanze y’u Rwanda bifuza gufasha abari mu Rwanda. Byitezwe ko nta gihindutse, iyi gahunda yaba yamaze kugera ku rubuga rwa Save Plus mu gihe cya vuba.

Exuus ni ikigo cy’ikoranabuhanga gisanganywe undi mushinga witwa Save, ufasha abaturage b’amikoro make kwizigamira no kugurizanya mu buryo bworoshye. Ni uburyo bwakira abaturage mu matsinda, bakabasha kujya bakusanya amafaranga kandi bakanayagurizanya hagati yabo bitagoranye.

Muri rusange, serivise za ‘Save’ zimaze kuganwa n’amatsinda agera ku 1998, akubiyemo abanyamuryango 35 000, barimo 26 220 b’abagore. 80% by’abagize aya matsinda ni abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Kuva muri Mutarama kugera Kanama, aya matsinda yari amaze kwizigamira agera kuri miliyoni 34.3 Frw, ahanahana inguzanyo zingana na miliyoni 22.9 Frw.

Exuus ifite gahunda yo gutanga serivise zayo ku barenga miliyoni imwe mu gihe kiri imbere, ndetse yatangiye no gutekereza imishinga yo kwagurira ibikorwa byayo hanze y’u Rwanda.

Save Plus ni uburyo bushya bw'ikoranabuhanga buzajya bunyuzwamo ubufasha mu buryo bworoshye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .