MINEDUC yakuye mu rujijo abibazaga byinshi kuri gahunda y’itangwa ry’amafaranga y’ishuri

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 05:58
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umunsi umwe, Minisiteri y’Uburezi isohoye ingengabihe amashuri abanza n’ayisumbuye azagenderaho nasubukura amasomo, kuri ubu yamaze no gusobanura uburyo amafaranga y’ishuri azatangwa, hashingiwe ku kuba umunyeshuri yaratashye yarishyuye igihembwe cya mbere cyangwa niba yari agifite umwenda.

Nyuma y’uko Mineduc ishyize hanze iyi ngengabihe abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batarasobanukirwa uburyo amafaranga y’ishuri azatangwa.

Biganjemo ababazaga niba abatashye barishyuye igihembwe cya mbere bazasabwa kongera kwishyura igihe bazaba basubiye ku ishuri, cyangwa niba kuko kitarangiye neza amafaranga yacyo azashyirwa ku cya kabiri bityo ntibasabwe gutanga andi.

Uretse aba hari n’abandi bibazaga niba umunyeshuri watashye afite umwenda w’igihembwe cya mbere azasabwa kuwishyura cyangwa niba azasonerwa umwenda kubera ingaruka za COVID-19.

Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize kuri Twitter yavuze ko ababyeyi bari barishyuye igihembwe ko mu gihe amasomo azaba asubukuwe bazishyura amafaranga y’igihembwe cya kabiri n’icya gatatu gusa.

Muri iri tangazo, Mineduc ivuga ko kandi abanyeshuri batashye batishyuye amafaranga y’igihembwe cya mbere ko bagomba kuyishyura.

Ati “Abanyeshuri bazakomereza ku gihembwe cya kabiri bivuze ko abari barishyuye igihembwe cya mbere cyarangiye batazongera kucyishyura ahubwo bazishyura icya kabiri n’icya gatatu keretse abari barishyuye umwaka wose. Ariko abatarishyuye igihembwe cya mbere bo barasabwa kucyishyura.”

Gahunda y’itangira ry’amashuri

Itangazo rya Mineduc ryo kuri uyu wa Kabiri rigaragaza ko ku wa 2 Ugushyingo 2020, ku ikubitiro hazatangira abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Kuri iyi tariki kandi hazatangira abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

Binateganyijwe ko hazanatangira abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

Abanyeshuri bazatangira igihembwe cya kabiri kuri aya matariki bazagisoza ku wa 2 Mata 2021.

Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri bazatangira igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo. Muri iki cyiciro hazatangira abanyeshuri biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, n’abo mu ayisumbuye biga mu mwaka wa mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.

Kuri aba banyeshuri bazaba batangiye igihembwe cya kabiri kuri iyi tariki nabo bazagisoza ku wa 2 Mata 2021.

Ingengabihe ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y’uko bagize icyiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.

Abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma isoza, bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Ku banyeshuri basoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga 2021 bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

Mu minsi ya vuba abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye barasubukura amasomo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .